Uwo mwana unagana kuri moto yitwa Dusingizimana, afite imyaka 10 y'amavuko (Ifoto/Alexandre Mucyo)

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rufunze umugabo wo mu Karere ka Gicumbi washyize umwana ku ngoyi akamuzirika ku ipikipiki.

Ngendonziza Gilbert ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rutare mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje.

Uwo mugabo w’imyaka 43 y’amavuko, ibyo akurikiranweho byababaje benshi ku mbuga nkoranyambaga, bibaza ukuntu umwana w’imyaka 10 amaboko ye aboherwa ku mugongo.

RIB ivuga ko yagaragaye muri Santere ya Nkoto mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi yaboheye uwo mwana kuri moto “amuzengurutsa muri iyo santere inshuro zisaga 3”

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, yabwiye Popote.rw ko ibyo bigize icyaha cy’iyicarubozo gihanishwa ingingo 113 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Muri iryo tegeko, ingingo ya 112 isobanura ko iyicarubozo ari “igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ariyo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.”

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25), nk’uko bigaragara mu ngingo ya 113 y’iri tegeko.

Iyo ngingo iteganya kandi ko, “iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.”

Ntibiramenyekana niba uyu mwana waziritswe amaboko inyuma ku mugongo agahambirwa kuri moto hari ubumuga byamuteye. Yahise ajyanwa kwa muganga nk’uko byatangajwe na Polisi y’Igihugu.

Ubundi uriya mwana yakoze iki gituma akorerwa kiriya gikorwa benshi bise amahano? Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira ati, “uwo mumotari yamuzengurutsaga kuri moto ngo amuhana, amuhora ko yamututse ibitutsi ngo biremereye.”

Ifoto igaragaza umwana anagana kuri moto yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Alexandre Mucyo yazamuye imbamutima za benshi, basaba ko hatangwa ubutabera uyu mwana akarenganurwa.

Muri iyo foto hagaragaramo abantu basaga 10 barimo abafata amashusho, n’akana kadakoza amaguru hasi kaziritse intambike kuri moto ifite purake RE 427G.

Hari abasaba ko abagaragara mu ifoto barebera na bo bakurikiranwa.

Umuvugizi wa RIB ashima abaturage batanze amakuru akagera kuri RIB, aho ababishinzwe bihutiye gutabara bahageze basanga umwana bamaze kumuzitura.

Dr Murangira ati, “Twahageze [uwo mumotari] yamaze kumukuraho yagerageje no gushaka kwihisha kuko abaturage bari bamukomereye bamubwira ko ibyo atari byo.”

“Abaturage ikitagenda cyose bamenyesha inzego, bakomereze aho rwose.”

“Nta muntu wakagombye kwihanira icyaba cyabaye cyose, ni yo mpamvu inzego za Leta ziba zarashyizweho kugira ngo ukosheje abe ari zo zimuhana.”

Mu bindi Dr Murangira asaba abaturage, harimo kubaha uburenganzira bw’umwana. Ati, “Umwana ni umwana, ibyo yakora byose afatwa nk’umwana, niba hari n’aho ahanwa, gukeburwa, ibyo bikamenyeshwa ababyeyi bigakorwa mu buryo bwiza bwigisha, ntabwo buriya buryo yakoresheje ari ubwigisha, ni uburyo bubi cyane.”

Dore ibitekerezo abaturage batandukanye batanze kuri Twitter binubira ibyakorewe uriya mwana.

Yanditswe na Janvier Popote.

LEAVE A REPLY