Uwitwa Munezero Rosette yaregeye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umuhanzi w’icyamamare Butera Knowless amushinja ubwambuzi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira yabwiye Popote.rw ko RIB yakiriye iki kirego kuwa 14 Kamena 2021, ikaba yatangiye kugisuzuma.
Ati, “Ikirego cyakiriwe, kirakorerwa isuzuma niba hari ibyaha birimo azabibazwa amategeko akurikizwe.”
Munezero yareze avuga ko ayo mafaranga Knowless yamwambuye ari 1,350,000; akaba ngo yarayamuhaye mu rwego rw’ubucuruzi bw’uruhererekane buzwi nka Pyramid Scheme.
“Ngo ni pyramid business yitwa Happy Family, ikirego cyakiriwe ejo” nk’uko Umuvugizi wa RIB akomeza abitangaza.
Ubu bucuruzi bwa Pyramid Business bwaje gucibwa na Leta y’u Rwanda, aya mafaranga Knowless akaba ngo yarayahawe mbere y’uko bucibwa, ntiyayasubiza uwayamuhaye.
Ntiturabasha kuvugana na Knowless ngo twumve icyo avuga kuri iki kirego. Nagira icyo adutangariza na cyo turakibamenyesha.
Ubucuruzi bw’uruhererekane (pyramid business, pyramid scheme) ni ubucuruzi bukorwa, aho umuntu ashaka abamushamukiraho, uko agira benshi akaba ari ko yinjiza menshi.
Bitandukanye n’ubucuruzi busanzwe, aho umuntu ahabwa amafaranga ari uko hari igicuruzwa yatanze cyangwa serivisi runaka.
Pyramid businesses zimaze imyaka ibarirwa mu ijana hirya no hino ku Isi, zigatunga cyane benezo kuko ababashamikiraho bose babinjiriza.
Kugira ngo uzirimo wese yunguke, bisaba ko urwo ruhererekane rw’abajya mu bucuruzi rutarangira, ibi bikaba bidashoboka kuko umubare w’abatuye Isi ufite aho ugarukira.
Bivuze ngo abatuye Isi bose baramutse bagiye muri ubu bucuruzi, aba nyuma babwinjiramo babura ababashamikiraho, bagahomba amafaranga bashoyemo.
Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), muri Kanama 2013 yatangaje ko ubucuruzi bw’uruhererekane butemewe mu Rwanda ariko ntibwacika.
Ubu bucuruzi bwakomeje kugaragara, hagafunga bumwe hakavuka ubundi.
Icyo gihe muri 2013, MINICOM yashimangiye ko ubu bucuruzi butuma ubugiyemo atagira ikindi kintu akora, ndetse agashishikariza n’abandi kubujyamo, na bo bagata indi mirimo.
Yanditswe na Janvier Popote