Ibintu byadogereye mu Buholandi no mu bindi bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi kubera imyigaragambyo y’abamagana ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Abaturage basatiranye n’abapolisi batwika amagare i La Haye, nyuma y’imyigaragambyo yabanje yabereye mu Mujyi wa Rotterdam aho byasabye ko Igipolisi kirasa.
Ibindi bihumbi by’abaturage byigaragambirije mu mihanda ya Croatia, mu Butaliyani ndetse no muri Austria aho abaturage badakozwa ibyemezo bishya by’ubuyobozi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rishyigikiye amaleta yakajije ingamba i Burayi; ryatangaje ko hadafashwe ingamba zikaze imfu zakwiyongera cyane.
Umuyobozi wa OMS ku mugabane w’i Burayi, Dr Hans Kluge yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Covid-19 iri ku isonga mu bihitana abantu kuri uriya mugabane.
Yavuze ko mu gukumira imfu ziterwa na Covid-19, hakenewe ingamba zikarishye zirimo gukingira abaturage ndetse abakora ingendo bakagomba kuba barakingiwe.
Mu Buholandi, uyu ni umunsi wa kabiri abaturage bashyamiranye na Polisi, aho ikomeje kubatatanya ikoresheje indogobe n’imbwa.
I La Haye, ubuyobozi bwatangaje ko uyu mujyi ushyizwe mu bihe bidasanzwe (state of emergency), abantu barindwi bakaba bamaze gutabwa muri yombi.
Igipolisi cyatangaje ko umuntu yateye ibuye mu idirishya ry’imbangukiragutabara itwaye umurwayi. Abigaragambya bakomerejeke abapolisi batanu.
Imikino y’umupira w’amaguru mu Buholandi yahagaritswe nyuma y’aho abigaragambya bamanutse mu bibuga na ho bakahigaragambiriza.
Abafana ntibemerewe kugera ku bibuga by’umupira kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19.
Polisi yatangaje ko abigaragambya batatu barimo kuvurwa mu bitaro nyuma y’aho bakomerekeye mu myigaragambyo, iperereza ryatangiye.
Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru gisatira umusozo, u Buholandi bwatangaje igisa na guma mu rugo, utubari tugomba gufunga saa mbiri z’umugoroba.
Muri Austria ho, ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage biraye mu mihanda mu Murwa Mukuru Vienna nyuma y’aho Leta itangaje guma mu rugo nshya.
Muri iki gihugu, Leta yatangaje ko kuva mu kwa kabiri k’umwaka utaha wa 2022, kwikingiza Covid-19 bizaba itegeko, ni cyo gihugu cya mbere cy’i Burayi kibyanzuye.
Abaturage ariko ntibabikozwa. Bigaragambije bafite ibyapa byanditseho Freedom (Uburenganzira), ari na ko bahanika amajwi bamagana uwo mwanzuro wa Leta.
Kuva kuri uyu wa Mbere, Austria izajya muri Guma mu Rugo, ibikorwa byose by’ubucuruzi bizahagarara usibye amaduka acuruza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.
Muri Croatia, na ho ibintu byakaze. Mu Murwa Mukuru Zagreb abaturage ntibiyumvisha ukuntu Leta yategeka abakozi ba Leta bose kwipimisha ku gahato.
Hagati aho, ubutegetsi bw’u Bufaransa burohereza abandi bapolisi mu birwa bya Guadeloupe, ibirwa by’u Bufaransa biherereye ku Mugabane w’Amerika.
Mu ijoro ryakeye, abigaragambya muri Guadeloupe biraye mu maduka barasahura ndetse batwika ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.
Minisitiri w’Umutekano Gérald Darmanin yavuze ko bamwe mu bigaragambya barashe amasasu ku bashinzwe umutekano, avuga ko ako kavuyo kadashobora kwihanganirwa.