Huye: Ikibazo cy’abanyarugomo biswe abamayimayi kiravugutirwa umuti

Niyongabo Vianney uvuga ko yatemwe n'insoresore zizwi nk'abamayimayi mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye (Ifoto/Janvier Popote)

Mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye haravugwa abanyarugomo biswe abamayimayi, bajujubya abaturage basanzwe n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakabambura amabuye babasanganye.

Mbabazi Modeste uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yabwiye Imvaho Nshya ko RIB yahaye convocations (yahamagaje) abakekwaho urwo rugomo mu rwego rw’iperereza.

Ku mugoroba wo kuwa 1 Ugushyingo 2018, ni bwo Mbabazi yagize ati, “RIB yabamahagaye, ntabwo baritaba, ariko dosiye y’ikirego yamaze gukorwa, ubu bariho barakurikiranwa.”

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 4 Ugushyingo 2018, Mbabazi yongeyeho ko hashyizweho itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye ryo gushakisha abo bamayimayi nyuma yo kubahamagaza ntibitabe.

Ati, “Hashyizweho joint operation yo kubahiga kuko twabahamaje ntibaze, iyo tubasabye kwizana ntibaze turabishakira.”

Mbabazi yirinze kuvuga umubare w’abahamagajwe, ariko Kanamugire Innocent ukoresha abacukuzi bahohotewe, avuga ko harezwe abantu bagera muri 25.

Rugamba Robert ukuriye abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko abamayimayi badakora mu buryo bwihishe kuko ngo ari abaturage basanzwe.

Ati, “Ni abantu batuye aho, bakikora nk’uko uzi ibyihebe bishobora kuza bigafata ahantu bikavuga ngo ‘njye nzarya nkoresheje ingufu zanjye’, yakumva bageze ahari amabuye, akiruka akajya kuyabambura.”

Niyongabo Vianney twamusanganye ibipfuko ku kuboko kw’ibumoso, avuga ko yatemwe nka saa kumi n’imwe z’umugoroba n’abamayimayi bashakaga kumutema mu mutwe agakinga ukuboko.

Niyongabo Vianney avuga ko yatemewe mu kirombe cya Kanamugire mu cyumweru gishize (Ifoto/Janvier Popote)

 

Asobanura ko bamutemeye mu kirombe gicukurwa na Sosiyete ya ‘Etablissement Kanamugire Innocent’ icukura amabuye yo mu bwoko bwa Coltan na Gasegereti mu Murenge wa Rwaniro.

Asobanura abamayimayi nk’abajura n’abambuzi bishyize hamwe, bateza umutekano muke mu bucukuzi bwa sosiyete ya Kanamugire ndetse bakadurumbanya n’abaturage bo murenge wa Rwaniro.

Avuga ko bamukomerekeje kuwa 24 Ukwakira 2018, ati, “Bansanze mu kirombe baransatira, bari bafite imipanga, amacumu n’amapiki batangira kuntemagura.”

Ngo baje ari itsinda rinini, we n’abacukuzi bagenzi be babanza kwihagararaho ariko babonye bitoroshye batabaza abasirikari barabatabara, abamayimayi barahunga.

Avuga ko ubwo ibyo byabaga bari mu kirombe bagera kuri 50, mu kwitabara bakubita uwasaga n’uyoboye abo bamayimayi witwa Cleophas bakoresheje inkoni, ajyanwa mu bitaro.

Ibipfuko afite ku kuboko, avuga ko yabishyiriweho mu Bitaro bya Kabutare biri mu Mujyi wa Huye, akavuga ko bamutemye mu kiganza ubugira kabiri.

Gacamumakuba Innocent wo mu Mudugudu wa Rurembo, Akagali ka Kamwambi, Umurenge wa Rwaniro, ni umwe mu baturage basaga batanu batweretse ibikomere bavuga ko batewe n’abo banyarugomo.

Gacamumakuba Innocent wakomerekejwe ku ijisho ry’ibumoso ubu rikaba ribyimbye (Ifoto/Janvier Popote)

Uyu musore uvuga ko yakubiswe ferabeto ku jisho ry’ibumoso ubu rikaba ribyimbye, avuga ko yakubiswe avuye mu Isoko rya Rukondo riri hafi y’iwabo hagati ya 18h30-19h00, kuwa 26 Ukwakira 2018.

Ati, “Nari ndi kumwe n’undi musore, dusanga baduteze bamwe bari hejuru y’umuhanda abandi hepfo, bamukubise ibuye, baba baraje nanjye baranzamura bajya kunkubitira hirya, hahise haza ikindi gikundi bari hagati ya 20 na 30 baradukubita.”

Ubundi kuki bitwa Abamayimayi? Gacamumakuba ati, “Kwitwa abamayimayi ni uko baza bagahohotera abaturage bagahohotera n’abakorera mu birombe, noneho babahimba ngo ‘izi ni za mayimayi ziraza zigafata abaturage zigakubita’, hari n’igihe baza hano ku isanteri yacu bagakingisha abantu, bakajya mu birombe bakajya gukuramo amabuye.”

Nsabimana Cassien we afite ibisebe bisa n’ibiri hafi gukira ku kuguru kw’ibumoso, mu mbavu z’ibumoso no ku gice cy’inyuma cy’ukuboko kw’iburyo. Na we avuga ko yasagariwe n’abamayimayi.

Ati, “Abandi baravuga ngo bazira ko bakorera kampani ya Kanamugire, njyewe ibyo by’amabuye ntabyo nigeze njyamo, nkibaza ukuntu tuzajya tubona abaturage tukabahunga.”

Nsabimana Cassien asobanura uko bamukomerekeje ku kuboko, ubu ibisebe biri hafi gukira (Ifoto/Janvier Popote)

Nkurikiyimana Claude we yatweretse ibishushanyo byo kwa muganga bigaragaza uko amagufa ye ameze, nyuma y’aho bamukubise ferabeto ku kuboko bakamukomeretsa no mu nda ubu hakaba hariho igisebe kitarakira.

Kanamugire Innocent ufite abacukuzi bahohotewe, avuga ko abacukuzi be basigaye bagira ubwoba bwo kwinjira mu kirombe ngo hato abamayimayi batabasangamo.

Avuga ko abamayimayi batangiye kwigabiza ibirombe bye ubwo Akarere ka Huye kari karahagaritse ibikorwa bye by’ubucukuzi muri Nzeli 2017, aho ubucukuzi bwe bwavugwagaho kwangiza ibidukikije.

Nyuma y’amezi atandatu ahagaritswe, yemerewe gusubukura ubucukuzi bwe, ariko ngo kuva icyo gihe kugeza ubu nta mutekano urangwa mu kazi ke kuko baza bakambura amabuye abacukuzi be.

Ati, “Ndasaba ubuyobozi kunkiza aba bamayimayi kuko babuza abacukuzi banjye amahwemo, nari nihaye gahunda yo gucukura toni eshatu ku kwezi ariko ubu n’ibiro 30 simbibona kuko ntacukura.”

Kanamugire Innocent ahagaze mu kirombe cye avuga ko kidaherukamo abakozi (Ifoto/Janvier Popote)

Kanamugire avuga ko bimaze kumubaho kenshi, akazana imashini zimufasha mu bucukuzi azivanye mu Mujyi wa Kigali azikodesheje zimuhenze, yazigeza mu birombe abamayimayi bakajujubya abazikoresha.

Ati, “Ni imashini zakorewe ubucukuzi, zikora imihanda, ziyora umucanga zishyira mu makamyo, imwe ikodeshwa ibihumbi 50 ku isaha, iyo ije ntikore na bwo urishyura.”

Imwe mu mashini Kanamugire akoresha mu bucukuzi bwe, ngo ayikodesha amafaranga ibihumbi 50 ku isaha, igakora amasaha umunani ku munsi

Uyu mugabo avuga ko kuba izo mashini ziza ntizikore ndetse abacukuzi bagatinya kujya mu birombe byamuteje ibihombo byanatumye ananirwa kwishyura abarinda umutekano w’ibirombe.

Kanamugire amaze igihe kirekire yishyuzwa miliyoni 16 na kampani y’inkeragutabara yamurindiye ibirombe ubwo ibikorwa bye byari byarahagaritswe na nyuma yaho, ariko ubu yarayihagaritse.

Asaba inzego z’ibanze n’iz’ubugenzacyaha gukora iperereza rigamije gukemura ikibazo cy’aba bamayimayi yemeza ko bamuhombya cyane, akavuga ko yabareze kenshi ntibakurikiranwe.

Kanamugire ashinjwa kwambura abamayimayi akabihakana

Mu gushaka kumenya niba ikibazo cy’abamayimayi kiri no mu bindi birombe byo mu Murenge wa Rwaniro, twavuganye n’umucukuzi mugenzi wa Kanamugire babangikanye avuga ko we atekanye.

Rugamba Robert yabwiye Imvaho Nshya ko abamayimayi abazi ndetse ko habaye inama nyinshi zijyanye n’icyakorwa ngo bacike, ariko ko Kanamugire kuba bamujujubya na we abigiramo uruhare.

Mu gihe Kanamugire avuga ko akeka ko amabuye abamayimayi bamusahura bayagurisha Rugamba, Rugamba abitera utwatsi, ariko akavuga ko Kanamugire yigeze no kubivugira mu nama ku karere bikamutangaza.

Avuga ko impamvu abamayimayi bateza akavuyo mu birombe bya Kanamugire ariko ntibagere mu bye, ari uko we nta kibazo bafitanye mu gihe Kanamugire we ngo bamwe muri bo yabakoresheje akabambura.

Ati, “Ni bamwe mu bakozi Kanamugire yakoresheje akabambura bamucikaho bakajya kwihemba. Niba yarakoreshaga inkeragutabara nk’abazamu, akaba abarimo miliyoni 16 yarananiwe kubishyura, urumva undi mukozi we yamwishyura? Kuba ubakoresheje ukamara ukwezi utabishyura ntunabahe n’ibisobanuro, ukamara abiri, hari igihe bajyamo bati ‘ducukure twiyishyure’.”

Mu kiganiro n’Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, na we yagarutse ku bucukuzi bwa Kanamugire nk’ipfundo ry’ikibazo, nubwo yirinze gutanga ibisobanuro bihagije ngo kubera impamvu z’iperereza rigikorwa.

Mbabazi yemera ko mu bihe byashize Kanamugire yigeze kurega abo banyarugomo, akamunenga ko nyuma yo kurega yaciye hirya ajya kumvikana na bo, bananiwe kumvikana agaruka kurega.

Yabwiye Imvaho Nshya ati, “Ipfundo riri muri kiriya kirombe cya Kanamugire, ariko na we abifitemo ibibazo, arashaka guteza ubwega kandi na we abifitemo amanyanga.”

“Yarareze, hanyuma abantu batangiye gukurikirana aca inyuma ajya kumvikana na bo, binaniranye arongera aragaruka.”

Avuga ariko ko magingo aya icyo RIB irimo gukurikirana ari ikibazo cya Kanamugire n’abanyarugomo avuga ko bateza umutekano muke mu kirombe cye, naho iby’abaturage basanzwe bavuga ko na bo bahohoterwa n’abamayimayi cyo ngo ntabwo RIB irakiregerwa.

Ati, “Ibyo ntabwo twebwe tubizi, ntabwo twabiregewe, ubwo na byo byasuzumwa. Twebwe icyo dukora ni ubugenzacyaha, ubwo ikizava muri investigation (iperereza) ni cyo kizatanga umurongo ku buyobozi bw’inzego z’ibanze.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste

Ibivugwa na Mbabazi bifitanye isano ya hafi n’ibivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Nshimiyumuremyi Laurent, ushinja amakosa Kanamugire.

Nubwo Nshimiyumuremyi aterura ngo avuge ko abamayimayi ari abakoreraga Kanamugire bakagenda atabishyuye, avuga ko Kanamugire aramutse yishyuye abamukoreye ikibazo cyakemuka.

Yabwiye Imvaho Nshya ati, “Kampani ya Kanamugire yambuye abantu kandi ntekereza ko ari ho hari ikibazo nyine cyo kuba barambuwe kandi kimaze n’igihe, ni cyo turi gukurikirana. Aramutse akemuye icy’abo ngabo ahari yatekana n’ibyo avuga ahari byajya ku murongo, niba bihari, bishingiye kuri abo yambuye.”

Usibye umutekano muke uvugwa mu bikorwa by’ubucukuzi bwa Kanamugire, avuga ko amakuru yo kuba abamayimayi baba bahohotera n’abandi baturage batari abacukuzi atari ayafite, cyane ko amaze ibyumweru bibiri gusa ku buyobozi bw’uyu murenge, ariko ngo agiye kubikurikirana.

Nshimiyumuremyi yizera ko iki kibazo kizahabwa umurongo w’uburyo cyakemuka mu buryo burambye mu nama izahuza inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Huye zirimo n’iz’abacukuzi, izaba kuwa 6 Ugushyingo 2018.

Ati, “Kuwa kabiri hari inama izahuza ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ingabo n’ubw’abacukuzi, tuzamenya neza ufite ikibazo ari nde, n’icyo cy’abaturage aduhe umurongo w’uko gikwiye kurangira, ntabwo abasha kwishyura abantu bamurindiye umwaka wose.”

Mu gihe bivugwa ko abo Kanamugire yakoresheje ntabishyure baba ari bo bateza umutekano muke, Kanamugire avuga ko usibye inkeragutabara zamucungiye umutekano atarishyura nta wundi mukozi afitiye umwenda.

Avuga ko hari n’inama yabaye mu mezi nk’atanu ashize irimo ubuyobozi bw’akarere n’ubwa polisi, hahaguruka abantu bavuga ko yabakoresheje ntiyabahemba, ariko arebye abona atabazi.

Icyo gihe ngo ubuyobozi bw’akarere bwabasabye kujya mu nzego z’utugari n’umurenge kuzana ibyemezo bigaragaza ko bamukoreye n’ayo bamwishyuza n’ibyo bamukoreye, ariko ngo ntibabikoze.

Kanamugire ati, “Baragiye ntibazana ibyo byemezo kuko batigeze bankorera, kandi n’iyo baba barankoreye simbishyure umuti si ugutema abakozi banjye, bakabaye ari njye bareba.”

Ubuyobozi bw’akarere burizeza gukemura iki bazo vuba

Ubwo twageraga mu Murenge wa Rwaniro, twahahuriye n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, aje kugenzura  niba ubucukuzi bukorwa bwubahirije amategeko.

Yavuze ko yari yigeze kumva ko muri uyu murenge hari abamayimayi babangamira abacukuzi, ariko ko atari azi ko ikibazo gifite uburemere nk’ubwo yasobanuriwe ahageze, yizeza ko kigiye gukemurwa.

Ati, “Hari nk’umuntu tubonye watemwe batubwira ko yatemwe n’abo bita abamayimayi, bavuga ko ari abantu baza, bakaza ari igitero kinini bakabambura amabuye y’agaciro bamaze gucukura, icyo kibazo tukibonye tuhageze usibye ko twari twacyumvise no mu makuru ariko ntabwo bari bagaragaje uburemere bwabyo.”

Yakomeje agira ati, “Ni ikibazo gikomeye cyane kuba mu gihugu nk’u Rwanda gifite umutekano haza abantu bitwaje intwaro gutesha abantu ibyo bavunikiye, ni ikibazo kuba abantu bashaka gukizwa n’ibyo batavunikiye.”

Visi-Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Huye, Kamanda André yijeje ko ikibazo cy’abamayimayi kigiye gukemurwa mu maguru mashya ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano

Abamayimayi barimo abakomoka mu Murenge wa Rwaniro wo muri Huye, Umurenge wa Cyanika wo muri Nyamagabe mu gihe abandi baza baturutse mu Karere ka Nyanza, nk’uko abaturage babivuga.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY