Urujya n’uruza rwo ku mupaka wa Gatuna ntirusigira abahatuye ubuhahirane mu bucuruzi gusa, ahubwo byanatumye bamwe biga n’imwe mu mico yo hakurya muri Uganda.
Iyo uhatembereye ugasura uyu mupaka n’ibice by’ibyaro biri hafi aho, uhabona abana benshi, banduye, bambaye imyenda idaheruka amazi.
Iyo uganiriye n’ababyeyi wumva ko batarasobanukirwa neza n’ibijyanye no kuringaniza imbyaro.
Bamwe mu bagabo baho ntibumva impamvu yo kuboneza urubyaro ndetse ngo bizera ko gushaka abagore barenze umwe ari ibisanzwe; bakavuga ko biri mu biranga abakiga batuye aka gace ka Gatuna.
Si abagabo gusa kuko n’abagore baho usanga babifata nk’ubuzima bwaho bamenyereye, nta wumva ko hari uburenganzira ari kuvutswa.
Icomukama Alphonsine, umugore w’imyaka 28, utuye muri aka gace avuga ko guharikwa ari umuco waho kandi bamaze kumenyera.
Aganira n’Izuba Rirashe Icomukama yagize ati, “Papa umbyara afite bangahe ra? Nka batatu! Ino aha abagore baharitswe ni benshi hariya kwa muramu wanjye Kajura afite abagore benshi, uwo navuga ngo ni mabukwe na we yarongoye abagore babiri b’ibyenenyina.
Uyu muco uva ku mupaka ugakwira ibice binini by’Akarere ka Gicumbi, hose ahari Abakiga, bavuga ururimi rw’Igikiga kivanzemo Ikinyankole, n’Ikigande kuri bamwe na bamwe.
Gatabarwa Martin w’imyaka 96 we atuye mu Kagari ka Rusambya, mu Murenge wa Mukarange, ho mu Karere ka Gicumbi, we yashatse abagore 8 bose abana nabo. Avuga ko abana yabyaye yibuka ari 48.
Kugira imitungo myinshi, amasambu n’inka biri mu mpamvu nyamukuru zatumye iyi mico yo gushaka abagore benshi ishyigikirwa n’abaturage nka Gatabarwa cyo kimwe n’aba baturage ba Gatuna, nk’ uko abaturage babivuga.
“Mbere imitungo igihari y’ubutaka nari meze nk’Umwami, nari meze neza cyane, kuko mu by’ukuri akazi kanjye kabaga kunywa, nta ntonganya nta shyari,” aha Gatabarwa yasobanuraga icyamuteye gushaka abagore benshi.
Mwizerwa Williams w’imyaka 30, utuye muri aka gace yongeraho ko kimwe mu bituma uyu muco wo guharika udacika ari uko abakobwa baho bashyingirwa bakiri bato, abenshi bataranize bakumva ko ari ko bikwiye kugenda.
Undi muturage w’imyaka 32, utarifuje kutubwira amazina ye, utuye i Gatuna uvuga ko afite abagore babiri, umwe aba mu Rwanda undi aba muri Uganda. Uyu mugabo avuga ko abagore be bombi baziranye kandi bajya banasurana ariko imvugo ye yumvikanisha ko atari babiri gusa afite.
We avuga ko byatewe n’akazi akora aho yabonye byaba byiza kugira abagore babiri; umwe aho akora, undi aho ataha.
Akomeza agira ati, “Umugore mukuru iyo agusuzuguye uhita wishakira undi, iyo uzanye umushya aba akubaha kandi iyo ufite isambu n’imitungo, mbese ufite ubushobozi urabatunga buri mugore akagira ibintu bye n’undi ibye nta kibazo.”
Impamvu zo guharikwa zivugwa kwinshi, ariko iki cy’agasuzuguro bamwe mu bagore bahatuye baharitswe bakigarukaho, bati, “guharikwa biterwa na ka gasuzuguro k’umugore mukuru, ariko iyo amufashe nabi yigira kuri wa mugore muto akaba ari ho yibera.”
Umugabo witwa Kamukara Claude, ufite imyaka 34, akagira umugore n’abana babiri we avuga ko akazi akora ko kuba kigingi ku modoka gashobora gutuma nawe ashaka abagore benshi. We ashimangira ko gutembera cyane muri Uganda bituma ahindura imyumvire.
“Nk’aka kazi nkora hari abo dukorana bagira umugore umwe muri Tanzaniya, akagira undi mu Bugande n’undi muri Kenya n’undi hano mu Rwanda.”
Abagore baharitswe bavuga ko batabyishimira guharikwa, ariko bagaragaza ko ntacyo babikoraho, na cyane ko bisa nk’umuco. Umwe muri bo agira ati “nyine urabyakira bikakubabaza bikarangira.”
Aba bagore bavuga ko bibadindiza kuko bituma abana benshi batagana ishuri kuko nta bushobozi buhagije ababyeyi babo bababonera.
Izi ngo kandi ntizitana n’imvururu, nk’uko umwe muri aba bagore abikomozaho: “None se uzumva ngo umugabo ntiyaguhahiye yagiye guhahira uwundi wowe ufite umwana ari kurara arira urumva ibibazo byabura?”
Nubwo aba bagore barimo ababigiramo uruhare bemera guharika bagenzi babo, abenshi bahuriza ku kuvuga ko abagabo bo muri aka gace bafite ingeso zo guhora biruka mu bakobwa bato.
Habumuremyi Jimmy, umuyobozi w’Umudugudu wa Gatuna avuga ko imbogamizi ikiri uko abagabo ba Gatuna bagitizwa umurindi n’imico ya Gatuna, ariko ko nk’ubuyobozi hari ingamba bafashe.
Aganira n’Izuba Rirashe yagize ati, “Twegereye Ubugande, tugenda dufata imico yaho. Muri Uganda baraharika cyane ku buryo umugabo ashobora kuba yashaka abagore benshi ku bushake bwe. Ariko twebwe kuko Leta y’u Rwanda itabyemera tugenda tubisobanurira abaturage.”
Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.