Iyo uganiriye n’abahinzi b’inyanya za kijyambere bo mu Karere ka Musanze, bakubwira ko bafite icyizere gikomeye cy’iterambere kuko umusaruro babona uhabanye n’uwo babonaga mbere.

Mbere bahingaga ku buso bwa hegitari bagasarura ibiro 50, kuri ubu bahinga ku buso buto (metero 10*30) bagasarura ibiro 500 buri kwezi, kandi basarura mu gihe cy’amezi atatu.

Abagore bagize ishyirahamwe rya ‘Kimonyi Women Development Group – Abiyemejumurimo’ ni abahamya b’ibyiza byo guhinga muri greenhouse, aho ubuhinzi bukorerwa ahantu hasakaye.

Umuyobozi wabo Mukantabashwa Jeanne d’Arc, yabwiye Popote.rw uko we n’abagore bane babana muri iri shyirahamwe bizeye kwikura mu bukene kubera guhinga inyanya kijyambere.

“Mbere twatishaga umurima ariko ntitubone umusaruro. Tuza kubona iyi greenhouse y’akarere iri gupfa ubusa abana barayitobaguye, turavuga tuti uwabaza akarere niba bayiduha.”

Akarere kabahaye iyo greenhouse iri mu Mudugudu wa Kamugeni, Akagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi ngo bayikoreremo mu gihe cy’imyaka 5, batangira kuyibyaza umusaruro.

Baciye ukubiri no guhinga mu mirima isanzwe, aho bahingaga imyaka yabo igapfa kubera imvura cyangwa izuba, batangira guhinga ahantu hubakiye mu mpande zose kandi hasakaye.

Asobanura itandukaniro, Mukantabashwa yagize ati, “Inyanya zo hanze zarapfaga ku buryo kuri hegitari twakuragamo nk’ibiro 50 cyangwa 100, ariko ubu ndi kubabwira ngo tumaze gusarura ibiro 490, twiteguye ko tuzasarura amezi atatu, urumva tuzabona umusaruro mwinshi.”

Abaswahili bati ‘mwanzo daima ni mgumu’, Abafaransa bati “c’est le premier pas qui compte’, umunyarwanda ati, ‘imihini mishya itera amabavu’. Izi ni imvugo ziri mu ndimi zitandukanye zigaragaza ukunti ibintu bishya bitonda abantu, ariko bagira umuhati wo kubisobanukirwa bakamenyera bagatera imbere. Ni ko byagenze no kuri aba bagore, kuko mu ntangiriro batizeraga ko ubuhinzi bwo muri greenhouse bazabubasha kuko nta n’umwe wari ubumenyereye, cyane ko butanakorwa henshi mu Rwanda.

Bigiriye inama yo kwegera umugoronome uhugukiwe iby’ubuhinzi bugezweho, ababera umwana mwiza, abaha amahugurwa, bakora umushinga bawushakira inkunga barayibona.

Umushinga PRICE uharanira iterambere ry’icyaro ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi (NAEB), cyakiriye umushinga wabo kirawushima, kibaha inkunga y’amafaranga miliyoni enye.

Mukantabashwa wari umwarimu n’abandi bagore batishoboye barimo umucuruzi w’agataro, bafatanyije gushyira uwo mushinga mu bikorwa bagendera ku nama z’umugoronome wabigishije uko inyanya zo muri greenhouse zitabwaho, uko zivomererwa, uko zishobora gupfa n’uburyo bwo kuzitaho mu gihe zigize ikibazo, bakurikiza izo nama.

Muri iyi video, barasobanura uko bakora ubuhinzi bwa kijyambere babikesha greenhouse bahawe n’akarere, bifashishije inkunga ya PRICE.

Yanditswe na Janvier Popote

LEAVE A REPLY