Inama Nkuru y’Uburinganire mu Bufaransa yamuritse raporo iteye inkeke ku buke bw’abagore mu buyobozi bw’ibitangazamakuru ndetse no mu gukora inkuru za politiki.

Raporo ngarukamwaka y’iyi nama izwi nka Haut Conseil à l’égalité entre les femmes et les hommes (HCE) ivuga ko itangazamakuru ryandika rigaragaramo gupfobya abagore.

Ni gake abagore bahabwa ijambo mu nkuru zitangazwa, ndetse abanyamakuru b’abagore usanga bakora inkuru z’umuco kurusha iza siporo na politiki, nk’uko raporo ibivuga.

Abanditse raporo basaba ko habaho uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu itangazamakuru, ndetse ibitangazamakuru bitabyubahiriza bigahanwa.

Raporo yasohotse kuwa Kane tariki 18, yashingiye ku binyamakuru bitandatu bisohoka buri munsi, bibiri bisohoka rimwe mu cyumweru na bitatu byandika ku bagore (magazines).

Harebwe inkuru abagore bandika ndetse harebwa no mu buyobozi bw’ibyo bitangazamakuru ari byo Le Monde, Le Figaro, Le Parisien, Ouest France, Sud Ouest, 20 Minutes, Point, l’Obs, Elle, Marie Claire and Femme Actuelle.

Byagaragaye ko abagore ari 30% mu banyamakuru basanzwe, uyu mubare ariko urazamuka ukagera kuri 50% ushyizemo n’ibinyamakuru byandika ku bagore.

Abagore 20% gusa ni bo bagaragara mu gukora inkuru zivuga kuri politiki.

Gusa muri magazine yitwa Obs, 77% by’abanyamakuru bandika inkuru mpuzamahanga ni abagore.

Mu bayobozi b’ibi bitangazamakuru, nta mugore n’umwe uri ku mwanya wa director.

Mu bavugwaho mu nkuru, abagore ni 23% mu gihe abagore bahabwa ijambo mu nkuru (quotes) ari 21% gusa.

Iyi raporo y’amapaji 113 yerekana ko inkuru zifite umugore wibandwaho mu nkuru nk’umutangamakuru w’ibanze ziri munsi ya 20%.

Inama y’Igihugu y’Uburinganire (HCE) isaba ko muri buri gitangazamakuru habamo umuyobozi (editor) ushinzwe kugenzura niba ihame ry’uburinganire ryubahirijwe mu nkuru.

Kanda hano usome raporo yose uko yakabaye.

LEAVE A REPLY