Mukashema Marceline afite ibyangombwa by’ubutaka burimo n’inzu Leta yubakiye Mukamusana Epiphanie ubwo Mukamusana yirukanwaga muri Tanzania mu mwaka wa 2006.

Ubwo butaka bufite ubuso bwa metero kare 554 buri mu kibanza nimero 1055 mu Mudugudu wa Nemba, Akagali ka Nemba, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera; bwaguzwe 900.000Rwf.

Umugabo wa Mukashema, Sikubwabo Jonas ari na we bwanditseho, yabuguze na Mukamusana “wari wananiwe ubuzima bwo mu Bugesera akajya gutura i Kibungo” nk’uko Mukashema abivuga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’Ingabo na Polisi mu kwezi gushize ngo basuye aka gace mu rwego rw’ikusanyamakuru, abaguze ubutaka bwa Leta basabwa kwitegura kubuvamo.

Mu Kuboza 2017 Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille, yavugaga ko inzu Leta yubakiye abatishoboye muri ako gace zisaga 40.

Mu gihe inzego za Leta zivuga ko ubu butaka bagomba kubwamburwa kuko bitemewe kugura inzu Leta abakene, Mukashema avuga ko ibyo bishyizwe mu bikorwa kaba ari akarengane.

Ntiyiyumvisha ukuntu umudugudu n’akagali basinyira ugura ubutaka ndetse na noteri akemeza ko ihererekanya ry’ubutaka ribaho, uyu munsi ubihomberamo akaba ari uwaguze gusa.

Mukashema ati “Ibyangombwa by’iwe [uwo twaguze] bitwanditseho, nk’uko yari abifite ari ibye, twumvaga ko afite uburenganzira ku nzu ye, natwe noneho duhita tumugurira.”

“Tumaze kumugurira turahinduza, na noteri araduhindurira, ibyangombwa biba ibyacu. Ubwo rero nyuma yaho tuza guhura n’ikibazo kimeze gityo, y’uko inzu tugomba kuzisubiza Leta.”

Ubwo baguraga ubu butaka kuwa 24 Gicurasi 2016, inzu yarimo ari na yo batuyemo yari imeze nabi, barayivugurura, usibye ko ibikorwa byo kuyivugurura uko babyifuzaga byahagaze.

Ubuyobozi bw’Akarere mu kwezi gushize ngo bwarabasuye, bubasaba guhagarika imirimo yo kubaka urubaraza rw’inzu, babwirwa ko nta burenganzira bafite bwo gusana inzu itari iyabo.

Mujawamariya Claire (amazina twamuhimbye kuko yasabye ko imyirondoro ye tutayitangaza), we avuga ko inzu atuyemo yayiguze amafaranga miliyoni, akoresha indi miliyoni mu kuyivugurura.

Yayiguze mu mwaka wa 2014, nyuma y’imyaka 6 avuye i Burundi. Ngo yaje ashakisha ubuzima, agura iyo nzu, uyu munsi akaba yibaza aho azajya Leta niramuka iyimukuyemo.

Ati “Twaguze n’abantu bafite ibyangombwa, tugura ubuyobozi bubibona, umudugudu n’akagari baranadusinyira, ariko ubuyobozi buri kuza ngo nituve mu mazu kandi ibyangombwa turabifite.”

Abajije aho azajya naramuka akuwe muri iyi nzu, uku ni ko yasubije “Ntabwo nabona aho njya, ubwo ubuyobozi bwaba budukuyemo ni bwo bwamenya aho budushyira, nta handi hantu twabona twerekeza.”

Uyu muturage ariko yizera ko Leta izashishoza mu gukemura iki kibazo “kuko Leta ni umubyeyi”. Avuga ko uko byagenda kose, adatekereza ko ubuyobozi bwaza ngo bufate umuntu bumute hanze.

Yunzemo ati “Ubundi umunyarwanda yemerewe kuba aho ashaka, nimba uwo naguriye yaragiye kubera ubushobozi buke, njye nkaba aho hantu mpashoboye, ndumva njyewe nta kibazo naba mfitanye na Leta.”

Usibye abaguze izi nzu baturutse mu bindi bice by’igihugu, hari n’uwavaga Tanzania agahabwa inzu, yakenera kuyigurisha ikagurwa na mugenzi we bavanye Tanzania.

Uwimanimpaye Thérese ni umwe muri bo; avuga ko bavuye Tanzania bafite umwana w’umusore, bamugurira inzu mu Mudugudu wa Rutete muri uyu Murenge wa Nemba, ayishakiramo umugore.

Abisobanura atya, “Twafashe utuntu twose dufite turagurisha, tumugurira inzu, azaniramo umugore, nonese nk’uwo mwana nibamara kumusohora azajya hehe? Azajya kwiba, azakora iki?”

Iyo nzu ngo bayiguze amafaranga ibihumbi 550, bayishyiramo uwo mwana nyuma y’aho bananiwe kumwishyurira amashuri yisumbuye, ati “Nk’abo bana nibabasohora bazajya hehe?”

Bamwe mu bagurishije aya mazu barayagurishaga bakajya kugura andi ahendutse; hari nk’uwagurishije ku mafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 300, agura iya 600 hafi aho, mu Karere ka Bugesera.

Hari abandi bagiye bagurisha bakajya kugura hanze ya Bugesera, nk’uko ngo hari n’abavuye Tanzania bubakirwa inzu ariko bafite imiryango, barazigurisha bajya kubana mu miryango yabo.

Ikibazo cy’amazi meza abona umugabo agasiba undi muri aka karere ni kimwe mu mpamvu bavuga zituma bimuka, abandi bakavuga ko ubutaka bahawe na Leta butera, ko bahinga bakarumbya.

Mu gihe abaguze izi nzu babwirwa kwitegura kuba bazivamo, hari n’abari bafite imigambi yo kuzigurisha, ariko bakomwa mu nkokora no kumva ko kuzigurisha bitemewe.

Umukecuru umwe wamugaye ukuboko yatubwiye yumva yifuza kwimukira mu Mutara ndetse ko yari yamaze kubona isambu yakwimukiramo, ariko kugurisha mu Bugesera bikaba bidashoboka.

Ati “Mu Mutara barahinga bakeza hari imyaka, hariyo mukuru wanjye, aha duhinga ibishyimbo n’imyumbati bikarumba. Nashakaga kugurisha mbonye bikaze ndabyihorera ndicecekera.”

“Nashaka kwimuka aha hantu, ngasaba kugurisha, nkigira ahandi nkajya guturayo. Rero ntabwo harimo kuvuga ngo niba umuntu yaratuye i Nemba, ni ho azapfira bamuhambe.”

“Iyo umuntu ananiwe arimuka akajya ahandi. Azahaguruka atagira impamba se? Nzahaguruka ntagira amafaranga, nsize inzu n’isambu ngo nabihawe na Leta, noneho ngende nk’umuntu uhunga?”

Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?

Mu bisobanuro Nsanzumuhire Emmanuel uyobora Akarere ka Bugesera atanga, ashimangira ko ubuyobozi budashobora kwihanganira umuntu uca inyuma akagura inzu Leta yubakiye utishoboye.

Avuga ko iyo inzu nk’iyo igurishijwe biba binyuranyije n’amategeko ndetse bigatuma “ya gahunda iriho yo gufasha abatishoboye tutayigeraho.”

Ku kibazo cy’abasaba kwemererwa kugurisha izo nzu kuko ubuzima bw’aho bubakiwe bubarambiye, avuga ko ushaka kwimuka atabujijwe kugenda ariko ngo akwiye kwirinda kugurisha iyo nzu.

Akomeza agira ati “Iyo aba ashaka gutura aho ashaka yagombye kuba yarahatuye atagombye kuza gusaba inzu yo guturamo. Yaje nk’umuntu utishoboye Leta iramufasha” ntakwiye kugurisha inzu ya Leta.

Abajijwe niba inzu Leta yubakiye utishoboye iguma ari iya Leta cyangwa niba hari icyo umuturage yakora ngo imwegurirwe ibe iye, yavuze ko bishoboka ko ayegurirwa ariko bigaterwa n’uko ayifata.

Nsanzumuhire yagize ati “Hari imyaka igomba kumara ikiri iya Leta, byagaragara ko imaze kumugirira akamaro koko ku buryo atagenda ngo ayangize, icyo gihe barayimurekurira.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yunga murya Nsanzumuhire, ikavuga ko Leta yubakiye abo baturage mu bisigara byabo kandi “umuntu wahawe igisigara cya Leta ntaba yemerewe kukigurisha.”

Umuvugizi wa MINALOC, Ladislas Ngendahimana, avuga ko iyo bene uwo muntu agurishije asubira mu mubare w’abatishoboye, agakenera kongera gufashwa “ugasanga bikomeje kuba uruziga rw’ibibazo”.

Ngendahimana avuga ko kuba abo bantu bari bafite ibyangombwa by’ubutaka bitabahaga uburenganzira bwo kugurisha aho hantu, bikaba bibujijwe “mu nyungu zabo n’abazabakomokaho.”

Ati “Leta iguhaye ubutaka mu rwego rwo kugufasha wowe n’abazagukomokaho, bwa butaka ukaburya, abazagukomokaho bazongera bahinduke umuzigo kuri Leta.”

Yunzemo ati “Niba umugabo n’umugore baricaye bakumvikana bati ‘reka tugurishe aha hantu tujye kwinywera inzoga cyangwa se dusubire Tanzania, bagasubira Tanzania nka biriya Kikwete yakoze ugasanga barongeye barabirukanye, ntabwo Leta yahora mu ruziga rwo guhora yubakira abantu.”

Abwiwe ko hari abimutse bakagura ahandi ku buryo abazabakomokaho bashobora kuba aho bimukiye, yavuze ko ibyo byose MINALOC izabisuzuma ifatanyije n’Intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Bugesera.

Avuga ko bazasuzuma niba koko aho abagurishije bagiye gutura baraguze ubutaka n’inzu, ati “aho byagaragara ko uwo muntu yagurishije akajya ahandi agatura, uwaguze aho hantu mu rwego rwa politiki nta kibazo cyabamo.”

“Ariko mu gihe uwahagurishije yaba yaragiye akaba inzererezi cyangwa ntabashe kugaragara aho ari, uwaguze aho hantu agomba kuhasubiza mu rwego rwo kwirinda guhora dusabwa gufasha abantu batishoboye kubera ko ibibagenerwa byariwe n’abantu ku giti cyabo.

Umunyamakuru: None ko n’aba baziguze bavuga ko kugira ngo bazigure hbario ahandi bari mbere bakagurisha inzu babagamo, ubwo mu gihe yakwamburwa iyo nzu byaba binyuze mu mucyo?

Ngendahimana: igikomeye twebwe tureba nka Minisiteri ishinzwe imibereho myiza y’abaturage ni ukureba ngo ‘uyu muntu ahantu yagurishije’, kandi yaragurishije ubutaka atari afitiye uburenganzira bwo kugurisha mu by’ukuri, uyu muntu wagurishije aha hantu abayeho gute?

Umunyamakuru: Gusubiza inzu uwo yubakiwe mu kumurinda ubuzererezi ndabyumva, ariko se uwo waguze iyo nzu we kuyimwambura ntibyatuma aba inzererezi?

Ngendahimana: Ntabwo Leta ifata ibyemezo ibihubukiye, ibanza gusesengura ikareba ibibazo byose ikanashaka ibibazo bishobora kuvuka n’uburyo byakemukamo. Ibyo byose tuzabisuzuma haba mu rwego rwa politiki no mu rwego rw’amategeko.

Umunyamakuru: Ari uwaguze ni umuntu ufite imyaka y’ubukure, n’uwaguze ni umuntu ukuze, gusubiza inzu uwayigurishije ntibyaba ari nk’aho uwayiguze yamushutse kandi bose ari bakuru?

Ngendahimana: Leta ifite inshingano yo guharanira uburenganzira bwa buri muntu ariko cyane cyane ifite inshingano zo kurengera abatishoboye. Kuba umuntu yaragurishije ari mukuru akagurisha undi mukuru, no mu byo tuzareba tuzareba niba uwo muntu waguze aho hantu ‘ese yahaguze asanzwe azi neza ko izo nyubako zubatswe na Leta mu butaka bwa Leta?’ Ariko abo bantu baziguze bagomba kuzivamo cyangwa bazazivamo, kuzivamo byo bazazivamo.

Ngendahimana avuga kandi ko mu isesengurwa rizakorwa, hazanarebwa niba abasinye ku bugure bw’ubwo butaka babifitiye ibyangombwa, noteri w’ubutaka akaba ari we wenyine ubyemerewe.

Ikibazo cy’abahawe ubutaka na Leta si icya Bugesera gusa, ni ikibazo cyagiye kigaragara hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, nk’uko umuvugizi wa MINALOC akomeza abisobanura.

Iyi minisiteri ivuga ko usibye n’inzu zubakiwe abirukanwe Tanzania, n’iz’izubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batiushoboye ndetse n’ingabo zavuye ku rugerero, bitemewe kuzigurisha.

Aba baturage ba Rweru basaba Leta kuzirikana ko inzego zabasinyiye ubwo baguraga ubutaka ari izayo, bityo ko n’iyo haba harabaye amakosa batakwamburwa ubwo butaka kuko ngo bahita bajya kwangara.

LEAVE A REPLY