Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne avuga ko yanga urunuka abantu batubahiriza inshingano baba biyemeje nta mpamvu zifatika.
Avuga ko icya kabiri yanga urunuka ari abantu batiha agaciro, abantu batiyubaha, abantu batajya bamenya gufata icyerekezo abo yita ba ‘ntibindeba’.
Ibyo bintu byombi yanga urunuka, abisobanura muri aya magambo: “Ikintu nanga mu buzima, reka mbivuge mu rwego rw’akazi, gukorana n’abantu mu kumvikana ibyo mukora, mukabyemeranyaho ntibabikore kandi nta mpamvu ugasanga ukwiye gusubiramo inshuro nyinshi cyane ku kintu kimwe mwemeranyaho mwese ugasanga kiratinda kandi nta mpamvu. Ikindi buriya kwiyubaha wenda bivuze ibintu byinshi ariko nanga abantu batiha agaciro, abantu batiyubaha, abantu usanga ari ba ntibindeba, bari aho ngaho badafata icyerekezo yaba icy’ubuzima, yaba icy’akazi bakora; ntabwo mbikunda!”
Minisitiri Uwacu yizeza Abanyarwanda ko atazapfusha ubusa icyizere yagiriwe, akavuga ko ataje guhindura ibyateganijwe gukora, ahubwo ko azubakira ku musingi w’ibimaze gukorwa.
Umunyamakuru yamubajije n’ibindi bibazo bijyanye n’inshingano ze zo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo; dore bimwe mu byo baganiriye…
Umunyamakuru: Ni ibiki bishya ugiye kuzana ngo uteze imbere iyi Minisiteri?
Minisitiri: Minisiteri isanzweho, ifite gahunda yaba iy’igihe kigufi cyangwa kirekire, ibyo nzakora biri muri icyo cyerekezo kigari igihugu cyahisemo; ni ukureba mu bijyanye na siporo dukwiye kuyiteza imbere abantu bakayitabira kandi ari benshi ariko noneho by’umwihariko tukayikora nk’umwuga kandi hari ahandi biboneka ko byakoze siporo igirira abantu akamaro abayikora nk’umwuga. Tuzahera by’umwihariko ku bana bato babifitemo ubushake abantu bakabikora babikunze.
Umunyamakuru: Abadepite bagenzi bawe barakwirahira ngo wari umuhanga mu gukina umupira w’amaguru?
Minisitiri: [asekane akamwenyu ku maso] nta kipe ibaho nzwimo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri [yongere akubite agatwenge] ariko mu Nteko ishinga amategeko aho nakoreraga twagiraga imikino itandukanye aho football wabonaga ishyizwemo ingufu abenshi ukabona ari yo bajyamo; nanjye ni uko nayigiyemo ariko ngendereye gukora siporo gusa.
Umunyamakuru: [nawe aseka …] Oyaaa, ngo wanabafashije gutwara ibikombe !
Minisitiri: [Aseke byigiye ejuru] Twagiye mu marushanwa y’Inteko zo mu bihugu bigize Afurika y’i Burasirazuba, icyabaga kigamijwe byari uguhura tugasabana, tukamenyana, kuko biba buri mwaka; ubushize rero Kampala muri Uganda ntitwabaye aba mbere ariko twatahanye igikombe bitewe n’ibyo twari twakoze. [aseke] Twari abagore babiri ahubwo ni cyo cyasaga nk’igitangaje.
Umunyamakuru: Urasabwa gukora bihambaye ngo imikino itere imbere, uzabikora gute?
Minisitiri: Bigaragara ko mu gihe gito bamaze babikora ku rwego rwa kinyamwuga umusaruro uri hejuru ugatuma tutakireba abanyonzi nk’abo ku rwego rw’igihugu gusa, ahubwo twabarebera ku rwego rwa Afurika, no ku rwego rw’Isi kuko bari kwitwara neza; izo mbaraga zihari rero ni zo tuzagenderaho n’icyo cyizere n’ubushake tukabukomerezaho tunereka n’abandi nk’abo mu mupira w’amaguru n’indi mikino.
Umunyamakuru: Uzakora iki ngo n’indi mikino nka Basketball izagere ku rwego mpuzamahanga nk’amagare?
Minisitiri: Icya mbere ni ukumva ko bishoboka, bisaba ko n’abandi bafatanyabikora babyumva by’umwihariko abakinnyi, bakumva ko babikunze, bakumva ko babishatse bakabikora! Hari ubwo tubona umukinnyi mwiza muri iyi myaka mu yindi ukamushaka ukamubura; icyo nifuza ni uko twubaka ibintu birambye kandi ntitwubakire ku muntu umwe ntitujye tubikora gusa nk’aho ari impanuka.
Umunyamakuru: Muri 2016, Habineza Joseph usimbuye yijeje Abanyarwanda ko tuzajya muri CHAN, imyiteguro igeze he?
Minisitiri: Imyiteguro yaratangiye, ibibuga, amakipe, aho abazaza bazakirirwa byose byaratangiye. Ibibuga biri gukorwa, abikorera bari kwerekwa ko hari abantu bari kuza bashobora kuzakorana na bo, ikindi ni ukumenyekanisha ko CHAN izaba.
Umunyamakuru: Birashoboka ko Amavubi azasubira muri CAN nk’uko yagiyeyo mu mwaka wa 2004?
Minisitiri: Birashoboka ariko kugira ngo bishoboke birategurwa, ntabwo ari impanuka ntabwo ari impano bazaduha ni uko tubiharanira […] nkumva rero nta rirarenga birashoboka ariko birasaba ko tubikorera.
Umunyamakuru : Umuco ni iki kuri wowe?
Minisitiri: Umuco urimo byinshi, urimo uko tubana n’abantu, uko tuvuga, uko dukora; ufite aho uhurira n’uburere twahawe.
Umunyamakuru: Wowe wabonye gute amarushanwa ya Miss Rwanda 2015?
Minisitiri: Ariya marushanwa icyo nabonye ugereranyije n’ayabanje abantu baritabiriye ari benshi ubona harimo ishyaka abantu babikora babishaka harimo koko guhiganwa kandi ngira ngo amatora noneho uko yagenze hamaze kugaragara uwatorewe kuba Miss Rwanda abantu benshi niba atari bose bashobora kuba barashimye uko byagenze.
Umunyamakuru: Ni iki ukunda kurusha ibindi mu muco wa kinyarwanda?
Minisitiri: Nkunda uko Abanyarwanda babyina, uko basakuza, ururimi kuko ari ingobyi y’umuco harimo n’ibidahinduka biwurimo; indangagaciro zituma umunyarwanda yitwa umunyarwanda.
Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.