Amagambo yinjira mu rurimi rw’Ikinyarwanda amwe atera kwibazwaho, amaso agahangwa Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, na yo ntitange igisubizo ku kibazo gihari.
Impaka z’urudaca zinjiyemo hamaze guhangwa amagambo mashya asobanura abafite ubumuga, hamaze kwirukanwa ayari amenyerewe.
Mu kwamagana imvugo za kera zahabwaga abafite ubumuga nk’impumyi, ikiragi n’andi nk’ayo, byageze n’aho bamwe basaba ko ibitabo agaragaramo na byo byavugururwa, nka Bibiliya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Emmanuel Kayijuka, aragira ati “Niba hari aho bavuga impumyi, ijambo rikoreshwa ni
ukuvuga ngo ‘umuntu ufite ubumuga bwo kutabona’, ahari ijambo rimwe uzarihinduza amagambo atanu.”
Kubw’ibyo, aba banyamadini bagaragaje ko bahanze amaso Inteko y’Ururimi n’Umuco kurema amagambo mashya yakoreshwa mu Kinyarwanda, kandi ntagire uwo akomeretsa bitewe n’ubumuga afite.
Ibi biramutse bikozwe, amagambo abafite ubumuga binubira ko abapfobya muri Bibiliya, Umuryango wa Bibiliya wemeza ko yahindurwa.
Nubwo uyu muryango uvuga ibi, Inteko y’Ururimi n’Umuco yo ibigendamo gake, iharira abafite ubumuga ijambo rikomeye ku rurimi, bamwe babona ko ihanga ry’amagambo mashya yarwo itanoze.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi,
kubungabunga no guteza imbere ururimi, Nsanzabaganwa Modeste, ntahisha na we ko abona ayo mazina abafite ubumuga ari maremare, kandi ubusanzwe haba hakenewe ibitaremerera ururimi.
Yagize ati “Izo mpaka natwe twazigiyemo, ariko twe dushyigikira ko uwo muntu yitwa uko yifuza kwitwa bitabangamiye abandi.”
Yitsa ku kuvuga ko bumvise amaganya yabo, ko amazina bari bafite bumvaga bafatwa nk’ibintu, baha rugari gukoresha ibyo bumva bitabapfobya.
Ati “Twarababajije tuti mwifuza ko mwakwitwa bande, rimwe bati ‘ababana n’ubumuga’, bukeye bati ubumuga bashobora gukira ntabwo ari umuvumo, bukeye bati na byo
ntibiboneye kubana n’ubumuga sibyo, tubona twakwitwa abantu bafite ubumuga…noneho ukagenda ubuvuga ubwo afite.”
Yagaragaje ko iyi Nteko itari kunanirwa gucura amashya, ariko byari ibyo kwitondera.
Nsanzabaganwa yakomeje agira ati “Ibyo birashoboka, ariko nabyo birimo umutego wundi. Kugira ngo uricure, ugende urimwomekeho, atabyishakiye, bizaba nka rya rindi yahunze, yahunze impumyi, ucuze irindi atagizemo uruhare, bishobora kutamuryohera … Ibyiza ubu
ni ukumufasha kunoza ibyo yishakiye.”
Amazina abafite ubumuga bazanye agatangaza abantu
Ingero nk’uwitwaga nyamweru ubu ni ‘umuntu ufite ubumuga bw’uruhu rwera’; Impumyi yitwa ‘umuntu ufite ubumuga bwo kutabona’; Uw’igikuri yitwa umuntu ufite ubugufi budasanzwe; Uwo kera bitaga umusazi, ahabwa izina ry’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe; Kimwe n’andi izina magambo, rimwe ryabyajwemo igisa n’interuro. Gusa hari andi bitaramenyekana icyo yahindutse, nk’ikiremba.
Icurwa ry’amagambo mashya mvamahanga ritoroshye
Uretse gucura amagambo mashya asimbura ayahoze mu rurimi, kugeza ubu hari ibikoresho byinshi bigenda bituruka mu mahanga, Abanyarwanda bakabura aho bahera babyita amazina, bakagenekereza gushyira mu Kinyarwanda ariko batazi niba yarinjiyemo byemewe.
Inteko y’Ururimi ibonwa nk’isinziriye mu gucura amagambo mashya, ariko ihamya ko mu gihe gito ishyizweho, itsinda rishinzwe gushaka amagambo y’Ikinyarwanda ryakoze akazi
kanini nubwo umusaruro wako utarajya ahabona.
Nsanzabaganwa ati “Twashatse kwegeranya amagambo mashya y’ibintu bishya bijyanye
n’ikoranabuhanga, iterambere n’ubumenyi kugira ngo tuyegeranye, tuyashyire mu nkoranya ngo abantu bajye basoma amagambo yanditse. Umwaka ushize twari tumaze kugera ku magambo ibihumbi 87.”
Yasobanuye ko aya magambo ari mu mitumba y’ibitabo 15. Igikurikiyeho ni ukuyabyazamo
inkoranyamagambo. Hagati aho, avuga ko bisaba abantu benshi n’amafaranga menshi.
Bisaba ko abantu bari mu nzego zitandukanye bazahamagarwa, niba ari uwo mu byerekeye ibinyabuzima (Biology) bakayemeza ko abanogeye, kimwe n’izindi nzego.
Nubwo iyi Nteko yateye iyi ntambwe, Nsanzabaganwa avuga ko bitoroshye, kuko ikoranabuhanga ryazanye umuvuduko udasanzwe, igikoresho kimwe kikaza giherekejwe n’ibindi byinshi, n’imikorere yacyo yose isaba kubonera uko byakwitwa mu Kinyarwanda.
Uwo muvuduko ukaza uremereye inzobere gucura uko byakwitwa mu Kinyarwanda. Ariko avuga ko Inteko atari yo ayacura, n’undi wese wakwitegereza yaricura akariyigezaho
ikareba niba rirashe ku ntego. Atanga urugero rwa “mudasobwa’ bivuze Computer , ryamaze gufata.
Ntibyoroshye mu Rwanda kubona inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda, na zimwe zihari ni imitumba minini cyane, nubwo hari intoya nke zasohowe. Ariko, Nsanzabaganwa yizeza ko
inkoranya nto zindi hari gahunda yo kuzisohora.
Yikoma abavagavanga indimi nkana
Yagaragaje ko nubwo hari amagambo atarabonerwa Ikinyarwanda, uru rurimi rukize ku buryo rimwe na rimwe atari ngombwa kuruvangavangamo indimi z’amahanga.
Aha agaragaza ko abanyamadini, abayobozi n’abanyamakuru bavuga babwira abantu benshi, bategerejweho kunoza Ikinyarwanda kugira ngo wa mutungo ukomeye u Rwanda
andi mahanga adafite utazangirika.
Mu burezi, Ururimi w’Ikinyarwanda rwacishijwe bugufi, muri Kaminuza y’u Rwanda, Agashami k’indimi n’ubuvanganzo kigishaga Ikinyarwanda ntikikibamo, kigishwa gusa muri Koleji y’Uburezi.
Yanditswe na Mathias Hitimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.