Bamwe mu baturage batuye mu manegeka mu Karere ka Gakenke, bagaragaza impungenge zikomeye baterwa n’uko kwikura muri aya manegeka bibagoye kuko iyo batanze aho batuye ngo abafite ibibanza mu midugudu babaguranire babyanga.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza bitewe n’imiterere yako igizwe n’imisozi miremire, aho n’ibiherutse kuba byatwaye ubuzima bw’abagera kuri 23, ibikorwa remezo birimo imihanda, amashuri birangirika, amatungo 120 arapfa, hegitari 924 zari zihinzeho imyaka yarengewe n’amazi n’ibindi.
Ibi biza kandi byanasenye inzu z’imiryango isaga 1600 ndetse kugeza ubu haracyari indi miryango igera ku 1141 iri mu manegeka akabije mu gihe abandi ibihumbi bitanu badatuye ku midugudu.
Imwe muri iyi miryango ituye mu manegeka, ivuga ko bahangayitse bikomeye kuko batarabona ibibanza byo guturamo, kuko iyo batanze aho batuye nk’ingurane ngo babone ibibanza mu midugudu bene byo babyanga.
Umwe muri abo baturage witwa Kagimbangabo Félicien, yagize ati “Turabizi ko dutuye mu manegeka, ndetse turanahangayitse bikomeye, noneho aho tuburiye abacu ibiza byahitanye, imvura iragwa tugahunga. Abafite ibibanza mu midugudu babikomeyeho ntiwamuha mu cyaro ngo ahemere, twabuze icyo dukora abayobozi bacu nibatadutabara aho bukera natwe turashira”.
Nyirabushari Devotte nawe yagize ati “Ubwira umuntu ufite ikibanza ku muhanda ahantu heza ngo umuguranire umuhe isambu aho wari utuye akabitera utwatsi. Hari n’ukubwira ngo mu manegeka ntiwahahinga ngo usarure ibiza byabitwara, keretse abafite ubushobozi nibo bigurira, ariko natwe badutekerezeho baturwaneho naho ubundi imvura byinshi yongeye kugwa yadutwara, turahangayitse cyane”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias avuga ko iki kibazo gihari koko, ariko bagiye kugikemura mu buryo bubiri.
Yagize ati “Ubwa mbere ni ukureba imitangire y’izo ngurane ku buryo uhawe ikibanza ku mudugudu natanga aho yari atuye agomba kurenzaho akandi kantu kuko ikibanza cyo ku mudugudu ntikinganya agaciro n’icyo mu cyaro, uburyo bwa kabiri ni ukubwira abatuye mu manegeka bakahagurisha bakagura ahandi heza, nibwo buryo tugiye gukemura iki kibazo kandi bizagenda neza”.
Ubuyobozi bukuru bw’igihugu buherutse gusura abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza babibutsa kwihutira kuva mu manegeka bagakura ubuzima bwabo mu kaga.
Isooko: Igihe