Icyamamare cyo muri Tanzania Diamond Platnumz yaganiriye n’abanyamakuru i Kigali mbere y’igitaramo azakorera muri Parking ya Petit Stade i Remera, asubiza ibibazo bitandukanye.
Mu kiganiro yabajijwe byinshi birimo inama yagira umuhanzi ukizamuka kugira ngo arambe mu muziki, nk’umuhanzi umaze imyaka igera mu 10 ahagaze neza mu ruhando rwa muzika.
Inama ye ya mbere, ni uko umuhanzi agomba kumenya ko kugira impano bidahagije, akazirikana ko impano idaherekejwe n’ikinyabupfura ihombera nyirayo.
Ati, “Kugira impano ntibihagije, ugomba kubaha iyo mpano, ukagira ikinyabupfura, ntibibe kubaha ubuhanzi bwawe gusa, ugomba kubaha abagukikije, abajyanama (management) bawe, wubahe abantu bose mukorana, kubera ko ubuhanzi si ukuririmba gusa.”
Inama ya kabiri, ni uko umuhanzi agomba kugira udushya mu mitekerereze n’imikorere ye (creativity), bityo akamenya ibyo abantu bakeneye kumva akaba ari byo abaririmbira.
Ati, “Ugomba kuba umuntu ushakisha udushya uko iminsi yicuma, ukamenya ngo muri iki gihe abantu bakeneye uwuhe muziki.”
Inama ya gatatu atanga, ni ugukora umuziki nk’ubushabitsi, ku buryo amafaranga abonetse utayajyana mu bindi bikorwa by’ubucuruzi ngo wibagirwe umuziki kandi ari wo wayaguhesheje.
Ati, “Ugomba gushora imari mu muziki, ntibibe gukora igitaramo ngo winjize amafaranga ubundi ujye kuyashora mu iduka ry’imyenda ntushore mu muziki, uwo muziki ntiwakura.”
Kuri ibi, Abdul Naseeb ‘Diamond Platnumz’ avuga ko hagomba kubaho n’abajyanama beza kandi basobanukiwe umuziki, ku buryo bakugira inama zigufasha guteza imbere umuziki wawe.
Ibi avuga ko ubwabyo bidahagije, ahubwo umuhanzi agomba iteka gutekereza ku muziki we, ntabe umuntu wo kumva ko azatungwa n’umuziki kandi asa n’utawufite mu bitekerezo bye.
Ati, “Ubwenge bwawe ubugumishe ku muziki, ntukore umuziki ubwenge bwawe bwitekerereza ibindi.”
Diamond avuga ko ikindi umuhanzi agomba kuzirikana ari ukubaha Imana, no kuyisaba kumufasha mu rugamba rwo kwiteza imbere kuko ishobora byose.
Ati, “Ugomba kubaha Imana kuko ni yo ishobora kuvuga ngo uyu munsi uveho, ejo ukavaho, urumva rero ko nuyisaba imbabazi ngo ikugumisheho uzagumaho.”
Diamond nyuma yo kuganira n’abanyamakuru yakomereje urugendo i Bujumbura aho agomba gukora igitaramo hanyuma akagaruka mu gitaramo yitezweho mu Rwanda kuwa Gatandatu.
Yatumiwe mu Rwanda mu rwego rwo gusoza ibitaramo by’iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika Festival’ ryabaye uyu mwaka ku nshuro ya mbere, bizenguruka igihugu.
Mushyoma Joseph ‘Boubou’ ubitegura n’abaterankunga babyo, bavuga ko ibi bitaramo bitarangirana n’uyu mwaka gusa ahubwo n’umwaka utaha bizaba.
Ni ku nshuro ya gatatu Diamond agiye gutaramira Abanyarwanda, nyuma y’igitaramo cya East African Party yakoreye nanone muri Parking ya Petit Stade ku munsi wa mbere w’umwaka wa 2015, ndetse n’icyo yakoreye i Nyamata muri Nyakanga 2018 mu rwego rwa Rwanda Fiesta.
Muri ibyo bitaramo byombi, yaririmbye amasaha hafi abiri, kandi ava ku rubyiniro bigaragara ko abantu bakinyotewe, aho abantu baririmbana na we, ari na ko batwarwa n’imibyinire itangaje y’abasore n’inkumi bamugaragiye.
Aganira n’itangazamakuru uyu munsi (kuwa 16 Kanama 2019), Diamond yabajijwe ingano y’amafaranga aca umuhanzi ukizamuka ngo bakorane indirimbo, avuga ko ikibazo atari amafaranga, ko icyo areba ari ireme ry’igihangano cy’uwo muhanzi.
Nyuma ya Mico da Best bakoranye Sinakwibagiwe atamuciye amafaranga mu mwaka wa 2012, Diamond yavuze ko n’undi wamukenera yamubona nta kiguzi, apfa kuba afite indirimbo nziza.
Mu bindi bibazo Diamond yabajijwe, harimo iby’imibanire ye na Shaddy Boo, aho yasubije ko amufata nka mushiki we, nk’umwe mu banyarwandakazi yamenyeye ku mbuga nkoranyambaga.
Ni mu gihe Diamond na Shaddy Boo bakunze kugarukwaho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda bivugwa ko bakundana, nyuma y’aho hagaragariye amafoto bameranye neza ahantu hiherereye.
Diamond yavuze no ku mwana yabyaranye na Hamissa Mobeto ndetse na babiri yabyaranye na Zari, avuga ko bose babayeho neza, kandi ko yitegura kubyarana umuhungu na Tanasha bakundana ubu.