Intwarane za Yezu na Mariya; uhereye ibumoso ni Mukayiranga, Bugingo na Rusenyanteko Ildephonse

Itsinda ‘Intwarane za Yezu na Mariya Inshuti z’Indatana’, rikomoka muri Kiliziya Gatolika, ryakunze kuvugwaho byinshi mu mikorere, ndetse rigashinjwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda guteza imvururu, nubwo iyo ngingo batayibona kimwe.

Ijambo ‘Intwarane’ ryamenyekanye cyane muri Nyakanga mu 2013 ubwo byavugwaga ko Intwarane 11 zavuye mu Misa kuri Kiliziya ya St Michel zikerekeza ku rugo rw’Umukuru w’igihugu, zivuga ko zimushyiriye ubuhanuzi.

Icyo gihe iryo tsinda ryakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kubangamira umudendezo w’igihugu no gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa mu 2015 Urukiko rw’Ikirenga rubibahanaguraho.

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda aherutse kubwira IGIHE ko hari igihe bajyaga kuri Paruwasi za St Michel na Ste Famille bakavuga amagambo mabi kuri Kiliziya, ku Bakirisitu, no ku biyeguriye Imana, ku buryo byarangiraga abapadiri biyambaje Polisi kugira ngo ibafashe.

Izina ‘Intwarane’ ryongeye kumvikana mu mpera za Gicurasi 2020 Kiliziya Gatolika mu Rwanda imaze gutangaza ko yitandukanyije n’umuryango warikomotseho ukora nk’abihaye Imana, ariko utemera amabwiriza ya Kiliziya.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu Ntwarane zo muri Diyoseze ya Nyundo, iya Cyangugu n’iya Gikongoro, bose bavuga ko nta mvururu bateza muri Kiliziya Gatolika, kuko bagendera ku mahame yayo ndetse ubutumwa bwabo bwuzuzanya n’ubw’indi miryango yo muri Kiliziya.

Inkomoko y’Itsinda Intwarane za Yezu na Mariya

Bugingo François ukomoka muri Paruwasi ya Mushubati mu Karere ka Rutsiro, ni muri Diyoseze ya Nyundo, yavuze ko ubundi izina ry’itsinda ryabo ari ‘Intwarane za Yezu na Mariya, Inshuti z’Indatana’.

Kimwe na bagenzi be, avuga ko ari itsinda ry’abasenga ryashinzwe na Yezu Kristu na Bikiramariya, babinyujije ku mugore witwa Nyirahabyarimana Agatha [aracyariho], utuye ku Muhima, akaba Umukristu wa Paruwasi ya Ste Famille.

Anyuzwaho ubutumwa ngo yari umunyamuryango w’umutima mutagatifu wa Yezu [umuryango usanzwe ubarizwa muri Kiliziya Gatolika], yayoboye imyaka itandatu ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali n’imyaka itandatu ku rwego rw’igihugu.

Ku itariki ya 01 Gicurasi 2006, niyo tariki bafataho ko Intwarane zavutse. Icyo gihe Nyirahabyarimana yari mu itsinda ry’abagombaga kunga abanyamuryango babiri b’umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu bari bafitanye amakimbirane, ariko mu buryo bw’ibitangaza roho ye iza kugenda, ibyo bise ‘kujyanwa buroho’.

Bugingo ati “Nyirahabyarimana Agatha yahise ajyanwa buroho, mu ntimba nyinshi n’amarira menshi birimo gutsikimba, humvikana ijwi rigira riti ayo ni amarira y’Umubyeyi Bikiramariya umwamikazi w’ububabare burindwi, ubabajwe n’uburiganya, ikinyoma, n’urukundo rukeya by’abantu b’abakristu.”

Imyemerere ikomeye iri tsinda rishingiraho ikomoka ku byabaye hagati ya tariki 3-8 Gicurasi 2006. Muri icyo gihe cy’iminsi ine ngo ‘roho ye yatandukanye n’umubiri ijya ; gusukurwa, gusigwa amavuta yo guhumanurwa, amavuta yo gusukura, ay’ububasha n’ay’umugisha, ndetse ngo Yezu anamuha umuzingo w’igitabo arakimira, amubwira ko amugize Yeremiya w’iki gihe.”

Ngo yatangiye kujya arara asenga, abantu bakajya kumureba bamwe bajyanwe n’amatsinko abandi bagiye kumusura, atangira no kujya ababwira ibyabo, abantu bakabwirana ibyo babonye, hanyuma abantu batangira kujyayo ari benshi.

Ati “Cyari ikintu kidasanzwe muri Kiliziya Gatolika abantu batangira kugenda bavuga bati hari amajwi amuvamo, bamwe bakaza baje kureba ibyamubayeho abandi bakamwamagana, biza no kugera mu buyobozi bwa Kiliziya.”

Icyakora ntibyahagaze nk’uko byari byategetswe, kugeza ubwo ku itariki ya 25 Ukuboza 2007, abagize Intwarane batandatu bahawe izina ‘Intwarane za Yezu na Mariya Inshuti z’Indatana’ na Yezu Kristu wababonekeye nk’uko Bugingo yabibwiye IGIHE.

Ngo yababwiye ko ‘Ubwami bw’Imana butwaranirwa ariko ab’ibyihare aribo babwegukana’ abateguza ko bazatotezwa.

Ku itariki ya 31 Nyakanga 2006, uwari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ste Famille, Mvuyekure Remy, yamaganye ibikorwa bya Nyirahabyarimana Agatha kandi avuga ko uzasubirayo azafungirwa amasakaramentu kandi na we yakongera akazayafungirwa.

Abamuyobokaga batangiye kujya bamusanga aho atuye ku Muhima, ari naho hubatswe Chapelle ifatwa nk’icyicaro cy’Intwarane.

Mu 2009, ubutumwa bwaryo bwarenze i Kigali bugera mu ma Paruwasi atandukanye n’amadiyosezi, ndetse butangira no kugera mu bihugu by’u Burundi, Repubulika Iharanira Demeokrasi ya Congo, Uganda, Tanzania na Kenya.

Intwarane zivuga ko ikibazo zigirana na Kiliziya Gatolika kuva icyo gihe kugeza ubu, ari uko bamwe mu bayobozi ba Kiliziya mu Rwanda batarakira ingabire Intwarane zahawe ngo zikoreshwe muri Kiliziya.

Ni ingabire bavuga ko zirimo ububasha, uburondozi [kubwira umuntu ibye byose], ubuhongerezi [kwakira ububabare], ubuhanuzi, ubushishozi, kwerekwa, gusengera abarwayi, gusingiza Imana, ubuhanzi, kwigisha, kubyina mu bubasha, n’izindi.

Icyo Intwarane zifuza kuri Kiliziya

Mukayiranga Immaculee ubarizwa mu Ntwarane muri Paruwasi ya Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, yinjiye mu Ntwarane mu 2009, avuga ko zashinzwe kugira zisohoze ubutumwa Bikiramariya yatangiye i Fatima n’i Kibeho ariko ntibukurikizwe.

Avuga ku ifungwa ry’Intwarane mu 2013, yavuze ko nubwo banyuze mu bikomeye byabasigiye imbaraga.

Ati “Biriya bikorwa byabaye byatumye badufungira amasakaramentu, abantu barafungwa, barakubitwa ndetse bitwa n’amashitani, hari amatsinda yagiye yitwa ngo ni amashitani abakoresha ndetse bamwe bacibwa mu miryango. Icyo byadusigiye ni ugukomera, kuko ibyo byose twabinyuragamo duhagarikiwe n’umugabo ari we Yezu Kristu w’i Nazareti na Bikiramariya.”

Mu byifuzo bye, yifuza ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yabakuraho icyo yise ikiyoma yambitse Intwarane ivuga ko bateza imvururu.

Bugingo we asanga Kiliziya ikwiye kwakira ubutumwa bw’Intwarane kugira ngo hakatazabo amakosa nk’ayabaye kubera kwirengegiza ubutumwa bw’i Kibeho.

Ati “Icyifuzo ni uko Kiliziya yakwakira izo mpano Yezu ashaka gukoresha muri kiliziya ye. Bemerere izo mpano Kristu ashaka gukoresha muri Kiliziya ye, zikore zivugurure abakristu, zivugurure abanyarwanda, zivugurure isi yose, Isi izaronka amahoro n’umutekano usesuye bityo abanyarwanda baronke amahoro batunge batunganirwe bahinge beze.”

“Ariko ibyo nibitaba, nibatisubiraho nibatakira ubwo butumwa kiliziya ishobora gutuma u Rwanda cyangwa se n’Isi yongera guhura n’ibibazo nk’ibyo yahuye nabyo mu bihe byahise.”

Ni mu gihe kandi iryo tsinda risanga kwandika ibaruwa zo kuryamagana ari ukujya mu bitari ngombwa nka Kiliziya yakagombye kuba ihangana n’ibibazo birimo, ubutinganyi, uburaya, ubuzererezi n’ibindi byaha byugarije Isi.

Nta mubare w’Intwarane uzwi, gusa abagize iryo tsinda rivuka mu Rwanda bavuga ko ari benshi barimo abakristu Gatolika, abihayimana n’abandi baba baraboneye ibyiza kuri ryo bakiyemeza kuba inshuti zaryo mu Rwanda no mu mahanga.

Isooko: Igihe

LEAVE A REPLY