Nyuma y’amezi umunani Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yari amaze afunze, tariki 30 Kamena 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko ari ‘umwere’ ku byaha yari akurikiranyweho byo gukoresha inyandiko mpimbano.
Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019. Yashinjwaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).
Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza gukekwa ko ari impimbano atigeze ahiga, bituma atabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu iburanisha ryo ku wa 10 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko Rev Karangwa, yafungwa imyaka irindwi agatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kubera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubwo umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yasomaga urubanza ku wa 30 Kamena 2020, yavuze ko urukiko “Rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bihamya Karangwa John icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Rukijije ko Karangwa John atsinze.’’
Ibimenyetso by’Ubushinjacyaha
Ubwo Rev Karangwa yatabwaga muri yombi, impamyabumenyi ze zasakaye mu itangazamakuru zibajijweho cyane kubera impamvu zitandukanye aho ‘nta nimero ziziranga zifite nk’uko bikorwa ku zindi mpamyabumenyi za kaminuza’. Ikindi zirimo kunyuranya ku myandikire y’amazina ya nyirazo aho iyo muri Uganda ari ‘Kalangwa’ naho iyo muri Philippines akaba ‘Karangwa’.
Ku mpamyabumenyi yo muri Philippines, igituma abantu bayigiraho impungenge kandi ni uko iriho icyiciro ‘Title ya Révérend’ (Rev. Pastor Karangwa John) kandi mu rwego rw’ibijyanye n’imyigire nta mpamyabumenyi ijyaho urwego rw’akazi kuko atari izina ry’umuntu.
Ubushinjacyaha bushingiye kuri izi mpungenge, bwasabye Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), kwandikira abashinzwe amashuri makuru na za Kaminuza muri Uganda na Philippines aho Karangwa avuga ko yize ngo hamenyekane umwimerere w’impamyabumenyi ze.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa HEC yandikiye Ubushinjacyaha ku wa 12 Ukuboza 2019, IGIHE ifitiye kopi, yavuze ko ishingiye ku bisubizo byavuye mu Nama y’Igihugu ishinzwe Amashuri makuru na za Kaminuza muri Uganda, ishuri Karangwa avuga ko yizeho ntariba muri Uganda.
HEC igira iti “Dushingiye ku makuru yatanzwe n’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza muri Uganda, Kampala School of Theology ntabwo ibaho. Ishuri rizwi ni Kampala Evangelical School of Theology. Ku bw’ibyo, ntabwo twahamya ko impamyabumenyi ya Bibiliya na Tewolojiya ari umwimerere mu gihe ishuri ubwaryo ritabaho muri Uganda.”
Hari kandi igisubizo cyavuye muri Philippines Association of Colleges and Universities Commission, nacyo cyemeza ko ishuri Karangwa John, avuga ko yizeho rya Farcorners International Theological Seminary, ritaba mu mashuri yo muri Philippines.
Ibi bimenyetso Ubushinjacyaha bwabigarutseho mu iburanisha ryo ku wa 10 Kamena 2020, bubishingiraho busaba ko Karangwa afungwa imyaka irindwi agatanga n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Mu iburanisha Karangwa yahakanye ibyo aregwa avuga ko yize muri Philippines, agaragaza ibimenyetso birimo amazina n’ifoto yabo biganye yakuye kuri Google.
Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyo bimenyetso bitakwemerwa kuko nta rwego rubifitiye ububasha bwabitanze.
Ese Karangwa azasubira mu nshingano z’umuvugizi wungirije?
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ADEPR yari itarasimbuza Rev Karangwa John ku mwanya we cyangwa ngo ashyirwe inyuma y’itorero [gutengwa] bakaba batarabikoze nkuko babikora ku bandi bafunzwe bataraburana.
Amategeko ngengamikorere y’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR), yo ku wa 23 Kamena 2018, arimo ingingo ya 114 ivuga ku ihanwa ry’ibyaha n’andi makosa mu murimo.
Ivuga ko ’kuba inkiko zigize umuntu umwere, ntibikuraho ko inzego z’itorero zibifitiye ububasha zishobora gutanga ibihano by’imyitwarire mu gihe amakosa yakozwe anyuranyije n’amabwiriza yihariye agenga abakozi b’abanyamuhamagaro’. Hari abasanga ubuyobozi bwa ADEPR bwirengagije iyi ngingo kuri Karangwa
Ingingo ya 29 muri aya mategeko ngengamikorere iteganya ko mu bituma umwe mu bagize Biro Nyobozi avaho harimo iyo ‘abuze mu gihe kirenze amezi atatu nta mpamvu’. Aha bivuze igihe ntaho itorero ryamutumye.
Abakurikiranira hafi ibyo muri ADEPR, bagendeye ku buryo Komite yari iyobowe na Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana, yafunguwe ikakirizwa amabaruwa abambura inshingano za gipasiteri nyuma y’amezi atatu, basanga na Karangwa ari ko byari bikwiye kugenda dore ko we yari amaze amezi umunani afunzwe. Aba bayobozi bose ubu ni abere nubwo batarongera kwemererwa gusubira mu nshingano zabo cyangwa kujya ku igaburo ryera.
Isooko: Igihe