Mu gihe imvugo y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda igira iti “Nta Bibiliya, nta Kiliziya, nta torero”, ufite impungenge ko hatagize igikorwa ishobora kubura ku isoko ryo mu Rwanda.
Musenyeri Vunabandi Augustin, Umuvugizi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ufite inshingano zo kugeza ku Banyarwanda n’abaturarwanda Bibiliya, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2015, ko kugeza ubu nta nkunga z’amahanga Abanyarwanda batabona uko bagura Bibiliya.
Yasobanuye ko kugeza ubu Bibiliya zihenda cyane kuzitumiza muri Koreya y’Amajyepfo aho zicapirwa, bigatuma hagikenerwa inkunga z’amahanga kugira ngo zibashe gutumizwa, zagera no mu Rwanda umukirisitu akabasha kuyigondera.
Igiteye inkeke, uyu muryango watangaje ko izo nkunga hari ibimenyetso ko zishobora kubura, kandi n’izaza zikaba zishobora kuza ziherekejwe n’amabwiriza abakirisitu mu Rwanda batakwakira, cyangwa adaha agaciro Bibiliya, nk’imico y’ubutinganyi ngo ni ukubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Musenyeri Vunabandi Augustin yagize ati “Ntabwo tuzemera ko batubwira ibibonetse byose.”
Yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba gushikama ku kwigira, aho guhora bategereje ak’imuhana.
Uyu muryango usobanura ko inkunga mu myaka itatu ishize zagabanutse ku buryo bugaragara, kuko mu mwaka wa 2013 habonetse izingana n’ibihumbi 600 by’amadolari y’Amerika, mu 2014 haboneka ibihumbi 370 US $, uyu mwaka haza abarirwa kuri 310 US$.
Ikindi kandi, kugeza ubu uyu muryango uvuga ko nta bubiko bwa bibiliya buhagije buhari, bigatuma hagenda hatumizwa nke, zanatanga imisoro mu kuzinjiza mu gihugu, bikazamura igiciro.
Izo nkunga z’amahanga zituma umukirisitu abasha kugura Bibiliya, kuko nk’agaciro nyako ka Bibiliya Ntagatifu ikoreshwa muri Kiliziya Gatorika ni ibihumbi 38, igatangirwa ibihumbi 8, naho Bibiliya yera yagura amafaranga ibihumbi 13500, igatangirwa ibihumbi bitanu kuko umukirisitu atapfa kuyabona. Ayo aburaho akava muri za nkunga z’amahanga.
Mu gushaka kwigira, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije uburyo bwo gusaba ko Abanyarwanda ubwabo bashyigikira, bagatanga amafaranga bakoresheje mobile money (*533*1*Frw #Yes), cyangwa bagashyira inkunga yabo kuri konti y’uyu muryango uko bifite.
Umubare munini w’Abanyarwanda ni abakirisitu, bigatuma Bibiliya iza ku isonga mu bitabo bisomwa cyane kubera imyimerere.
Yanditswe na Mathias Hitimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.