Umuhanzi Clarisse Karasira umaze igihe yimukiye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ntiyariye umunwa imbere y’uwanenze igitaramo yatumiwemo.
Ndayisaba Jean de Dieu ntiyumva ukuntu Karasira yemeye kujya kuririmba mu gitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha abahunze kubera intambara yo muri Ukraine.
Yagize ati, “Ibi ni ukwibonekeza,,, yakabaye akora igitaramo cyo gufasha abanyafurika bababaye kandi ntibabura kuko abo ba nya Ukraine ntibabaje kurusha abasolali bicwa n’inzara ……….”
Ibi ni ukwibonekeza,,, yakabaye akora igitaramo cyo gufasha abanyafurika bababaye kandi ntibabura kuko abo ba nya Ukraine ntibabaje kurusha abasolali bicwa n'inzara ……….
— NDAYISABA Jean de Dieu (@NDAYISABAJeand6) March 29, 2022
Nta kuzuyaza, Clarisse Karasira yabwiye Ndayisaba ko imyumvire ye itatuma Afurika igera ku iterambere, mu gihe acyumva ko hari abashinzwe gufasha Afurika n’abatabishinzwe.
Ati, “None wowe kuki utabafasha? Abanyafurika ntabwo twatera imbere dutegereje ko hari abakora ibintu nabatabikora. Reka abazungu bambyaze umusaruro niba aribo babona agaciro kikindimo.”
None wowe kuki utabafasha ? Abanyafurika ntabwo twatera imbere dutegereje ko hari abakora ibintu nabatabikora. Reka abazungu bambyaze umusaruro niba aribo babona agaciro kikindimo.
— Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) March 29, 2022
Uwitwa Rameck Gisanintwari yagaragaje ko yishimiye igisubizo cya Clarisse, Umukobwa w’Imana n’Igihugu nk’uko Clarisse akunda kwiyita, amubwira ko ukuri kugomba kuvugwa.
Thanks brother. Truth must be told
— Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) March 29, 2022
Icyo gitaramo inkunga zizagikusanywamo zizafasha abahunze intambara yo muri Ukraine bari muri Leta ya Maine iri mu Majyaruguru ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Radiyo Ijwi ry’Amerika yatangaje ko igitaramo kizabera mu Mujyi wa Portland Clarisse Karasira asigaye abamo, ku itariki 9 Mata 2022.
Nizeyimana Alexis we, ikibazo ntagifite ku kuba Umunyarwandakazi yakwitabira igitaramo cyo gufasha abahunze intambara muri Ukraine, agifite ku itariki kizabaho.
Arasa n’utashimishijwe no kuba kizaba mu gihe Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni mu 1994.
Ati, “Byari byiza iyo ashyira ku itariki nibura iri nyuma ya 13”
Byari byiza iyo ashyira ku itariki nibura iri nyuma ya 13
— NIZEYIMANA Alexis (@Anizeyimana) March 29, 2022
Today 10 Am USA time, I have interview with the Voice of America Radio @VOANews in Murisanga Show. I am grateful to God for giving me the voice which can speak to the world. Thank you @Dinininahazwe for inviting me. Looking forward to speaking pic.twitter.com/oYSI952hvF
— Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) March 29, 2022
Karasira wakunzwe mu ndirimbo nka Ntuzagushuke, uheruka gusohora indirimbo yise Yewe Africa, yirebe hano hasi.