Kuwa 26 Gashyantare 2021: Rusesabagina mu myenda y'imfungwa, imbere y'Urukiko i Kigali

Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwami bw’u Bubiligi ntibikozwa igihano Paul Rusesabagina yahawe cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba.

Nta kuzuyaza ariko, u Rwanda rwasubije u Bubiligi, runenga kuba u Bubiligi busuzugura ubutabera bw’u Rwanda kuva uru rubanza rutangiye kuburanishwa muri Mutarama 2021.

U Bubiligi bwanenze umwanzuro w’Urukiko kuri Rusesabagina, mu gihe bimwe mu bimenyetso byashingiweho mu kumuhamya ibyaha byatanzwe n’inzego z’u Bubiligi.

Mu itangazo risubiza u Bubiligi, u Rwanda ruvuga ko nubwo abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN atari atari ibyamamare nka Rusesabagina, ariko na bo bakwiye ubutabera.

U Rwanda n’u Bubiligi bizaba bifite intumwa mu Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izabera i New York muri iki cyumweru.

Inama yagombaga guhuza Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uruhande rw’u Bubiligi i New York, ntikibaye nk’uko byari biteganyijwe.

U Rwanda rukavuga ariko ko rwiteguye kwakira Sophie Wilmès wungirije Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi kugira ngo ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bikomeze.

Ibyo biganiro ariko, u Rwanda ruvuga ko byabera mu Rwanda (aho kuba muri Amerika nk’uko Madame Sophie yari yabitangaje mu itangazo rye ushobora gusanga hano).

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zihuza n’u Bubiligi mu kuvuga ko Rusesabagina atahawe ubutabera buboneye nko kuba ngo yarangirwaga kubonana n’umwavoka we uko bikwiye.

Paul Rusesabagina w’imyaka 67, ni Umwenegihugu w’u Bubiligi akaba yaranahawe n’ibyangombwa bimwemerera kuba muri Amerika mu buryo buhoraho.

Yitabye Urukiko mu mizo ya mbere y’urubanza, hanyuma atangaza umwanzuro we wo kuba atazongera kwitaba Urukiko kuko ngo atizeye ubutabera, n’imyanzuro yasomwe adahari.

Yamamaye ahanini kubera filime Hotel Rwanda imugaragaza nk’intwari yarokoye Abatutsi basaga 1200 mu mwaka wa 1994, filime bamwe bavuga ko imuha ubutwari butamuranze.

Gusa nubwo iyi filime yagarutsweho cyane muri iki gihe gishize cy’urubanza rwe, ibyaha yahamijwe nta sano bifitanye na filime yasohotse muri 2004.

Ibyaha yarezwe mu rukiko bishingiye ahanini ku bitero byagabwe n’inyeshyamba za FLN mu Majyepfo y’u Rwanda muri 2018 na 2019.

FLN ikaba umutwe wa gisirikari w’impuzamahashyaka ya MRCD ibumbatiye imitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yashinzwe na Paul Rusesabagina.

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wavugiraga FLN we yakatiwe gufungwa imyaka 20.

Nsengimana Herman wasimbuye Sankara ku buvugizi wa FLN nyuma yo gufatwa kwa Sankara, we yakatiwe igifungo cy’imyaka 5.

Uru rubanza rwahurije hamwe abaregwa 21 ku busabe bw’Ubushinjacyaha; bakaba bahanishijwe ibifungo kuva ku myaka 25 kugera ku myaka itatu.

Rusesabagina ni we ugarukwaho cyane mu mitwe y’inkuru, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ahanini kubera ubwamamare akesha filime Hotel Rwanda.

Ni filime yamuhesheje umudari wa Presidential Medal of Freedom mu mwaka wa 2005, yambitswe na George Bush wayoboraga Leta zunze Ubumwe z’Amerika icyo gihe.

Abarimo Lonzen Rugira bagaruye agace gato ka video ya Rusesabagina yiyemerera ko ashyigikiye urugamba inyeshyamba za FLN zashoje “ku ngabo za Kagame”.

Rusesabagina muri iyo video yumvikana akanagaragara avuga ko hiyambajwe ingufu za gisirikari mu guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, akanasaba abandi kumushyigikira.

Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ati, “Urukiko rwakoze akazi karwo, ubutabera buboneye bwatanzwe”

Hagati aho ariko, u Bushinjacyaha bwamaze gutangaza ko butishimiye ibihano bwita bito byahawe Rusesabagina n’abo bareganwa, bityo ngo bukaba bushobora kujurira.

Ni intero yikirijwe n’abandi bakwirakwije amafoto y’abantu 9 baguye mu bitero bya FLN, bavuga ko Rusesabagina yakabaye yakatiwe igifungo cya burundu.

Hagati aho, abamaze amezi basaba ko Rusesabagina afungurwa barimo Senateri Antonio Rubio ukomoka muri Leta ya Florida muri Amerika, ntibaradohoka.

Rusesabagina yavuye iwe i San Antonio muri Leta ya Texas muri Kanama 2020 yerekeje i Burundi, ageze i Dubai ahahurira na Pasiteri Niyomwungere wamuyobeje akisanga i Kigali.

Uyu mupasiteri asobanura ko gahunda yo kumuzana mu Rwanda ari igitekerezo cye ubwe, nyuma yo kubona ko Rusesabagina aticuza ubwicanyi bwakozwe na FLN.

Johnston Busingye akiri Minisitiri w’Ubutabera, yemereye Al Jazeera ko u Rwanda ari rwo rwishyuye indege yihariye (private jet) yakuye Rusesabagina i Dubai imuzana mu Rwanda.

Kuba yarazanwe akisanga i Kigali yari azi ko agiye i Bujumbura, bamwe babifashe nko kumushimuta ariko uruhande rw’u Rwanda rukabihakana rwivuye inyuma.

Mu mboni za Senateri Evode Uwizeyimana, Rusesabagina kuba akiriho ni impuhwe yagiriwe na Leta y’u Rwanda kuko “ahandi ibyihebe barabyahuranya”.

Yanditswe na Janvier Popote.

LEAVE A REPLY