Mu Rwanda rwo hambere, iyo umukobwa yatwaraga inda y’indaro yarohwaga mu kiyaga.
Ubu ibintu byarahindutse, kuroha abana ntibigikorwa, ikigezweho ni ukubafata nabi no kubaca mu miryango bakajya kwandagara ku gasi.
Bamwe mu bakobwa bavuga ko iyo umukobwa yirukanwe mu muryango, bimugiraho ingaruka zikomeye we n’umwana atwite.
Aline ni umukobwa uba mu Gatsata mu Karere ka Gasabo. Avuga ko ubwo yari muri mwaka wa kabiri wa Kaminuza yatwaye inda maze umuhungu akamwihakana, ababyeyi nabo babimenye bamukura mu ishuri baranamwirukana maze ajya kubana na nyirakuru.
Kubera ukuntu yari abayeho, n’agahinda kuko yatereranwe n’umubyeyi we yari asigaranye, byatumye umwana we apfa ubwo yari akimara kumubyara.
Iwabo bamusabye ko yasubira mu rugo aranga ariko bamwemerera kumwishyurira amashuri arayarangiza ariko avuga ko byamwangije cyane kuko aba yumva adashaka gusubira iwabo.
Rebecca we avuga ko bamuteye inda yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, maze iwabo bamwirukanye ajya ku wamuteye inda maze akamuzaniraho abandi bagore babiri.
Yarahangayitse cyane ku buryo yageze aho akava ku mugabo afite imyaka 23, asubira iwabo, baramwemerera kubera ko babonye ukuntu yari abayeho nabi.
Rebecca yazinutswe abagabo ku buryo yumva adashobora no kuzashaka undi mugabo.
Ababyeyi ku ruhande rwabo, abo twaganiriye bahuriza ku kuba iyo umwana akoze amakosa yo guterwa inda atarashaka umugabo, umuti si ukumwandagaza kuko n’ibyaye ikiboze irakirigata.
Umubyeyi wasabye ko tutatangaza amazina ye, avuga ko ahanini ababyeyi birukana abana babiterwa n’umujinya, bavuga ko umwana abasebeje mu muryango, cyangwa mu bandi babyeyi, avuga ko iyo bamaze gucururuka babagarura mu rugo.
Yakomeje avuga ko iyo wirukanye umwana uba uciye umuryango umugongo. Avuga ko uba ugomba kwihangana kuko nta muntu wafasha umwana wawe kurusha wowe wamubyaye.
Polisi ibivugaho iki?
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa muri Polisi y’u Rwanda avuga ko nubwo hari ababyeyi birukana abana batwaye inda, nta bakobwa bajya bagana Polisi ngo bayigezeho icyo kibazo kuko ngo ahanini baba batekereza ko batengushye ababyeyi, maze bakanga kujya kubarega.
SP Beline Mukamana avuga ko ahubwo akenshi abakobwa bijyana kubera gutinya ababyeyi babo, maze ababyeyi akaba aribo baza gutanga ikibazo bavuga ko babuze abana babo maze bajya kubabona bakababona batwite.
SP Beline yagize ati “Abakobwa iyo batwite bagira ubwoba bikivana mu rugo maze ababyeyi bakaba ari bo batugana batubwira ko babuze abana babo, maze bababona bagasanga baravuye mu rugo kuko batwite, ariko nta mwana uratugana aje kurega iwabo ko bamwirukanye ngo kuko atwite.”
Yanditswe na Mfuranzima Shadia, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.