Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe ku buyobozi bukuru bwa RBC

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Dr Sabin Nsanzimana “yabaye ahagaritswe” ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Impamvu y’uyu mwanzuro watangajwe na Minisitiri w’Intebe ntiziramenyekana, ariko itangazo rivuga ko hari ibyo Dr Nsanzimana “agomba kubazwa akurikiranweho.”

Dr Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC muri Nyakanga 2019 asimbuye Dr Jeannine Condo wari umaze imyaka 4 ayobora iki kigo gishinzwe amagara y’Abanyarwanda.

Mbere yaho, Dr Nsanzimana yari Umuyobozi Mukuru (Division Manager) w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, kurwanya Sida akaba ari byo azobereyemo.

LEAVE A REPLY