• Inka zirakoresha amasaha arenga ane ngo zigere ahari amazi
• Inka zirapfa zikaribwa zitapimwe
• Inka yapfuye iragura amafaranga ibihumbi 5
Aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba, baravuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isa
nk’iyabatereranye kandi na bo bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.
Amatungo yo mu Ntara y’Iburasirazuba akomeje kwicwa mu buryo bukomeye n’amapfa, aborozi bakavuga ko biterwa n’uburangare bwa Leta.
Muri iki gihe cy’impeshyi inka nyinshi zijya gushaka amazi kure, amatungo menshi apfa andi akabura abayarya, n’ayabonye abayarya akagurwa amafaranga ubundi yakaguze inkoko.
Nk’ubu inka yapfuye iragura amafaranga ibihumbi bitanu, nabwo umworozi yabanje kwinginga abaza kuyivana mu yandi matungo yugarijwe n’inzara.
Aborozi bafite iki kibazo bavuga ko nta mazi Leta yigeze igeza ku borozi batuye iyi Ntara, kuko baheruka amazi ya Leta mbere y’umwaka wa 2000, ubwo habaga imishinga itanga
amazi ku borozi.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuye iyi Ntara, mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare, hamwe mu hagaragara amatungo menshi. Aka karere kandi kagize 40% by’Inka zigize u Rwanda.
Uretse kuhabona ibyuzi byasibamye, unabona bakoresha ibirometero byinshi ngo bagere ahari amazi. Twerekeje ahitwa ku Gashanga hafi ya Parike y’Akagera.
Iyo ugeze muri ako gace uhabona amatungo menshi ahabyiganira ashaka amazi mu gishanga, kuva mu gitondo kugeza mu ijoro.
Amatungo menshi aba yavuye mu bice bitandukanye ku buryo hari abavuga ko bakoresha amasaha atanu ngo bagere kuri aya mazi.
Nubwo bose bahurira muri aka gace, iyo uhageze usanga aya mazi yarabaye ibyondo.
Bwankarikari Aloys ni umushumba muri aka gace, aganira n’ikinyamukuru Izuba Rirashe yagize ati “Niba dufite Minisiteri ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, nyamara igihe nk’iki amatungo akadushiraho! Twe tubona ko ubworozi yabwirengagije, niba ibihingwa bishobora
gusukirwa, amamashini agatumizwa mu mahanga aje gusukira imyaka, ni gute ubworozi bwo budafashwa mu gihe natwe dutanga umusaruro mu gihugu!”
Akomeza agira ati “Kera wabonaga Leta ifasha aborozi kandi byari byiza, yacukuraga
ibyuzi, mu gihe cy’izuba ntitugire ibibazo, ariko ubu batuvanyeho amaboko, ni twe borozi twishakira amazi.”
Uwitwa Sabiti utuye muri aka gace, we avuga ko ubworozi ari inkingi ikomeye y’Igihugu,
bwaba mu byo iyi Minisiteri ifasha kugira ngo iterambere ry’igihugu rishingire ku bintu
bitandukanye.
Kugeza ubu kandi igikomeje guhangayikisha muri utu duce, ni uburyo amatungo yapfuye aribwa hatabanjwe gupimwa niba nta ndwara ishobora kwanduza abayiriye.
MINAGRI ntifite igisubizo gifatika kuri iki kibazo
Nyuma yo kumva ibi bibazo by’aba borozi, twavuganye n’abayobozi muri iyi Minisiteri, na bo bemera ko ari ikibazo gikomeye gusa kigoye kugifatira umwanzuro, ariko bakemeza ko hari ingamba.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr Rutagwenda Theogene, yabwiye Izuba Rirashe ko iki kibazo cy’amazi y’abarozi barimo guhangana na cyo, ku buryo ngo hari n’umushinga washyizweho wo gutanga amazi.
Uyu mushinga witwa Livestock Infrastructure program (LSIP). Dr Ngarambe Michel uwuyobora, avuga ko ikibazo cy’amazi muri iyi Ntara ku borozi bigoranye kugifatira
ingamba zihamye.
Gusa avuga ko uyu mushinga ngo urimo gukorera mu karere ka Nyagatare aho bazatanga
amazi mu nzuri, mu Mirenge ya Rwempasha, Tabagwe na Rwimiyaga.
Avuga ko bafite gahunda yo gutanga amazi mu nzuri zigera kuri 700, gusa ngo na bwo iki kibazo ntabwo cyaba gikemutse kuko iyi ntara ifite ikibazo cy’amazi gikomeye.
Agira ati “Nk’ubu hari amavomo 300 mu turere twa Nyagatare na Gatsibo yagombye gutanga amazi, ariko urasanga amenshi yarapfuye andi adafite amazi, turimo gushaka uburyo butandukanye twatanga amazi muri utu turere twose, ariko turacyari kuri 24% bigaragaza ko bikiri ikibazo.”
Kugeza ubu MINAGRI iravuga ko irimo kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi (WASAC), ngo cyerekane inyigo y’amafaranga aba borozi bagiye guhabwa amazi mu
nzuri bazajya bishyura kuko atari ay’ubuntu.
Yanditswe na Habimana James, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.