Waba wacitswe niba utabonye akavideo k’ibyaraye bimubayeho. Habuze gato ngo isasu rimwahuranye ubwo yabazaga impamvu ahohoterwa, we n’abamushyigikiye mu kwiyamamariza kubora igihugu gihana umupaka n’u Rwanda ku ruhande rw’Amajyaruguru.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku byaranze urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Uganda ku ruhande rwa Robert Kyagulanyi uzwi cyane mu muziki nka Bobi Wine, twibanda ahanini ku bihe bikomeye yanyuzemo we n’abamushyigikiye birimo gutakaza abantu bagenda bicwa n’abo yita abashinzwe umutekano, ni ukuvuga igipolisi n’igisirikari, ku mategeko y’uwo afata nk’umunyagitugu karundura Yoweli Kaguta Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi. Gumana nanjye Janvier Popote.
Umuhanzi Bobi Wine
Mbere yo kwinjira neza mu bihe byo kwiyamamaza, nagira ngo twibukiranye mu nshamake uko Bobi Wine yinjiye muri politiki. Yari amenyerewe nk’umuhanzi ukunzwe, umuhanzi watangiye umuziki mu mwaka wa 2000, uririmba injyana za Reggae, Dancehall na Afrobeat, wibanda ku ndirimbo zivuga ubuzima bw’abatishoboye. Yabanje kuba umuyobozi w’itsinda rya Fire Base Crew, abakurikirana iby’imyidagaduro muraryibuka, iri ryaje gusenyuka maze Bobi Wine atangiza irindi tsinda yise Ghetto Republic of Uganja. Akaba kuri ubu amaze gusohora indirimbo 70 zirimo Kiwani yazamuye izina rye ikarishyira ku rwego mpuzamahanga.
Uko yinjiye muri politiki
Muri Mata 2017, ni bwo urugendo rwe rwa politiki rwatangiye. Uwari umuhanzi atangira guterana amagambo na Perezida wa Repubulika amushinja gufata igihugu bugwate no kukiyobora nabi, aho avuga ko Uganda yageze ku iterambere ku gihe cy’ubukoloni kurusha ku ngoma ya Yoweli Museveni, ndetse akavuga ko kuba Museveni yarahagurutse akarwanya igitugu cya Milton Obote mu myaka ya za 80 agatsinda, bimutera akanyabugabo akumva ko na we azatsinda Museveni. Ati, “Museveni yarwanyije Leta y’abantu bari bakuze itaritaga ku bibazo by’abato, ubu arashaje akebo kagomba kujya iwa mugarura, nta kuntu yaba afite imyaka hafi 80 ngo Leta ye ayuzuzemo abasaza hanyuma yumve ko azahagararira inyungu z’igihugu nka Uganda aho urubyiruko rwihariye 80% by’abaturage.”
Ibyo ni bimwe mu bitekerezo byatumye akomerwa amashyi n’abakiri bato bifuza amaraso mashya mu buyobozi bw’igihugu kimaze imyaka isaga 30 mu maboko y’umugabo umwe. Bobi Wine yiyamamarije umwanya wa Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda mu mwaka wa 2017, ngo ahagararire agace ka Kyadondo East, cyangwa Kyadondo y’Iburasirazuba, aho yari ahatanye na Sitenda Sibalu wo mu Ishyaka rya NRM riri ku butegetsi, ndetse n’umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya FDC, Apollo Kantinti. Aba bombi, kuba bava mu mashyaka yari asanzwe akomeye mu gihugu, ntibyamubujije kubereka igihandure nk’umukandida wigenga, maze yiyongera ku rutonde rw’intumwa za rubanda, biba umwanya mwiza kuri we wo gutangiza impinduramatwara igamije gukuraho ubutegetsi bwa Museveni abinyujije mu cyiswe People Power, Our Power. Izina rye ryakomeje kogera muri Uganda no hanze ya Uganda, ndetse abakandida yamamazaga mu matora yagiye akurikiraho bose bagatsinda bitewe n’ingano y’abamushyigikiye.
Iyicarubozo
Ibihe bibi kuri Bobi Wine, reka tubihere muri Kanama 2018, Bobi Wine yahuye n’uruva gusenya ubwo uwo munsi, yari yagiye kwamamaza umukandida witwa Kassiano Wadri, wiyamamarizaga ubudepite mu Mujyi wa Arua uri mu Majyaruguru ya Uganda. Abashyigikiye Kassiano bashinjwe gutera amabuye imodoka ya Perezida Museveni na we wari waje gushyigikira umukandida w’ishyaka rya rya NRM muri ako gace ka Arua. Uko guterwa amabuye kw’imodoka ya Museveni kwabaye intandaro y’imyigaragambyo no gushyamirana gukomeye hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage, muri uwo mugoroba Bobi Wine atangaza ko umupolisi yarashe ku bushake ku modoka ye agamije kumwica, ariko isasu rifata umushoferi we ahasiga ubuzima.
Ni imvugo yakiriwe nabi cyane n’ubutegetsi bwa Museveni. Tariki 15 Kanama, ni ukuvuga umunsi umwe nyuma yaho, Bobi Wine yatawe muri yombi ashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gushishikariza abaturage kugomera Leta. Yazanwe mu rukiko rwa gisirikari adandabirana, akavuga ko yabanje gukorerwa iyicarubozo n’abashinzwe umutekano. Leta yabihakanye yivuye inyuma, ubwo ariko akaba ari na ko amajwi menshi arimo irya Kizza Besigye uzwiho kudacana uwaka na Museveni, azamuka asaba ko Bobi Wine wari indembe afungurwa. Yaje kurekurwa kuwa 23 Kanama 2018 ubwo yagezwaga mu Rukiko ku nshuro ya kabiri, nyuma y’aho Ubushinjacyaha bwari bwahagaritse gukurikirana ibyaha bwamushinjaga. Hadaciye kabiri, Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi ashinjwa icyaha gitandukanye n’ibya mbere: UBUGAMBANYI. Kubera ibikomere yavugaga ko yatewe n’abashinzwe umutekano aho yari afungiye, yafunguwe by’agateganyo kugira ngo ajye kwivuriza muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Leta isaba abaturage kutigaragambya ku munsi ya funguweho by’agateganyo n’umunsi yagarutseho mu gihugu ava muri Amerika, ariko ntibyabujije ko agarutse muri Uganda yakiriwe n’abaturage benshi ababwira byinshi bijyanye n’uko yahohotewe n’abashinzwe umutekano bakamugira intere.
Mu mwaka wakurikiyeho, ni ukuvuga muri Kanama 2019, Bobi Wine yashinjwe gusebya Perezida Museveni, iki cyaha kiza umunsi umwe nyuma y’urupfu rwa Ziggy Wine, umuproducer w’indirimbo wo muri studio ikorana na Bobi Wine. Ziggy Wine yashimuswe n’abantu batazwi bamunogoramo ijisho ry’ibumoso bamuca n’intoki ebyiri ubundi baramuhondagura, bajya kumujugunya ku bitaro bya Mulago aho yarwariye icyumweru mbere yo gupfa kwe, bikavugwa ko yarangaranwe bikomeye n’abaganga kuko muri icyo cyumweru nta miti ifatika bamuhaye usibye ama antibiotics, ni ukuvuga imiti igabanya uburibwe.
Mbere yaho, abakurikirana amakuru ya Uganda cyangwa aya Bobi Wine muribuka ubwo Polisi yahagarikaga igitaramo yari yapanze gukorera ku nyubako ye y’imyidagaduro. Polisi yatangaje ko icyo gitaramo kitagomba kuba, arenga ku mabwiriza ya polisi ajyayo, ariko atabwa muri yombi atarahagera, ashinjwa kuba yarayoboye imyigaragambyo muri uwo mujyi mu mwaka wabanje, aho abaturage bigaragambirije itegeko ryerekere imisoro ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2018.
Bobi Wine yisanze mu Rukiko rwa Buganda Road Court nyuma y’aho atawe muri yombi nanone, ubwo yari mu nzira agana ku cyicaro cya CID, Criminal Investigation Directorate, kuko yari yasabwe kwitaba urwo rwego rushinwe iperereza mu gihugu kugira ngo agire ibisobanuro atanga. Kuri iyi nshuro yashinjwe gusuzugura inzego z’ubuyobozi, afungirwa muri gereza ya Luzira Maximum Security Prison kugeza kuwa 2 Gicurasi. Ku munsi wakurikiyeho, Umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu Amnesty International wasohoye itangazo risaba Leta ya Uganda kureka kumucecekesha hiyambajwe amategeko asobanurwa mu buryo budasobanutse ndetse uyu muryango wavuze ko buteye isoni. Bwa mbere mu mateka ya Uganda, kuwa 2 Gicurasi ikoranabuhanga rya video conference ryakoreshejwe mu iburanisha, ntibyari byarigeze bibaho mbere mu butabera bw’iki gihugu, Bobi Wine ararekurwa, ariko urukiko rumutegeka kutongera gukora imyigaragambyo itubahirije amategeko. Noneho reka twinjire muri chapitre y’ibigezweho muri iyi minsi byo kwiyamamariza kuyobora Uganda n’iyicwa ry’abamukunda.
Tariki 21 Nyakanga 2019, Robert Kyagulanyi cyangwa se Bobi Wine, yose ni amazina ye, rimwe ni izina rye nyakuri akoresha muri politiki no mu bindi bikorwa, irindi rikaba iryo yamamayeho mu muziki, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda mu matora ategerejwe umwaka utaha. Mbere yaho yari yatangaje ko yinjiye mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Museveni rizwi nka National Unity Platform, ndetse iri huriro rimugira Perezida waryo rimwemeza nk’umukandida ugomba kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu. Ejo bundi aha, tariki 6 Ugushyingo 2020, Bobi Wine yatangiye kwiyamamaza mu gace ka Mbarara ariko bidatinze, ku itariki 18 Ugushyingo atabwa muri yombi ashinjwa guhonyora amabwiriza ya Leta yo kwirinda koronavirusi, itabwa muri yombi rye rikurikirwa n’imyigaragambyo karahabutaka y’abamushyigikiye yaguyemo abantu batari munsi ya 53, abandi babarirwa muri 350 batabwa muri yombi. Iminsi yakurikiyeho yari iy’amaganya menshi kuri we, aho kuva ubwo kugeza ubu yamagana uburyo abangamirwa n’abashinzwe umutekano mu ngendo akora hirya no hino mu gihugu, asaba abaturage amajwi.
Kuwa 23 Ugushyingo, ni ukuvuga mu kwezi gushize, yagiye kwiyamamariza ahitwa Kyenjojo mu Burengerazuba bwa Uganda ahahurira n’uruva gusenya. Yanditse kuri facebook ati, “Batubujije kwinjira mu mujyi ahubwo batujyana ahantu kure mu cyaro. Magingo aya dukurikiwe n’imodoka za polisi zikoresha ibyuka biryana mu maso n’imodoka za polisi zirimo abasirikari na za minibisi bakoresha mu kuduta muri yombi.”
Mu masaha yakurikiyeho, yaranditse ati, “Ibyuka biryana mu maso n’amasasu nyamasasu, ni ukuvuga amasasu atari ibicupuri, ntibyabujije abaturage ba Kyenjojo kumva ubutumwa bw’impinduramatwara.” Ubwo butumwa bwe abuherekeresha hashtag imaze kumenyererwa igira iti, #WeAreRemovingADictator, ni ukuva ngo turakuraho umunyagitugu. Yavuye Kyenjojo akomereza mu mujyi w’ubukerarugendo wa Fort Portal na wo uri mu uburengerazuba bwa Uganda, ahageze na bwo abaturage ntiboroherwa n’abashinzwe umutekano, aho ngo baboherejemo ibyuka biryana mu maso bakaboherezamo n’amasasu nyamasasu, ariko kuri Bobi Wine akavuga ko ibyo abashinzwe umutekano babikora batazi ko birushaho gutuma abaturage bashirika ubwoba, akavuga ko abaturage baje aho yiyamamarizaga batageze no kuri 5% by’abagombaga kwitabira iyo batabikwamo ubwoba.
Ku munsi wakurikiyeho yiyamamarije mu gace ka Bundibugyo, nyuma yo kwiyamamaza yanditse kuri Facebook ati, “Mbere y’uko twegukana insinzi mu matora, nishimira ko hari icyo tumaze kugeraho gikomeye cyane. Turarushaho kugaragaza umuco wo kudahana n’ubugwari bya Leta ya Museveni. Kuva kera Museveni yakomeje kuvuga ko akunzwe mu byaro kugeza ubwo yahuye n’ikipe nshya. Ubu aradagadwa akadukorera ubugome bwose bushoboka, agategeka igipolisi n’igisirikari ngo batubuze kugera mu mijyi tukiri mu birometero 20. Ikibabaje kuri we, ni uko inyota dufite y’impinduka iruta ubwoba bwo kuba twagirirwa nabi. Abantu barakora ingendo ndende baza kumva ubutumwa bwo kwibohora kandi ndahamya ko babukwirakwiza no mu batabasha kugera aho twiyamamariza.”
Uwo munsi, Bobi Wine yagombaga kwiyamamariza n’ahitwa Kasese. Yariyamamaje ariko abitabiriye umuhango wo kwiyamamaza kwe bahura n’uruva gusenya. Bobi Wine avuga ko umugore umwe bamuvunnye ikirenge, undi musore na we bamurasa mu kuguru, hanyuma umusaza bamurasa mu mbavu ajyanwa kwa muganga ari indembe, abo bose icyaha bahorwaga kikaba ari kimwe: gushyikira Bobi Wine. Mu butumwa yanditse kuri Facebook, yakomeje agira ati, “Twagombaga kuhava tugakomereza mu kiganiro kuri radiyo Messiah FM ariko tuhageze batumenyesha ko umuyobozi wungirije w’igisirikari Lt Gen Wilson Mbadi yategetse ko iyo radiyo itatwakira. Iyi Leta ikomeje kudagadwa ariko ntituzarekera.”
Ku munsi wakurikiyeho, yagombaga kwiyamamariza mu karere ka Kibaale, Kagadi na Hoima. Abitabiriye ubutumire bwe, bahuye n’akaga nk’uko yakomeje kubyitotombera mu butumwa yasohoye agira ati, “Birababaje ubutegetsi bwatangiye bukunzwe kuba uyu munsi butinya kubi abaturage. Ikosa umuyobozi wese yakora ni ukutajyana n’ibihe. Uwigereye Gen Museveni amubwire akanguke kandi amenye ko Uganda yiteguye impinduka. Ntacyo yakora cyamubuza kurunduka.”
Mu nzira agana Hoima, abashinzwe umutekano bahagaritse imodoka ze, maze nk’uko abivuga, biba ngombwa ko batagera aho bagombaga kwiyamamariza, barahindukira bajya kuri hoteli bagombaga kuraramo, avuga ko abasirikari n’abapolisi bamukurikiye kuri hoteli barayizenguruka, bamwe bari mu modoka ya gisirikari idafite plake ndetse bamwe mu bashinzwe umutekano bambaye imyenda ya gisivili ariko bafite intwaro, akavuga ko bahohoteye abanyamakuru bakabirukana kuri hoteli.
Mu kanya nababwiye uko ikiganiro yagombaga kutanga kuri Messiah FM cyahagaritswe. Ni ko byagenze no kuri Spice FM yo mu Mujyi wa Hoima, akavuga ko ubwo bari bamaze akanya gato batangiye ikiganiro, abasirikari n’abapolisi bagose inyubako radiyo ikoreramo abandi barinjira babasohora muri studio, babajije icyo bazira, basubizwa ko ari amategeko yaturutse ibukuru. Bobi Wine akavuga ko mbere y’itangira ry’ibikorwa byo kwiyamamaza amaradiyo 13 yabujijwe kumwakira, hanyuma mu bihe byo kwiyamamaza, kugera kuri tariki 25 Ugushyingo amaradiyo 6 yari amaze kubuzwa kuyageramo cyangwa se bakamusohora yayagezemo, akanenga kuba ntacyo komisiyo y’igihugu y’amatora na Byabakama uyikuriye bakora.
Ati, “Byabakama na Komisiyo y’Amatora bagomba kutubwira icyo kwiyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga bivuze mu gihe tutemerewe kwiyamamariza kuri radiyo. Ikirenze ibindi ariko, Bwana Tibuhaburwa (iri ni izina rishya Museveni aherutse kwiyita), Tibuhaburwa n’inshuti ze bafite impamvu zifatika zo kugira ubwoba. Abanyauganda bakomeje kwibaza impamvu tumwita ikigwari cya mbere mu mateka ubu bashobora kwirebera impamvu tubivuga. Baturage ba Hoima na Bunyoro muri rusange, iki ni cyo gihe cyo kwisubiza ubwisanzure. Ndabashimira uko mwatwakiranye ubwuzu mutitaye ku bwoba bukabije mubikwamo.”
Bobi Wine yakomeje kwamagana ukuntu abuzwa gukoresha imihanda minini no kwinjira mu mijyi, ariko ko aho abasha kugera iyo arebye uko bamwakira bimwereka ko bafite inyota nyinshi yo gukura Museveni ku butegetsi, ndetse uko bamushyigikira bikamwereka ko afite impamvu yo gukomeza gushirika ubwoba agahangana na Museveni ashishikaye.
Yavuye Hoima akomereza Kyankwanzi ariko mu nzira agenda asanga umuhanda urafunze, amenyeshwa ko urimo kubakwa. Yahisemo kurara ahitwa Migera ariko akavuga ko igipolisi kiyobowe na DPC Patience Namara cyabujije amahoteli yose kumwakira, akavuga ko byatumye arara iruhande rw’umuhanda ndetse ngo DPC Namara amumenyesha ko atamwemerera gukomeza kuba mu karere ke nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo. Ati “wakwibaza impamvu umuntu afatwa atya mu gihugu cye.”
Tariki 27 Ugushyingo, abaturage bo mu duce twa Luwero, Nakasongola na Nakaseke bafungishijwe amaduka ndetse bategekwa kutava mu ngo mu masaha ya ku manywa, umunsi umwe mbere y’uko Bobi Wine ajya kwiyamamariza muri utwo duce. Gusa ntibyabujije ko abaturage ba Nakasongola bitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza nubwo bari bategetswe kudahirahira bava mu ngo.
Nyuma yo kwiyamamariza Nakaseke, Kapeeka and Semuto, yavuze ko impamvu abuzwa gukoresha imihanda minini, ari ukugira ngo isi itabona ingano y’ubwinshi bw’abamushyigikiye kuko abenshi ngo baba bahagaze ku muhanda bamutegereje mbere y’uko ahagera, aho bazamura amaboko bamupepera bamwereka ko bamukunda. Ati “usanga abapolisi ku myenda yabo bakuyeho name tags, ni ukuvuga amazina yabo, ndetse bagakoresha imodoka zidafite plaque kuko bazi ko ibyo bakora bitemewe mu mategeko.”
Tariki 30 Ugushyingo, yapostinze ifoto y’uwitwa Mohamad Ssebandeke ayiherekeresha amagambo agira ati, “Uyu musore yishwe n’igipolisi cya Uganda ahitwa Nagalama ku mabwiriza ya DPC Nyangoma Grace. Imodoka ya polisi yamuciye hejuru. Yahowe icyaha cyo kunshyigikira. General Museveni agomba guhagarika kwica abaturage ba Uganda.”
Ku munsi wakurikiyeho, ni ukuvuga tariki 1 Ugushyingo 2020, yavuze ko igisirikari cyongeye kubatera inshuti ye akaba n’umuproducer Dan Magic yangizwa mu maso ndetse umupolisi bagendana witwa ASP Kato na we arakomeretswa bikomeye.
Nyuma yaho, yanditse kuri Facebook atabaza, avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga. Ati, “Ubuzima bwacu burugarijwe. Nyuma y’aho batwitambitse ngo tutiyamamariza ahitwa Kayunga, twakomereje Jinja ariko nk’ibisanzwe abapolisi n’abasirikari batwohereza mu gahanda ka kure, kumbe icyo bari bajamije ni ukugira ngo batujyane aho batwicira mu buryo buboroheye. Mu gihe bibwiraga ko nta wabarebaga, abasirikari n’abapolisi barashe ipine y’imodoka yanjye bamena n’ikirahuri bahusha Hon Zaake n’umushoferi wanjye.”
Koronavirusi
Ku rundi ruhande ariko, Leta ya Uganda ishinja Bobi Wine n’abamushyigikiye kurangwa n’imyitwarire mibi y’abanyarugomo, Perezida Museveni akavuga ko atazihanganira abanyakavuyo bashaka gusenga igihugu amaze imyaka 34 yubaka, akavuga ko bamwe mu bigaragambya ari bantu bakoreshwa n’abanyamahanga batifuriza Uganda umutuzo.
Nyuma y’itabwa muri yombi rya Bobi Wine ku itariki 19 Ugushyingo 2020, igikorwa cyakurikiwe n’imyigaragambyo isaba ko afungurwa ndetse yamagana ishyaka riri ku butegetsi rya NRM yabereye mu bice by’Umurwa Mukuru Kampala, Masaka, Iganga, Jinja na Luwero, Perezida Museveni yavuze ko byagaragaye ko bamwe mu bigaragambya bahohotera abayoboke ba NRM ariko ko batazihanganirwa habe na mba.
Ati, “Abasagarira abayoboke ba NRM muri kampala mu gihe cya vuba muraza gutakaza iyo appetit. Murabona imyambaro ya NRM ariko ntimubasha kuyikoraho. Nubwo bayikuramo bakayisiga ntimuzayikoraho. Barashaka guteza akavuyo kugira ngo amatora asubikwe, ariko amatora azaba kandi abanyakavuyo bazatsindwa. Bazaryozwa ibyaha bakoze.”
Museveni yongeyeho ko abavuga ko babangamirwa n’abashinzwe umutekano mu kwiyamamaza kwabo ari bantu badashaka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi kandi ayo mabwiriza yarashyizweho mu nyungu za rubanda, akavuga ko abadashaka kugendera kuri gahunda za Leta ari abantu b’abasazi.
Yunzemo ati, “Kubirengaho binyuranyije n’amategeko. Ntituzabyihanganira kandi abarenga kuri aya mabwiriza bazabyicuza.”
Museveni yavuze aya magambo umunsi umwe nyuma y’aho hasohotse amabwiriza y’Igipolisi cya Uganda yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wacyo, Okoth Martin Ochola, yihanangiriza abantu bose harimo n’abakandida kwirinda guhuriza abantu hamwe mu buryo bushobora koroshya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ababwira ko uzabirengaho azaba arwishigishiye bityo ko agomba kwitegura kurusoma. Yabibukije ko bitandukanye n’amatora ya 2016, ay’ubu yo afite umwihariko wo kuba mu bihe igihugu gihanganye n’ikibazo cyugarije Isi cya Coronavirus, bityo ko umuntu uzi ubwenge agomba kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ajyanye no gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwacyo.
Abakandida
Muri iyi nkuru twibanze ku bakandida babiri ariko aba si bo bonyine bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Mu yandi magambo, Bobi Wine na Yoweli Kaguta Museveni bazahangana ku rundi ruhande n’andi mazina yiganjemo akomeye ariko adafite ubwamamare nk’ubw’aba bombi.
Abo bandi ni Robert Mao uyobora ishyaka rya Democratic Party kuva mu mwaka wa 2010, Patrick Oboi Amuriat uyobora Ishyaka rya FDC (Forum for Democratic Change), ishyaka ryashinzwe ahanini n’abarakare bavuye muri NRM ya Museveni, uyu Patrick Amuriat Oboi ayobora FDC kuva mu mwaka wa 2017 aho yasimbuye Gen Mugisha Muntu nyuma yo kumuhigika mu matora, Mugisha muntu akaba yariyoboraga kuva muri 2012 asimbuye Kizza Besigye. Patrick Oboi Amuriat na Mugisha Muntu kuri iyi nshuro bombi ni abakandida mu matora ya Perezida ataha, aho Patrick yiyamamaza ku itike y’ishyaka rya FDC mu gihe Mugisha Muntu ahagarariye ishyaka rya ANT (Alliance for National Transformation) iri shyaka akaba yararishinze umwaka ushize amaze kwitandukanya na FDC.
Abandi bakandida nta mashyaka bahagarariye, ni abakandida bigenga, abo bakaba ari Lt Gen Hery Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano kuva muri 2016-2018 ndetse akaba azwiho kuba yarakuriye ibiro bishinzwe abakozi n’ubutegetsi mu ngabo za Uganda UPDF ndetse akurira n’ubutasi bwa gisirikari. Undi mukandida ni John Katumba ufite imyaka 24 y’amavuko, uyu yatangaje benshi ubwo yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora Uganda kuko izina rye ryari rishya muri politiki, usibye ko no mu bundi buzima bw’igihugu yari azwi na mbarwa, dore ko ari we muntu ufite imyaka mike wiyamamarije kuyobora iki gihugu mu mateka yacyo. John Katumba yapfushije ababyeyi afite imyaka 2 arerwa n’umugiraneza ariko uyu na we aza kumukuraho amaboko asoje amasomo ye yisumbuye ndetse kwiga kaminuza biramugora, dore ko imirimo azwiho yakoraga yatumaga abona icyo kurya ari ukoza imodoka mu binamba, gupanga amatafari no gutwika amakara, ibintu yakoze kuva yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye kugira ngo arebe ko yasoza amashuri ye ndetse arebe ko
n’inzozi zo kuyobora Uganda zaba impamo. Nyuma yo gusoza amasomo ye ya kaminuza, John Katumba nta kazi arabona. Ni we mukandida wa nyuma watangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuwa 3 Ugushyingo 2020, nk’umukandida wa 11. Muri abo bakandida 11 maze kuvugamo barindwi, Yoweli Kaguta Museveni, Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine, Patrick Oboi Omuliat, Gen Mugisha Muntu, Gen Hery Tumukunde na John Katumba. Uwa munani ni Fred Mwesigye, uyu akaba ari umwe mu bazwi nka 27 liberators, ni ukuvuga abantu 27 barwanye urugamba rwo kubohora Uganda kuva mu 1981 bayikura mu maboko y’umunyagitugu Milton Obote. Kuri ubu Fred Mwesigye ni Umudepite uhagarariye agace ka Nyabushozi ko mu Karere ka Kiruhura. Undi mukandida ni Willy Mayambala uvuga ko natorwa azarwanya yivuye inyuma abayobozi muri Leta barangwa n’ubujura, uwo dusorejeho ni Joseph Kabuleta uvuga ko natorwa azaharanira ko ibyiza by’igihugu bisaranganywa uko bikwiye ku buryo n’abakene bibageraho.