Mu Mudugugu wa Nyakagera, Akagari ka Gihuke, Umurenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, ejo hashize ku wa Kane Tariki 14 Gicurasi 2020, umugabo w’imyaka 46 yakubiswe n’umuryango umwe utuye mu murenge wa Bwesige umuziza kwiba ibitoki, bimuviramo gupfa.
Uyu mugabo yakubiswe n’Umuryango wa Ntibibuka Pierre Celestin afatanyije n’umugore we n’abana be.
Nimugira Assouman w’ imyaka 46 ngo yabanje kwiba igitoki kimwe arakijyana, abagize uriya muryango baramwihisha; agarutse baramufata baramukubita.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwisige buvuga ko ubwo bateguraga kujyana uriya mugabo kwa muganga kuko yari yanegekaye, yahise ashiramo umwuka atarajyanwa kwa muganga.
Kamanzi Claude umwe mu mu baturage babonye ibya ruriya rugomo, avuga ko umuryango wa Ntibibuka Pierre Celestin wakubise nyakwigendera yirebera.
Ati “Ubwa mbere yaje kwiba igitoki, agitemye twumva kiraguye gusa kubera ko cyari kinini yagikasemo kabiri ajyana igice, noneho ba nyiri umurima bajya inama yo gutegereza bihishe ngo baze kureba niba umujura agaruka gutwara ikindi gice, nibwo yagarutse rero basanga ni we, baramufata barakubita bamubaza aho yajyanye igice cya mbere, babona ashizemo umwuka.”
Uyu muturage avuga ko nyakwigendera yari asanzwe yiba kuko“Ubushize yabanje kujya kwiba ingurube ahitwa Nyagihanga muri Gatsibo, agarutse bamujyana gufungwa akekwaho ubujura, aragaruka, gusa yanyuzagamo nyuma y’igihano akamara iminsi atiba, ariko turamuzi nubwo kwihanira bitemewe,ariko yazengereje abaturage.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bwisige, Ndizihiwe Cyriaque avuga ko Ntibibuka Pierre Celestin n’umuryango we bakekwaho kwihanira, bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha naho umubiri wa nyakwigendera ukaba wajyanywe gukorerwa isuzuma rya nyuma ku bitaro bya Byumba.
Nyakwigendera asize umugore n’abana umunani (8).
Ibikorwa byo kwihanira bivamo n’imfu za bamwe bimaze iminsi bivugwa mu bice binyuranye, abenshi bagiye bapfira muri ibi bikorwa kandi baba bafatiwe mu bujura bw’ibitoki.
Mu Murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe muri iki cyumweru naho hari uwakubiswe bimuviramo gupfa, ndetse n’undi wacicikanye cyane ku mbuga Nkoranyambaga w’i Rubavu wakubiswe na we wafashwe yiba ibitoki agakubitwa bikamuviramo gupfa.
Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’Umuseke.