Usibye Umuryango FPR-INKOTANYI, abantu bamwe ntibibaza cyangwa ngo basobanukirwe icyo Inkotanyi bivuze! Prof. Malonga avuga ko ijambo Inkotanyi riva mu nshinga “gukotana” bisobanuye gukorana umwete, kwirwanaho, kurwana ku bandi, kubarwanirira ishyaka, kubarengera no kubarenganura, kwihesha no kubahesha agaciro mu kazi k’iterambere n’ubuzima bwiza!

Naganiriye n ‘Inkotanyi cyane Profesa Pacifique MALONGA, umugabo w’igikwerere wavukiye mu Nyantango (Karongi y’ubu).

Ni we wabaye Chef du Protocole de l’ État ( Dirprotetat) wa mbere w’Inkotanyi.

Yakiriye:

  • Perezida Julius Kambarage Nyerere aje mu Rwanda akaba yari asanzwe anamuzi i Dar es salaam!
  • Madame Madeleine Albright, wari ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika
  • Perezida Amadou Toumani Touré
  • N’abandi banyacyubahiro benshi basuye u Rwanda Inkotanyi zigihagarika Jenoside yakorewe abatutsi.

Prof. Malonga ni we Nkotanyi yakoranye n’intumwa za Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu nk’ umujyanama wihariye,

Prof. Malonga ni we mwalimu wa mbere hamwe na nyakwigendera Prof. Laurent Nkusi watangiye Kwigisha mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare, mu banyeshuri be ba mbere hakabamo Dr Kayumba Christopher,

Prof. Malonga ni we mwalimu wa mbere watangije Ishami ry’Indimi mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST) itangira iyobowe na Prof Silas Lwakabamba,

Prof Pacifique Malonga ni we wabaye Umunononsozi Mukuru (Chief Editor) wa mbere w’Inteko Magazine (Parliament) ari no mu bayitangije,

Prof. Malonga ni we Muyobozi wa mbere watangije Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’u Rwanda itangira  iyobowe na Gasana Ndoba,

Prof. PMalonga ni we watangije amasomo y’ Igiswahili ku buntu mu Kigo cy’Amatangazo ya Leta (ORINFOR) kugeza kibaye RBA, kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda,

Prof. Pacifique Malonga ni we Munyarwanda wa mbere w’Umwanditsi, Umushakashatsi n’ Umunyamakuru uzwi kuba muri Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ari no mu ba mbere bagize Komite Nyobozi y’Ihuriro ry’Abanditsi mu Rwanda (RSAU),

Hamwe n’iyindi mirimo myinshi y’ubwitange n’ikorerabushake Prof. Malonga amaze Kwandika Ibitabo bitandatu birimo “Va ku giti dore Umunyarwanda” n’ ibindi by’ Igiswahili harimo n’Inkoranyamagambo y’indimi eshatu : Kiswahili-Ikinyarwanda – English.

Prof. Malonga mu mwaka ushize yegeranyije ibitabo bisaga 700 akaba yarabigejeje mu Isomero rya Kigali Public Library (KPL) aho yatangije isomero ritoya ry’Igiswahili ku bwumvikane n’iryo somero; ubu ashishikajwe no kwegeranya ibindi byinshi by’indimi z’Ikinyarwanda n’Igiswahili mu rwego rwo guteza imbere indimi nyafurika nka Komiseri wa ACALAN, akaba ararikira no guhamagarira buri wese kumujya inyuma muri icyo gikorwa cy’intangarugero !

LEAVE A REPLY