Abaturage b’Akarere ka Nyarugenge kuwa 3 Werurwe 2022 bari babukereye ubwo hamurikwaga umushinga wo kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera wiswe “Dufatanye Kubaka Ubutabera.”

Umuhango wo kumurika uyu mushinga watewe inkunga n’Ikigega Nterankunga cy’Abanyamerika (USAID), watangirijwe mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.

Abaturage barimo abafite amakimbirane ashingiye ku butaka agaragara henshi mu gihugu ndetse n’abakeneye gatanya, bakiriwe n’abanyamategeko ku ruhande rumwe, abandi bakirirwa n’abunzi.

Umunyamategeko aha yahaga serivizi umuturage waje amugana

Ni gahunda izakomereza mu turere dutanu tuzakorerwamo uyu mushinga mu gihe cy’imyaka itanu, aho abanyamategeko bazajya basanga abaturage mu midugudu n’utugari batuyemo, bakabafasha.

Umurerwa Ninette ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango utari wa Leta HAGURUKA uzayobora ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga. Avuga ko uzaziba ibyuho bitandukanye bigaragara mu kubona ubutabera.

Ati, “Dufatanye Kubaka Ubutabera (DKU) mu by’ukuri ni porogarame izafasha kubaka ubutabera nk’uko izina ryayo ribivuga. Tuzafasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo, ndetse tubafashe kumenya inzira zo gukurikirana uburenganzira bwabo igihe bahohotewe. Ikindi tuzakora ibikorwa by’ubukangurambaga, cyane cyane tuzakoresha amaradiyo, twigisha abaturage amategeko y’ibanze, ndetse tubigisha uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane umuntu atiriwe agana inkiko.”

Abashyitsi barimo abaterankunga bo muri USAID na Ambasade y’Amerika basobanuriwe uko uyu mushinga uzafasha abaturage

Umurerwa yongeyeho ko muri uyu mushinga “tuzatanga ubufasha mu by’amategeko dusanga abaturage aho bari, ntabwo bazajya baza ku biro byacu, ahubwo twe tuzajya tubasanga aho bari ku midugudu, ku tugari nk’uko uyu munsi twabigenje. Icyo gihe abanyamategeko bamanukana ibikoresho byose ku buryo bakorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ibibazo by’abaturage bakava aho bagiye babirangije.”

Yunzemo ati, “Tuzafasha n’abunzi dukoranye na Minisiteri y’Ubutabera binyuze muri MAJ kugira ngo tubongerere ubushobozi ndetse tuzabaha n’ibikoresho bimwe na bimwe bazaba bakeneye ariko ku bw’umwihariko tuzibanda no ku magereza, tuzareba n’imfungwa tuzifashe kugera ku butabera tubaha abunganizi aho bishoboka. Mwabonye n’Umuryango witwa DiDe (Dignité en Detention) wo wita ku bibazo byo mu mutwe, tuzafatanya na wo duhugure abacungagereza ku bijyanye no kukora ku bibazo byo mu mutwe ku mfungwa.”

Umurerwa asobanurira abashyitsi uko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimye ko Nyarugenge iri mu turere tuzakorerwamo uyu mushinga, agaragaza ibibazo by’ubutabera bihangayikishije mu karere ayoboye.

Ati, “Hari ibibazo bishingiye ku butaka usanga iteka ryose biri mu muryango nyarwanda ndetse no mu karere tubereye abayobozi, no mu Mujyi wa Kigali turabihasanga. Usanga akenshi hari ibibazo bijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka cyangwa se izungura dukomeza guhangana na byo, ariko hamwe n’aba bafatanyabikorwa twizeye ko bikomeza gukemuka.”

Yunzemo ko “Hari n’ibibazo dusanga mu miryango aho usanga imiryango irimo gutandukana (divorce), imibare igenda irushaho kwiyongera. Gutandukana kw’ababyeyi bigenda bigira ingaruka ku bana muri iyo miryango, ugasanga bahuye n’irindi hohoterwa, cyane ko baba batakibona ababyeyi hafi kugira ngo babiteho cyangwa bitabwaho n’umubyeyi umwe.”

Muri ibi bibazo, Ngabonziza avuga ko “hiyongeraho ubumenyi budahagije ku bunzi dufite, bakeneye gukomeza guhabwa amahugurwa ashobora kubafasha gutunganya neza inshingano zabo, cyane ko iyo batorwa hashingirwa cyane ku cyizere bafitiwe. Iyo rero bafitiwe icyizere ni byiza ngo bubakirwa ubushobozi mu gihe gihoraho kandi bishingiye ku mihindagurikire y’umuryango nyarwanda.”

Ngabonziza Emmy uyobora Akarere ka Nyarugenge yagaragaje ibibazo bizitira imitangire y’ubutabera mu mbwirwaruhame ye

Uyu muyobozi avuga ko hari n’ikibazo cy’ubumenyi budahagije ku bahesha b’inkiko batari ab’umwuga ku bijyanye no kubahiriza amategeko mu ishyirwa mu bikorwa ry’irangizwa ry’imanza, ati “Abo na bo nk’inzego zegereye abaturage, abayobozi b’utugari ndetse n’abayobozi b’imirenge na bo bakeneye gukomeza kubakirwa ubushobozi.”

Mu bindi bibazo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yagaragaje, harimo n’ikibazo cy’abaturage “badafite ubumenyi ku biteganywa n’amategeko cyane cyane itegeko rigenga abantu n’umuryango, iry’ubutaka n’andi mategeko usanga bifitanye isano n’amakimbirane ari mu miryango.”

Ati, “Aho na ho dukeneye gukomeza kubona ubufasha kugira ngo bamenye uburenganzira bwabo, hari benshi mu baturage batabona ubutabera atari uko babwimwe, ahubwo kuko batazi icyo amategeko ateganya”

Andrew Kananga, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF), yasobanuye ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’imiryango itanu ari yo Haguruka, LAF, DiDe, Urugaga rw’Abavoka ndetse na Lawyers of Hope (Abavoka b’Ibyiringiro).

Asobanura ko nk’Urugaga rw’Abavoka ahanini ruzafasha mu gutanga ubufasha bw’abanyamategeko ku baturage badafite amikoro aho bazaburana imanza ku buntu, Lawyers of Hope yite ku burenganzira bw’imfungwa, cyane cyane abafungiye muri Gereza ya Mageragere, aho bazafatanya na DiDe isanzwe ifite gahunda ya Mvura Nkuvure mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, aho ivura ibikomere abantu bafite ku mutima kugira ngo ejo nibasubira muri sosiyete bazabe ari abantu bazima.

Bwana Kananga ageza ijambo rye ku bitabiriye uyu muhango

Deb MacLean ashinzwe ibikorwa muri Ambasade ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda. Aganira n’abanyamakuru yasobanuye impamvu igihugu cye cyateye inkunga uyu mushinga.

Ati, “Ngira ngo kugira igihugu kigendera ku mategeko no kugira abaturage begerejwe ubutabera ni ingenzi cyane kuko ari umusingi w’uburenganzira bwa muntu abaturage bagira mu bijyanye no kwiyitaho, ariko bakamenya ko Leta igomba gukurikirana ikareba niba nta karengane kandi igafata abantu ku rwego rumwe nta busumbane.”

Yunzemo ati, “Uyu mushinga rero ugamije gufasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo, kubona serivisi z’ubutabera aho waba uri, waba utuye mu mujyi munini cyangwa mu cyaro, ni ikintu cy’ingenzi kuba abaturage bamenya uburenganzira bwabo ndetse bakagira abunganizi mu gihe bashatse kujya mu nkiko.”

Deb MacLean ushinzwe ibikorwa muri Ambasade ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda aganira n’abanyamakuru nyuma yo kumurika uyu mushinga

Ikigega Nterankunga cy’Abanyamerika (USAID), gisanzwe gifasha u Rwanda mu mishinga itandukanye, aho ku mwaka gitanga ubufasha bwa miliyoni 129 z’Idolari mu rwego rwo guteza imbere ubuzima, iterambere ry’ubukungu, uburezi, demokarasi ndetse n’imiyoborere.

Uyu mushinga wa Dufatanye Kubaka Ubutabera by’umwihariko wagenewe inkunga ya Miliyoni 3 z’Idolari, uzakorera mu turere dutanu two mu bice bitandukanye by’igihugu ari two Rwamagana, Nyagatare, Gicumbi, Nyarugenge ndetse na Rusizi.

Abaturage bitabiriye imurikwa ry’uyu mushinga bahawe amahirwe yo kwakirwa n’abunzi bari bahari, babagezaho ibibazo by’amakimbirane bafitanye, bahabwa ubufashwa
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 5

LEAVE A REPLY