Mu nimero 888 y’ikinyamakuru Izuba Rirashe, twabasangije byinshi byerekeye Nyampinga w’u Rwanda 2015, Kundwa Doriane. Kuri iyi nshuro turi kumwe n’igisonga cye cya mbere, Uwase Vanessa Raïssa.
Ni mushiki w’umuhanzi w’icyamamare Paul Van Haver wamamaye ku izina rya Stromae, ubarizwa mu Bubiligi.
Ise wa Stromae, Rutare Pierre, ni mukuru wa se wa Vanessa, Rubayiza Jean Marie Vianney. Bombi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Vanessa ni umukobwa w’igikara gikeye, muremure; akaba yadusuye ku biro yambaye ijipo ndende y’umuhondo n’isengeri y’umukara.
Uyu mwari useka neza ndetse bigaragara ko azi kuganira, yavutse tariki 5 Kamena 1993, avukira mu Mujyi wa Kigali.
Ni imfura mu bakobwa babiri babyawe na Urusaro Rose Marie na Rubayiza Jean Marie Vianney.
Nyuma y’urupfu rwa se, nyina yashakanye na Karanganwa Jean Bosco, ubu batuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Kabeza, ahitwa Samuduha.
Uwase Vanessa yize amashuri y’incuke n’abanza mu ishuri rya La Colombière mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ariko umwaka wa gatandatu awiga muri Saint Joseph mu karere ka Kicukiro.
Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yacyize muri Don Bosco i Kabarondo; mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yiga Ibinyabuzima n’Ubutabire (Biologie-Chimie) kuva mu wa kane kugera mu wa gatanu mu kigo cya Elena Guerra i Muhanga, hanyuma umwaka wa gatandatu awiga muri Collège Ami des Enfants mu karere ka Gasabo.
Akirangiza amashuri yisumbuye yakoze mu ikompanyi itwara abantu n’ibintu mu kirere ya Rwandair mu gihe cy’imyaka ine, bituma adahita akomeza kaminuza kubera akazi kenshi.
Ubu akora mu ikompanyi ikora iby’iyamamazabikorwa yitwa Cube Communications Limited, aho ashinzwe itumanaho; akazi afatanya no kwiga itumanaho n’itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya y’i Kigali. Ari mu mwaka wa mbere.
Nubwo yamwigeze mu bihe byashize, nta muhungu agira bakundana kuko ngo atarabona uwujuje ibyo yifuza : “Umuhungu wubaha Imana na nyina (k’umufite)”
Ubwo yadusuraga, yatubwiye byinshi bijyanye n’ubuzima bwe bwite ndetse n’ubuzima rusange nk’umukobwa uherutse gutorerwa kuba Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015.
Umunyamakuru: Igitekerezo cyo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda cyakujemo gute?
Cyanjemo nyuma yo kubabazwa no kumva abantu benshi; baba Abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga; bavuga ko Abanyarwandakazi ari beza cyane ariko ngo batazi ubwenge. Nashakaga kwemeza amahanga n’Abanyarwanda batabizi ko ahubwo abakobwa bazi ubwenge ba mbere ari abo mu Rwanda.
Umunyamakuru: Umuryango wawe wari ugushyigikiye se cyangwa hari abatarabikozwaga?
[Amenyura…] Bari banshyigikiye cyane kuva kera bahoze bambwira ko bakurikije ukuntu meze n’uko nitwara, ngo ndi umuntu waberwa no kuba umukobwa w’icyitegererezo nk’umuyobozi cyangwa undi abandi bakobwa bareberaho. Basanze ku myaka na mfite, kujya muri Miss Rwanda ari cyo kintu cyanyorohera kugira ngo mbigereho.
Umunyamakuru: Kuba warabaye uwa kabiri, ntube uwa mbere wabyakiriye ute?
“Na byo nabyakiriye neza kuko après tout (uko byagenda kose) haba hagomba kuba umwe utsinda, kandi Doriane yari inshuti yanjye na we narabimwifurizaga. Ntabwo ntakwishimira kuba ntaratsinze ariko n’umwanya nabonye na wo nywufata nk’insinzi kandi buriya hari icyo Imana iba irinze umuntu iyo iguhaye icyo utashakaga.”
Miss Vanessa avuga ko yamenyanye na Miss Doriane ubwo bari bamaze gusigara mu irushanwa ari 15 mbere gato yo gutoranywa muri Petit Stade i Remera, ari bwo ngo bahise baba inshuti cyane baganira umunsi ku munsi.
Abandi bantu yisanzuragaho mu bo bahatanaga ngo ni Kundwa Doriane, Akacu Lynka, byagera kuri Bagwire Keza Joannah ngo bikaba akarusho.
Umunyamakuru: Mu bandi mwahataniraga iri kamba, usibye wowe na Doriane, ni nde wundi wahaga amahirwe yo kuba Miss Rwanda?
Ntababeshye numvaga ntabaye Miss Rwanda, Doriane ari we waba Miss Rwanda.
Umunyamakuru: Ni ikihe kintu cyagutunguye mu irushanwa ryose utari witeze?
Njya kujyayo numvaga rizaba competitive cyane (guhangana gukabije), buri wese yireba ku giti cye, ariko natunguwe no kubona twararirutishije ubucuti bwacu, tukaba nk’umuryango. Natunguwe n’ukuntu twari dukundanye, bitandukanye n’andi marushanwa nzi.
Umunyamakuru: Ubuzima bwo muri bootcamp (umwiherero w’icyumweru bibiri wabereye i Rubavu) benshi bavuga ko bwabagoye kubera ibyo batamenyereye, wowe ni ibiki byakugoye?
Ubusanzwe ntabwo ndi umuntu ukunda gukora siporo cyane [aramwenyura…], bon! Ndayikora rimwe na rimwe, ariko ntabwo ndi wa muntu ubyuka buri gitondo, ari yo mpamvu byangoye cyane kubyuka kare saa kumi n’imwe njya muri siporo kandi ntabikora ku bushake bwanjye, ahubwo kubera ko ngomba kubikora.
Umunyamakuru: Mu rugendo rwawe rwose kuva wiyamamariza mu ntara kugera ku munota wa nyuma, ikihe kibazo abakemurampaka bakubajije ukumva gikomeye cyane?
Kuva igihe cya auditions (twiyamamaza mu Ntara), sinzi niba nibuka neza ibibazo byose bambajije, ariko sinavuga ko ari ikibazo cyangoye ahubwo ari ho bakibarije, ahubwo ari situation nari ndimo yangoye! Ntabwo nibuka ikibazo neza ariko igihe nari ndi kuri stade, ni ubwa mbere njyewe nari mpagaze imbere y’abantu bangana kuriya, hari abafana b’abandi, hari abafana banjye,… ikintu cyangoye ni ukutanyura abafana banjye kuko hari abantu b’abandi bantegerejeho ikosa nakora, akavuza induru wenda!!!
Umunyamakuru: Ese abafana bawe bari bavuye he ko nabonaga abantu bafite ibyapa basakuza bakwamamaza? Ni wowe wari wabahaye icyo kiraka?
[Aseka cyane…] Njyewe histoire y’abafana… ahhh iyo umuntu agiye kujya mu irushanwa ntaba atekereza abafana. Nitaga ku kuntu nzitwara cyangwa se ibyo nzambara, nirirwaga mu myitozo n’iki… iby’abafana buriya natekereje ko ashobora kuba ari inshuti zanjye cyangwa umuryango wanjye babashatse. Buriya natunguwe no kubona abantu bafite amafoto yanjye, bavuza vuvuzela n’ibindi. Ariko byaranshimmishije.
Umunyamakuru: Ibyo Doriane yemerewe twarabimenye. Wowe twumvise ko ngo hari umushinga wo kujya kwiga filime muri Nigeria, biteye bite?
Ariya mahirwe yo gukina filime abantu bayumvise nabi. Ngira ngo byatewe n’uko uriya Ramsey Nouah yari ari ino aha. Ahubwo hari umugore utanga scholarships ku banyeshuri bashobora kwiga gukina filime. Uyu mugore yegereye MINISPOC ababwira ko yifuza kuzantwara. Ntiturabonana tuvuga kuri email gusa. Ibya Nigeria rero ntabirimo ndetse na Ramsey ntaho bihuriye.
Umunyamakuru: Watwibutsa uko wa mushinga wavuze umunsi utorwa uteye, n’indi mishinga ufite muri uyu mwaka?
Nari navuze ko mfite umushinga wo kuzafatanya n’abantu bakuze b’inzobere mu bijyanye n’umuco, tukajya dufata nk’abana batishoboye cyangwa se abo mu muhanda, tukabakusanya tukabafasha kuvumbura impano zabo mu bijyanye n’umuco tukabigisha kuboha, guhamiriza n’ibindi bintu bitandukanye by’umuco nyarwanda aho kugira ngo bicare hamwe gusa. Kandi buriya byabafasha mu nzagihe, ari bo ndetse n’igihugu muri rusange.
Umunyamakuru: Mu minsi ishize wowe na bagenzi bawe mwifotoreje ku murwayi urembye benshi ntibabyakira neza kuko mwasekaga. Ubundi iriya foto mwayifashe mu ruhe rwego?
“Ubundi twabanje kujya muri CHUK abanyamakuru barabimenya barafotora. Nyuma rero batubwiye ko hari babiri barembye cyane, ariko hari umwe uri muri King Faisal Hospital ukeneye ubufashaka kurushaho, bityo batubwira ko byaba byiza na we tumusuye. Kubera ko amasaha yo gusura yari yarenze dufite indi gahunda, bityo tujyayo mu ijoro nta munyamakuru uhari.
Umurwayi yadusabye kumukorera ubuvugizi, kandi nta banyamakuru, nta kundi twari gukora ubuvugizi tutifashishije ifoto. Umwe mu bo mu muryango wa Meshack (uwo urembye cyane), yadusabye ko ifoto twayifata na telefone nta kibazo, tumubwira ko nta handi twayishyira hatari ku mbuga nkoranyambaga, arabyemera. Mukuru we yaratwongoreye ngo duseke tumwereke ko nta kibazo ko bizagenda neza. Twanashatse kuzamura ibikumwe ariko twisubiraho turavuga tuti ‘batwica noneho’.
Na Meshack yatubwiye ko nta kibazo kandi tumwizeza ko tuzakoresha iyi foto ngo abone ubufasha dore ko akeneye miliyoni zirenga eshatu ngo abagwe kubera ikibazo yagize ku rutirigongo.
Nayishyize kuri instagram ngo abankurikira babimenye bagire icyo bakora, ariko uwayikwirakwije kuri Facebook (njye ntabaho), yakuyeho amagambo nari nashyizeho. Abantu ndabumva ariko buriya babifashe uko bitari.”
Ayo magambo yari aya “Please read about Meschack the young basketball player on @vanessauwaseofficial #Rwanda #WeCare #Help #Love #Compassion #1strunnerupmiss2015.”
Meshack ni umwe mu bakinnyi ba Kigali Basketball Club (KBC) bakomereke mu mpanuka yahitanye mugenzi wabo witwa Rutayisire Jean Guy n’abandi bagenzi bane bari mu mudoka ya Volcano Express yerekezaga i Huye tariki 1 Werurwe 2015.
Umunyamakuru: Abagande baherutse kwiyitirira Doriane. Nawe twumvise hari Abarundi bakwiyitiriye. Uhuriye he n’u Burundi?
[Aseka cyane…] Njyewe n’Abarundi? hahah! Bon! Ntabwo ari ikintu cyambabaza ko amahanga yiyitirira abantu. Kuri njye ni ishema, gusa byaba bibi ari nk’Abanyarwanda bari kunyihakana, ariko ari amahanga anyiyitirira, icya ngombwa n’uko atari ibintu bibi. Nzi ko ndi Umunyarwandakazi, kandi n’Abanyarwanda barabizi ko nta Nyampinga utorwa atari we.
Umunyamakuru: Waba waragenze i Burundi se?
Nigeze kuhagenda ariko ntabwo nahabaga igihe kinini kuko nabaga ngiye ku mpamvu z’akazi gusa.
Umunyamakuru: Ni nde muntu w’icyitegererezo kuri wowe (role model), kubera iki?
Ni mama wanjye kuko nibaza ko role model ari umuntu ureberaho uba wifuza kumera nka we. Kuri njye nta muntu nifuza kumera nka we uruta mama wanjye. Ubwiza, ubwenge n’ubumenyi bw’umuco afite bwangejeje aha, ni we nabukuyeho.
Umunyamakuru: Ko kuba icyamamare bigoye se, wowe ufite ngamba ki imbere ya benshi bakureba?
Biba byiza iyo umukobwa watorewe guhagararira abandi yitwararitse cyane cyane ko we aba yarabyivugiye.
Umunyamakuru: Mu gihe uzaba uri umukecuru, urifuza ko abato bazaba barakwigiyeho iki?
“N’ubu nifuza ko abana bato kuri njye banyigiraho kudacika intege kuko numva ari cyo kintu mfite muri njye gikomeye, I never give up (sinjya ncika integer).”
Uwase Vanessa ntakunda siporo. Aheruka siporo yakoraga muri bootcamp kandi nabwo nk’uko twabibabwiye hejuru, ngo yayikoraga kuko byari itegeko.
Yanga umuntu umwubahuka ndetse akavuga ko ikintu atazibagirwa mu buzima ari umuntu wigeze kumwubahuka mu buryo buri “physique et morale (ku mubiri no mu mutwe) nubwo yanze kubwira umunyamakuru icyo uwo muntu yamukoreye nyir’izina, akavuga ko ari ibanga rye.
Uyu mwari ni umukirisitu gaturika ariko avuga ko atari “umuhezanguni” mu idini bityo akaba ashobora gusengera no mu rindi dini igihe bimujemo. Mu bijyanye no kurya, avuga ko akunda indyo ya Kinyarwanda.
Yanditswe na Mpirwa Elisée Mpirwa, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.
[…] Byinshi utari uzi ku Gisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, Uwase Vanessa […]