Bamwe mu batuye Umurenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera baremeza ko abagore bo muri aka gace bakomeje kujya kwicuruza ku bandi bagabo muri Uganda.
Hari n’abiyemerera ko bataye abagabo babo mu bihe byashize bajya kwicuruza muri Uganda, hanyuma baragaruka.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Ngeruka babwiye Izuba Rirashe ko bahora biteguye kujya kwishakira abandi bagabo muri Uganda, mu gihe babona ababatwara.
Mukamana Clarisse ni umubyeyi w’abana 3. Ni umwe mu bataye abagabo bakajya Uganda, akaza kugaruka.
Avuga ko yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 2014 kubera gushyamirana n’umugabo akajya aho bita i Bunyoro muri Uganda. “Nagezeyo ntangira kwibaza impamvu nataye umugabo, kuko ho usanga n’umugabo afite abagore barenze batatu”.
Yakomeje agira ati, « Ugenda uzi ko wenda aho mu Bugande uzabona amahoro ariko ntayo, uragenda ugasanga wenda umugabo bagushakiye afite nk’abandi bagore batanu. Urumva uwakujyanye we arunguka kuko niba bamuhaye inka eshatu cyangwa enye, imwe bakayibaga mu munsi mukuru wo kukwakira asigarana eshatu. Nawe nyine ugasanga ugiye kurongorwa n’umusaza ariko kuko nta mahitamo yandi uba ufite ukabyemera”
Uyu mubyeyi avuga ko ubuzima babamo Uganda bubabaje: « Nkanjye kugerayo gusa nakoresheje amashiringi imitwaro umunani (ibihumbi hafi 20 by’Abanyarwanda). Narenze Kampala ndakomeza, numvaga bavuga ko ari hafi ya Sudani.
Kimwe n’abandi batatu bari barashatse abagabo muri Uganda bataye ingo zabo, ubu bakaba baragarutse, bavuga ko ubuzima barimo bwari bubi cyane.
Mu gihe gukubita umugore bimaze kuba nk’umuziro mu Rwanda, muri Uganda ho ngo si ko bimeze nk’uko uyu mugore abisobanura : “Muri Uganda umugabo aragukubita ntaho urega. Rero nibajije ko mu Rwanda iyo narwanaga n’umugabo ku kagali bazaga kutwunga, ndavuga nti ndatashye pe nsubiye iwacu.”
Nsengiyumva Ramazane ni umugabo wari waratawe n’umugore amezi 9, avuga ko umugore we yagarutse ariko akamubwira ko yicujije icyatumye ajyayo na mbere hose.
Ngengiyumva aragira ati, “Umugore yamubwiye ko uwunguka ari uwakujyanye kuko hari igihe bamuha amashiringi angana n’ibihumbi 200 by’amanyarwanda. Gusa nyine umugabo iyo akurambiwe arakwirukana. Ni ubuzima bubi pe, mu mashyamba. Kandi usanga uri nk’umugore wa munani.”
Aba baturage bavuga ko mu Kagari ka Kagano konyine babara abagore n’abakobwa barenga 20 bamaze kujya guta abagabo bakajya kugurishwa ku bandi bagabo muri Uganda.
Aba baturage baganiraga n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe mu ruhame rw’abantu babarirwa nko muri 50 ; abari aho bakavuga ko ibyo bavuga ari ukuri, ko iby’abagore bata abagabo bakajyanirwa abandi muri Uganda biriho koko.
Bavuga ko bamaze kubarura abagore basaga 50 bataye abagabo, ariko ngo hamaze kugaruka 4 kandi umubare w’abagenda ugenda wiyongera.
Batatu muri bane bagarutse, abagabo babo babagiriye imbabazi barasubirana, naho undi umugabo yaramuhakaniye.
Ubwo twakurikiranaga iki kibazo mu bihe byashize, abagore bavugaga ko bata abagabo kubera ubukene, bakabwirwa ko muri Uganda habayo abagabo b’abakire, bakemera bakabasanga.
Icyo ubuyobozi bubivugaho
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, Sebarundi Ephrem, avuga ko iki kibazo gihari koko, ariko ko bamwe mu bagore bamaze kugaruka nk’uko abaturage babivuga.
Gusa avuga ko umubare abaturage bemeza ko wagiye atari ko ungana, we akubwira ko abagore bamaze guta abagabo muri aka gace bakajya muri Uganda ari nka « cases eshatu, enye cyangwa eshanu.»
Akomeza agira ati, “Ntabwo twacyita ikibazo rusange kuko kariya Kagari harimo ingo zubatse zirenga 1500, ibyo si ikibazo cyane kuko kubera East Africa ubu Umunyarwanda ashobora gutura aho ashaka.”
Ubwo twandikaga kuri iki kibazo ku nshuro ya mbere muri Gashyantare 2014, abagore babiri bo mu Murenge wa Ruhuha, batanu bo mu wa Kamabuye ndetse na 6 bo mu wa Ngeruka byemezwaga ko bari baramaze guta ingo zabo bajyanwa n’umugore abaturage bavugaga ko ariwe ubacuruza.
Gusa umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Rukundo Julius, yabwiye Izuba Rirashe ati “ayo makuru yo ni mashya kuri twe ariko ubwo murakoze kuyatugezaho ubwo tugiye kubikurikirana.”
Ubwo iyi nkuru yandikwagaho bwa kabiri muri Gicurasi 2014, umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yavuze ko “kuba abagore bajya muri Uganda atari igitangaza kuko ngo umuntu ashobora kuba agiye gusura inshuti.”
Gusa nk’uko abagabo basigirwa abana ndetse na bamwe mu bagore bagiye bakarongorwa ariko ubuzima bukabananira babivuga, bemeza ko baba batagiye gusura inshuti ahubwo ko ababajyana bahabwa inka cyangwa amafaranga.
Umuyobozi w’umurenge wa Ngeruka na we avuga ko bataba bagiye gusura kuko ngo na we afite ingero z’abagore bari barataye abagabo bagarutse. Ati, “ahubwo hari n’undi mugore w’i Shami na we yari mu bagiye Uganda ubu yaragarutse yasubiranye n’umugabo.”
Nubwo nta mibare ifatika uyu muyobozi afite, aravuga ko ari ikibazo kibahangayikishije. Ati “Nta nama wenda turakorana n’imirenge ya Ngeruka, Kamabuye na Ruhuha kuri iki kibazo ariko nk’uko dukorera mu karere kamwe ni ikibazo duhuje kandi twe nka Ngeruka twaragiyagurukiye.”
Icuruzwa ry’abantu ni ikibazo cyagarutsweho na Perezida Paul Kagame kuwa 18 Kanama 2014 mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yagize ati, “abantu babereyeho gucuruzwa.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, aherutse kuvuga ko icuruzwa ry’abantu riza ku mwanya wa gatatu mu bucuruzi bwinjiza amafaranga menshi ku Isi, nyuma y’icuruzwa ry’intwaro n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Yanditswe na Samuel Ngendahimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.