Zimwe mu Ntwari z'u Rwanda

Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri uyu munsi hizihizwa Umunsi w’Intwari, agaruka ku Cyorezo cya COVID-19 cyugarije Igihugu.

Ubusanzwe kwizihiza Umunsi w’Intwari nk’umunsi ukomeye mu buzima bw’Igihugu, bihuza abantu benshi hakavugwa imbwirwaruhame zikomeye ziganisha ku gukunda Igihugu.

Kuri iyi nshuro ariko, uyu munsi wa tariki 1 Gashyantare abo mu Mujyi wa KIgali ubasanze muri Guma mu Rugo, abo mu Ntara na bo ntiborohewe na Guma mu Karere.

Ni ibihe Abaturarwanda basabwa kwihanganira kutava mu ngo zabo cyangwa uturere twabo, kuko Covid-19 isaba abantu ko bagira ibyo biyima ngo babashe kuyitsinda.

Perezida Kagame yagarutse ku Butwari bw’Abanyarwanda n’ibihe bitoroshye igihugu kirimo, ashima n’inzego z’ubuzima zikomeje gukora iyo bwabaga mu kurwanya iki cyorezo.

Yagize ati,

“Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.

Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

Abantu batandukanye bagaragaje uko bakiriye ubu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu, muri bo hari Karangwa Sewase wigeze kuba Meya wa Gicumbi ubu akaba ari Umwarimu.

Yagize ati, “Turabashimiye Nyakubahwa, #PerezidaWacu, twubakwa n’ibikorwa by’Ubutwari mugaragaza, uku mwagaruye u #Rwanda rukongera kubaho.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi we yagize ati, “Murakoze Cyane ku Butumwa mutugejejeho Your Excellency. Duhora dushimira Imana yakuduhaye mu gihe cyari gikwiye,turakwizeza guha agaciro Imbaraga zakoreshejwe mu Kubohora uru Rwanda dukora igikwiriye kugira ngo tugume mu cyerekezo mpinduramatwara.Turi mu ngamba Imihigo irakomeje”

Itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ni byo birimo gukoreshwa mu gutanga ubutumwa bwerekeye Umunsi w’Intwari, hagarukwa ku ntwari zitangiye igihugu.

“Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu” ni yo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Uru rwego rusobanura ko Intwari ari “umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.”

Intwari z’u rwanda zigabanyije mu byiciro bitatu, Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Mu Ntwari z’Imanzi harimo Umusirikari utazwi izina, uyu akaba ari Ingabo ihagarariye  izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza. Hari kandi Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema, uyu CHENO ikaba isobanura ko “yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho.”

CHENO ikomeza isobanura ko Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema “yagiriye akamaro n’abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi” kandi “yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange bashobora gukurikiza.”

Mu Ntwari z’Imena harimo

  1. Umwami Mutara III Rudahigwa babaye umwami w’u Rwanda(1931-1959). Yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu Banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b’Abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi. Yagabiye abakene. Yahirimbaniye ubwigenge.
  2. Rwagasana Michel wabaye umunyamabanga w’Inama nkuru y’Igihugu cy’U Rwanda n’Umunyabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa. Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye, agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politike y’amacakubiri bituma ahara byose kugeza ku buzima bwe. Yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite ahubwo aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
  3. Madamu Agathe Uwilingiyimana wabaye Minisitiri w’Intebe (Nyakanga 1993-Mata 1994). Yagize umutima wa kigabo ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakoreye Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.
  4. Niyitegeka Felicite wakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.
  5. Abanyeshuri b’Inyange batewe n’Abacengezi banga kwitandukanya tariki 18 Werurwe 1997 mu ijoro. Iri shuri ryisumbuye riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngororero ahari mu Ntara ya Kibuye. Mu mwaka wa 1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, Abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6. Ubwo abo banyeshuri baterwaga n’Abacengenzi, bakinjira bahise bababaza bati: Muratuzi?, barongera baravuga bati :Mwatwirukanye mu Rwanda duhungira muri Zaïre  mudusangayo none “vous allez me voir”. Basabye aba banyeshuri kwitandukanya. bavuga bati: “Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo” . Abanyeshuri basubiza bavuga bati: “twese turi Abanyarwanda”. Nibwo Abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka. Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwahoraga bubashishikariza kubana mu mahoro. Abanyeshuri barokotse igitero cy’Abacengenzi bahamya ko bakundaga gusenga kandi abayobozi bakababa hafi.  Abishwe ndetse na 40 barokotse icyo gitero nabo ni Intwari z’Igihugu, mu cyiciro cy’Imena.

Intwari z’Ingenzi

Abantu bari muri uru rwego ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.

Yanditswe na Janvier Popote

LEAVE A REPLY