Bamwe mu bana bafashwa na Berulo Foundation mu Karere ka Karongi

Abantu miliyoni 9 bapfa buri mwaka bazize inzara n’indwara zifitanye isano na yo nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO).

Ni benshi kurusha abicwa na Sida, malariya n’igituntu ubateranyije.

Buri masegonda 10 umwana aba yishwe n’inzara. Imirire mibi n’inzara ni intandaro y’imfu z’abana miliyoni 3,1 buri mwaka, abo ni hafi ½ cy’abana bapfa bafite munsi y’imyaka 5.

Byose ariko ni ingaruka zo kwikunda no kutita ku bibazo by’abandi. Ibibazo nk’ibi ntibyakabaye bigaragara iyo abantu baba bafite umutima wo gusaranganya ibihari.

FAO ivuga ko 1/3 cy’ibiribwa bipfa ubusa, ni ukuvuga hafi toni miliyoni 1,3 buri mwaka. Hari ibyangirikira mu mirima, nyuma yo gusarurwa, mu nganda, ibindi bikamenwa.

Ibimenwa n’amasoko ya kijyambere (supermarkets) ndetse n’ingo (households), byihariye 1/3 cy’ibiribwa bipfa ubusa, mu gihe hirya no hino hari abumva guhaaga nk’igihuha.

Aho Cyusa Ian Berulo yakuriye mu Karere ka Karongi, ntihabuze abakire bamenaga ibiryo mu gihe we yashoboraga kumara iminsi ibiri atikoze ku munwa, we na nyirakuru wamureraga.

Ubuzima busharira nk’umuravumba yabayemo abufata nk’igikomere cyashibutsemo umutima wo gufasha abana bato, aharanira ko batabaho nk’uko yabayeho, aho kurya byari ‘ha Mana’.

Ati, “Nifashisha igikomere nagize aho kugira ngo abandi bana kibakomeretse nkakibavurisha.”

Ni nyuma y’urupfu rwa se wazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igahitana abo mu muryango wa se uko bakabaye. Nyina we yapfuye arimo kumubyara mbere gato ya Jenoside, Kuwa 25 Ukuboza 1992.

Berulo yasigaranye na nyirakuru ubyara nyina, ni we wamureze mu buzima butari bworoshye kuko atabashaga no kumwishyurira amafaranga 100 yasabwaga ku gihembwe mu mashuri abanza.

Ntiyigeze ateta nk’abandi bana bafite ababyeyi cyangwa bafite ababarera babereka urukundo. Kubura umwitaho byatumye acikiriza amashuri, yirirwa aca incuro ngo abone icyo arya.

Nta kitagira iherezo ariko, yaje gusubukura amasomo ariga agera muri Kaminuza ndetse ubu ari gukora ‘Masters’, abibangikanya no gufasha abana bato abarinda kubaho mu buzima bubi nk’ubwo yabayemo.

Yatangiye ibikorwa by’urukundo mu mwaka wa 2015 aho afasha abana bato abinyujije mu Muryango yashinze Berulo Foundation, aho yawutangiye akiri umunyeshuri yigomwa 5.000Rwf kuri buruse akabagurira inkwavu.

Abaswahili baravuga ngo kutoa ni moyo usifikiri utajiri (gutanga ni umutima ntiwibwire ko ari ubukire). Buruse y’ibihumbi 25 Leta yamuhaga, Berulo yafatagaho bitanu agafashisha abandi.

Mu kubafasha ariko bakanatozwa kumva ko mu buzima nta kidashoboka, dore ko akiri muto ngo hari uwamubwiye ko atazibeshaho, biramubabaza ariko bimutera n’ishyaka ryo kwiteza imbere.

Ati, “Nanga umuntu uvuga ngo ntibishoboka, urabona kuriya umuntu akuba ikirenge mu mucanga ukumva birakuriye mu menyo nanjye umuntu uvuga iryo jambo ni ko bindya.”

Akiri akana ko mu mashuri abanza, Berulo yahingiraga abandi bakamuhemba ibiryo. Agakora urugendo rw’ibirometero 30 agemuye indimu ategereje inyungu y’amafaranga 100. Ibyo ariko ni amateka.

Kwiga amashuri yisumbuye byasabaga guteka imitwe kugira ngo ku ishuri batamwirukana, aka wa mugani ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe. Bamwirukanye kenshi ariko birangira ayasoje. Nta mvura idahita.

Uyu munsi, avuga ko buri kimwe akora kiganisha ku kureba uko abana bato babaho mu buzima butandukanye n’ubwo yabayemo, buzira inzara, gucunaguzwa no gucikiriza amashuri.

Amateka y’ubuzima bubi bwa Berulo n’inkomoko y’umutima w’ubugiraneza

Atangira ishuri mu 1998, nyirakuru yaramubwiye ati ‘jya ku ishuri ariko ntugire icyo unyitegaho cy’ubushobozi’, agenda adafite ibikoresho yandikira kuri triplex, ariko akaba umwana w’umuhanga.

Ati, “Nigaga mu wa mbere bigoranye, tukabwirirwa tukaburara, twashoboraga kumara nk’iminsi 2 nta kintu dukojeje mu kanwa. Nubwo nari mbayeho gutyo ariko nabaye uwa mbere.”

Berulo akenshi yabaga uwa mbere akagira amanota ari hejuru ya 90 ariko ubukene bw’iwabo butuma acikiriza amashuri

Nubwo yatsindaga atyo ariko, ntiyabonaga amafaranga y’ishuri, icyo gihe byari 300Rwf ku mwaka. Kwiga byamusabaga kwirirwa akwepana n’abamwishyuza, bigeze mu wa kane gukomeza biranga.

Ati, “Nigaga kuri Ecole Primaire de Gitanga, ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, ngeze muwa kane baramenya, bamenya ko ari njye wiga mu kigo ntishyura baranyirukana, ndibuka ko banyirukanye nabaye uwa cyenda noneho.”

Ubuzima bwo hanze y’ishuri yabukomereje mu gushaka icyamutunga we na nyirakuru, agatemera abantu ibyarire bakamuha igiceri cya 50 bakarya icyo ngicyo, agahingira abantu imisiri (kubahingira bakamuha ibiryo), ati “ariko imisiri yashyushye ngeze nko muwa 2 w’amashuri yisumbuye kuko ni bwo nari maze kugira ingufu, umuntu akaba yaguha nk’amafaranga 250.”

Bigeze mu mwaka wa 2003, avuga ko Perezida Kagame yatowe agakuraho amafaranga y’ishuri ku bana bo mu mashuri abanza, agaruka atyo mu ishuri, asubukura amasomo yari amaze imyaka 3 ahagaze.

Ati, “Ndagaruka ndiga ariko nshonje, icyo gihe nabaye uwa gatatu, ngeze muwa Gatanu biranga umunsi umwe inzara iranyica ngira isereri ndagwa, nza gusoza amashuri abanza bigoranye nkomereza ayisumbuye mu Bitenga mu Karere ka Rutsiro.”

Berulo avuga ko yasoje amashuri abanza adakojeje uniform (imyenda y’ishuri) ku mubiri we kubera kubura amafaranga yo kuyigura, ati “Yaguraga icyane (1.400Rwf), gusa ntibyari bikaze kuko n’inkweto zari zitaraza, twigaga mu cyaro gikabije ku buryo batabigira intambara, ariko kandi bakaba bazi ko ntabona uniform ntibambaraga nk’umunyeshuri wuzuye.”

Ubuzima bwakomeje kugorana no mu mashuri yisumbuye aho yakomereje muri aya y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, bikamusaba gukora ku cyuma gisya amasaka bakamuhemba nka 300Rwf agahaha nk’intoryi, agashyira nyirakuru.

Mu gusoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, Berulo avuga ko yumvaga ashaka gutorongera akajya kwiga kure kugira ngo nibimukundira abe yajya no mu mahanga kuko yumvaga ubuzima bw’i Karongi bumurambiye, agahorana agatima ko kwiyahura kuko yumvaga kuguma ku Isi ntacyo bimaze.

Amasomo yayajyanishaga no gucuruza indimu, ati, “Naziranguraga ku isoko rimwe nkazijyana ku rindi, nazivanaga ku i Rambura nkazijyana i Nyange n’amaguru, ni ahantu moto igendera 1.000 Rwf sinzi ngo harimo ibirometero bingahe, ni nka 30, indimu yaguraga 5-10Rwf nkunguka nk’amafaranga 100Rwf, iyo nungukaga 200Rwf byabaga ari ibitangaza. Indimu rero zararemeraga kuko zabaga ari nini, sinari nshoboye kwikorera nyinshi, rimwe ngacuruza indimu, ubundi ngacuruza ibirayi.”

Ijambo ryahinduye ubuzima bwe

Berulo asobanura ko umunsi umwe yahuye n’umugore wamubwiye amagambo yamukomerekeje ariko anamubera impamba imuherekeza mu rugendo rwe rwo guharanira guhindura amateka.

Bitewe n’uburemere bw’imvugo uwo mugore yakoresheje, isaha yabwiweho ayo magambo yayibitse mu ngiba y’umutima ku buryo n’ubu akiyibuka, ngo hari 15h30’ nubwo atibuka umwaka n’ukwezi.

Ati, “Ndibuka ko hari kuwa Kabiri, iyo saha n’umunsi nabifashe kuko byambabaje. Nari niviriye kwirangurira ibirayi mbyikoreye ku mutwe, byari ibiro 19, umubyeyi w’umugore anturuka inyuma areba ukuntu umutwe wanjye watebeye mu birayi arambwira ati ‘reka nkubwire wa mwana we, ntabwo uzigeza ahantu so yigejeje’, ndamureba ndamubwira nti ‘ntabwo nifuza kugera aho papa yageze kuko hari haciriritse ndashaka kurenga cyane nkagera kure’, arambwira ati ‘ibyo bintu ntibishoboka urata umwanya’.”

Igihe kirageze rero Berulo atsinda ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yoherezwa kwiga indimi ku ishuri yari yarasabye ryisumbuye rya Kabirizi ryo mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, nk’uko yabyifuzaga.

Amafaranga y’ishuri akaba yayakuye mu biraka yakoze byo kubaka, aho yahembwe 47.000Rwf “bihuye neza n’ayo kuri iryo shuri rya Kabirizi baduciye, nguramo matola nsigarana 38.000Rwf.”

Umwana w’umuhungu arashogoshera ajya i Kibungo adafite igikoresho na kimwe cy’ishuri usibye umufariso, ndetse n’amafaranga y’ishuri atuzuye, akaba yewe adafite na uniform, aho nta mafaranga y’urugendo byamusabye kuko yahawe lift n’umusirikari amugeza ku ishuri.

Imbere y’abarimu akaba ari umwana w’umuhanga kuko yabaga mu ba mbere, ariko imbere y’ubuyobozi akaba bihemu, nka kumwe amabanki afata abatishyura inguzanyo.

Ati, “Aho ni ho haje ibintu byo kubacanga, bajya muri deliberation (kumfataho umwanzuro) bakabona mfite amanota menshi ariko ku rundi ruhande nta mafaranga mfite. Ariko diregiteri akaba umwana mwiza, akadupfukamisha kujya kurya tukagenda dupfukamye, ishuri ryose ryaratumenye ko turi abambuzi twarasebye, njyewe n’abandi bana nka batatu.”

Umwaka wa Gatanu urangiye aza kumenya ko bamwirukanye burundu kuko ibirarane byari bimaze kuba byinshi kandi adatanga icyizere cyo kwishyura, ku bw’amahirwe umuntu umwe aramwegerera aramubaza ati ‘ariko niba wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni iki gituma FARG itagufasha?’.”

Ari mu modoka asubira i Karongi agenda aganira n’umucamanza wakoreraga i Sake (Kibungo) amugira inama yo kujya ku murenge w’iwabo, ati ‘genda ubibwire umurenge, umurenge wandikire akarere FARG izakwishyurira’.”

Avuga ko ageze ku murenge bamubwiye ko FARG yarangiye, akomeje guhatiriza bamwandikira ibaruwa imenyesha Akarere ko koko yarokotse Jenoside kandi ko ari umukene akeneye gufashwa.

Iyo baruwa yayijyanye ku Karere barayakira bamutereraho na kashe yerekana ko bayakiriye, umwaka w’amashuri mushya utangiye asubira kuri rya shuri ryamwirukanye.

Deregiteri akimuca iryera amusubiza inyuma ati ‘genda ntitugushaka hano’, amwereka ya baruwa ayitera utwatsi, dore ko yerekanaga ko atishoboye ndetse ko yakabaye afashwa na FARG ariko nta mafaranga yari ayiherekeje.

Byabaye ngombwa ko asubira ku Karere ka Karongi bamubwira ko ibaruwa ye yasubijwe ariko iyo bamusubije irabura, gusa bamuhuza n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage amwemerera ko bagiye kumwishyurira amafaranga y’icyo gihembwe.

Ibyo kubibwira ubuyobozi bw’ishuri ariko byabaye nko guhigisha inzovu itopito cyangwa gusekura amazi kuko diregiteri yamushushubikanye ati “mvira aha sinahara ibirarane byanjye.” Bamwishyuzaga ideni rya 146.000Rwf.

Ubwo bikaba ari nka saa cyenda z’umugoroba kandi agomba gutaha i Karongi. Yasohotse mu kigo ageze mu gasantire ka Karembo kari hafi aho atira umuntu telefoni yandikira SMS wa mu Visi-Meya w’i Karongi amubwira ko bamwirukanye.

Visi-Meya wa Karongi yamenyesheje ikibazo Visi-Meya mugenzi we wa Ngoma, uyu na we ahamagara Umurenge ishuri riherereyemo, Umurenge uhamagara ubuyobozi bw’ishuri, hafatwa umwanzuro.

Bahamagaye Berulo ngo bamumenyeshe ko yemerewe kwiga baramubura kuko yamaze kohereza ubutumwa bugufi asubiza telefoni nyirayo. Yagiraga simukadi gusa.

Ati, “Kuko banyirukanye bwije nari namaze gupanga ko n’ubundi ndara nigendagendera, hanyuma umwarimu witwa Nepo aza kumbona ndi gutembera aho ngaho za Karembo ndi kwirira umunyenga ku igare ambwira ko banshatse bakambura, ati ‘Jya kurara mu kigo ikibazo cyawe bagikemuye’.”

Ubwo Akarere ka Karongi kakaba kahamije mu nyandiko ko kemeye kumwishyurira ideni. Bidatinze ariko kuwa 26 Mata 2014 abona inkuru nziza y’icyemezo cya FARG “cyavugaga ko Cyusa Ian Berulo ari imfubyi igomba gufashwa, hanyuma rero nanjye ngira ijambo ariko ndigira maze nk’amezi atatu mu buzima bubi narananutse amaso yarahenengeye.”

Nguko uko Berulo yasoje amashuri yisumbuye ahabwa buruse yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri campus ya Nyarugenge, ahazwi nka Camp Kigali.

Berulo yize Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza, yimenyereza umwuga kuri Radio Isango Star ndetse akora no kuri Contact FM ariko ubu iby’itangazamakuru yarabiretse

Berulo Foundation

Ageze muwa Kabiri muri Kaminuza, Cyusa Ian Berulo avuga ko yagiye kureba ifishi ye ya batishimu ku Rusengero rw’iwabo rwa EPR-Karongi. Ni urusengero yari afitanye na rwo amateka maremare kuko yasengaga cyane, aho rimwe na rimwe yanararaga mu masengesho kandi n’ubu ngo aracyabikora.

Ari kuri urwo rusengero, avuga ko ari bwo yasubije amaso inyuma areba ubuzima yabayemo afata umwanzuro wo gushinga umuryango ufasha abana bakiri bato kugira ngo batazabaho nka we.

Ati, “Nkunda kuvuga ko uyu mushinga waturutse ku Mana, sinkunda no kuwiyitirira. Narunamye nka kuriya umuntu yunama ari kumeditaho (gutekereza cyane) mu isengesho nkurura ya mafoto yose nakuriyemo ndavuga ngo ‘ushobora gusanga hari abana babura ijana bakava mu ishuri’, ndavuga nti ‘kandi njyewe namaze kuba igisubizo, narasubijwe ndahembwa ibihumbi 25 ku kwezi (buruse), ishuri ryaratunganye, ndarya’, ndavuga nti ‘rero icyatumye njya kwiga kwari ukugira ngo nzamure bano bene data batazakurira mu buzima nk’ubwo nakuriyemo’. Ni bwo mu mutwe wanjye haje ijambo ngo ‘igikomere wagize wicyifashisha mu gukomeretsa abandi,’ ngo ‘njyewe ko naburaye nkiga nkaba ngeze muri masters,’ ahubwo ugomba gukora ku buryo wumva umubabaro umuntu yagira hanyuma ukamufasha.”

Uko ni ko yashinze Umuryango Berulo Foundation, yumvikana na pasiteri wo kuri urwo rusengero ko azajya amwoherereza 5.000Rwf akuye kuri buruse, ati, “Naramubwiye nti ibyo bitanu uzajya uguriramo abana inkwavu eshanu, urukwavu rwaguraga igihumbi, abo bana bajye baza kwiga hano buri wa Gatandatu, bige urukundo bige no kubibyaza umusaruro batazagira ikibazo nk’icyo nagize.”

Berulo yatangiye kohereza ayo mafaranga ariko amaze kohereza kabiri abona uwo mupasiteri atabikora neza kuko yahaga inkwavu abana bakuze ndetse bamwe bagahita bashaka abagabo, mu gihe Berulo we yashagaka ko hafashwa abana bari munsi y’imyaka 12.

Mu mutima we, avuga ko hajemo akantu ko kumva ko wenda ibintu bye batabitwara uko abyifuza kuko nta muhanuzi uhanura iwabo, bityo umushinga awimurira ahandi ariko nanone mu Karere ka Karongi, hafi ya kaburimbo ku buryo kuhagera bitanamusaba amafaranga menshi, dore ko kugera iwabo aho yari yatangirije umushinga byamusabaga gukora urugendo rwa 6.000Rwf kuri moto.

Asobanura ko aho yimuriye umushinga ari ho wateye imbere, akomeza kohereza bya bihumbi 5 bya buri kwezi, ndetse ku bw’amahirwe abona professional internship (kwimenyereza umwuga) aho yahembwaga 50.000Rwf ku kwezi.

Ati, “Naravuze nti ubwo amafaranga yiyongereye reka nongere umubare w’abana mfasha, ndetse n’umukorerabushake wabigishaga mugenera ibihumbi 5 byiswe iby’agasabune kuko yarabafashaga nkanyurwa kandi nta gihembo muha.”

Abana bato bahabwa inkwavu, iwabo bakabafasha kuzorora ariko zikaba ari umutungo w’abo bana

Hadaciye kabiri Berulo yabonye akazi kamuhemba 100.000Rwf; muri iyo minsi hapfa umwana w’umukobwa bareranwe kwa wa mukecuru, apfa afite imyaka 16 kubera ibibazo by’ubumuga yagize kuva afite imyaka 3.

Berulo ati, “Urupfu rwe rwatumye mvuga nti mu bo mfasha reka nongeremo n’abafite ubumuga, nkagomba gutanga icya cumi ku mafaranga mbona nk’umukilitu hanyuma ayo gufasha ndayazamura nyagira ibihumbi 30. Mu gihe abandi bana nabahaga inkwavu, ndavuga nti umwana ufite ubumuga umubabaro we uruta uw’udafite ubumuga, bo nkajya mbaha ingurube, akabwana k’ingurube kagura ibihumbi 15, ubwo ingurube ebyiri ni zo naguraga ku kwezi.”

Ku bw’amahirwe make Berulo yashwanye n’umukoresha we aramwirukana, ati “Yanyirukanye maze kugira abana 213, nkagira ihame rivuga ngo ‘aho uri hose n’icyo uri cyo cyose jya uba umuntu mwiza’, ndavuga nti nubwo nta kazi ngombwa kuba umuntu mwiza.”

Umwana wahawe ingurube bwa mbere, iyo ngurube yarakuze ndetse aza kugura n’inka. Hari abandi bahereye ku nkwavu bagura n’inkoko.

Uyu mwana yagurishije ingurube agura inyana

Abana mu nyigisho bahabwa na wa mukorerabushake hakabamo kubatoza urukundo, indangagaciro z’umuco nyarwanda no gukunda umurimo.

Berulo ati, “Dufite intego ivuga ngo ‘One million in 5 years’, ni ukuvuga kwinjiza amafaranga miliyoni mu myaka itanu.” Nk’umwana twatangiranye afite imyaka 7 bivuze ko azagira imyaka 12 afite amafaranga miliyoni, nta n’umuntu wemerewe kuvuga ngo ntibishoboka bishingiye kuri ka kantu nakubwiye umubyeyi yambwiye ngo ntacyo nzigezaho.”

Aba bana, Berulo bigendanye n’ubushobozi afite afata akanya akabatembereza mu Mujyi wa Kigali, dore ko yigeze kuwuzamo ari mu mashuri yisumbuye we n’inshuti ye bakahahurira n’uruva gusenya, aho basuzuguwe n’umuntu basuye ku Gisozi akabita imbobo kandi ari we baje gusura, ndetse akabaraza hanze bugacya abaherereza amafaranga mu idirishya ngo basubire iwabo bamuvire aho.

Ati, “Mbashyira mu modoka nkabatembereza Kigali nkabazengurutsa kwa Richard Kandt (Ingoro y’Amateka Kamere) nkabajyana ku kibuga cy’indege, ntitwinjiramo duhagarara hakurya ariko babasha kubona indege nibura bayegereye, nkabajyana kuri stade bakareba stade, ndashaka kujya mbatembereza nkabahuza n’abakinnyi bakunda nka Rwatubyaye abaganirize, mbahuze n’abanyamakuru bavuge bati kanaka ukora ikiganiro iki n’iki yabigezeho ate na bo bibabere inspiration (bamwigireho), mbashakire Israel Mbonyi abahe ikiganiro, ibintu nk’ibyo bituma bakura bafite umutima wo kuba umusemburo w’impinduka nziza.”

Kuri ubu Berulo arimo kwiga amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Kaminuza y’u Rwanda, mu bijyanye na Peace and Conflict Transformation, ni ukuvuga kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane.

Yanditse igitabo yise ‘Karungu yakuriye mu mahwa’ avugamo byinshi birimo kuba ‘inzara ikira uyihinganye’, amafaranga ava mu gucuruza icyo gitabo yizera ko azakomeza kumufasha mu bikorwa akorera abana yiyemeje gufasha.

Karungu yakuriye mu mahwa ni igitabo yanditse asoza amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza
Berulo yiyemeje kurinda abana kubaho nabi nk’uko yabayeho, aho aboroza amatungo arimo inkwavu n’ingurube mu Turere twa Karongi na Rulindo
Berulo afasha abana bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko
Ikirango cy’Umuryango Berulo Foundation

Yanditswe na Janvier Popote

1 COMMENT

LEAVE A REPLY