Bamwe basohotse mu ngo zabo bambaye ubusa abandi bambaye essui-mains. Byari ibyishimo mu Mujyi wa Kigali n'ahandi mu gihugu.

Polisi y’Igihugu yasabye Abanyarwanda kutazongera kugaragaza ibyishimo mu buryo bwakwirakwiza koronavirusi “mu gihe tukiri muri ibi bihe by’icyorezo cya #COVIDー19.”

Ni nyuma y’aho mu ijoro ryakeye Abanyakigali, cyane cyane abatuye i Nyamirambo, biraye mu mihanda bishimira intsinzi y’imbonerarimwe y’Amavubi yakinaga na Togo.

Sugira Ernest yaraye yanditse amateka akomeye aho ari we watsinze igitego cya 3 cyahesheje u Rwanda gukomeza muri 1/4 mu mikino ya CHAN, kuri bibiri bya Togo.

Batitaye ko Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo, abaturage bari bakurikiye umukino waberaga muri Cameroun kuri radiyo na televiziyo bahuriye mu mihanda barizihirwa.

Imbyino z’ibyishimo ni zo zabaranze muri ayo masaha y’igicuku, aho ibyo gushyira metero hagati yabo no kwambara agapfukamunwa basaga n’abatakibyibuka.

Si ibyo gusa kuko hari n’aburiye pandagari, imodoka ya Polisi izwiho gutwara abagaragaye mu bikorwa bikoze ibyaha.

Video yakwirakwiye y’iki gikorwa yumvikanamo umuntu utagaragara avuga ngo muyurire. Uwari uyitwaye yashyizemo akariro iragenda, barayurira bamanuka babyina intsinzi.

Ibyaraye bibaye byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda koronavirusi, ni ibintu Polisi y’Igihugu yagaragaje ko biteye impungenge, isaba ko bitazongera kubaho ukundi.

Yagize iti, “Bamwe bagaragaye batambaye udupfukamunwa; bafite amacupa y’inzoga basohokanye mu mazu aho banyweraga mu gihe barebaga umukino kuri za televiziyo cyangwa bawumva ku ma radiyo. Aba bantu babujijwe gukomeza kwizihiriza intsinzi mu mihanda basubira mu ngo zabo.

“Iyi myitwarire irakomeza gukwirakwiza icyorezo cya #COVIDー19. Polisi y’u Rwanda yihanangirije abaturarwanda kutazongera kugaragaza iyi myitwarire mu gihe tukiri muri ibi bihe by’icyorezo cya #COVIDー19.”

Muri ubu butumwa, Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko “Ikipe y’igihugu izagira izindi ntsinzi nyinshi kandi byaba byiza dukomeje kuzizihiza turi bazima.”

Yunzemo ko “yaraye yihanangirije abantu bagiye mu mihanda kwizihiza intsinzi, ko badakwiriye kurenga ku mabwiriza yo guhura ari benshi.

Kanda hano usange ubu butumwa kuri Twitter urebe n’ibyo abaturage basubije Polisi

Mu gihe bimenyerewe ko bamwe mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda koronavirusi bajyanwa muri Sitade, hari abishimiraga intsinzi badatinya guhanwa.

Umuhanzi Matare Joshua uririmba indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop yanditse ati, “Mwadufungurira stade tukararamo noneho, turi kuzamuka tugeze kuri mirongoine, i Nyamirambo kandi turi benshi.” Yasoje ubutumwa asaba Polisi mu mvugo yinginga ati “Kandi ntimudutinze.”

Nyuma y’ubutumwa bwa Polisi bwihanangiriza abantu bubasaba kutazongera gukora nk’ibyaraye bikozwe, hari ababyumvise neza basa n’abisegura, abandi baranangira.

Yanditswe na Janvier Popote

LEAVE A REPLY