Muri dosiye ya Karasira Aimable uheruka gutabwa muri yombi, hiyongereyemo icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo nyuma y’aho mu rugo rwe hasanzwe amamiliyoni y’amafaranga y’ubwoko butandukanye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, yabwiye Popote.rw ko mu rwego rw’iperereza “RIB yasanze mu nzu ye habitsemo Amadolari 10.981, Amayero 520, Amafaranga y’u Rwanda 3.142.000 naho kuri Mobile Money afite Amafaranga 11.000.000.”
Si ayo gusa kuko “hari n’andi menshi ari kuri za konti muri banki zitandukanye tutari butangaze kubera impamvu z’iperereza” nk’uko Umuvugizi wa RIB yakomeje abisobanura.
Kudasobanura inkomoko y’umutungo ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 9 y’Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa igira iti,
“Umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije
n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko
kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro
kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza
aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Ni icyaha cya kane uyu mugabo akurikiranweho, kije cyiyongera kuri bitatu byatangajwe mbere byo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside no gukurura amacakubiri.
“Muri RIB si ubwa mbere ngiyeyo, maze kujyayo nka gatatu, hari igihe nagiyeyo mu bintu bya Mwiseneza (Josiane, umwe wahatanye muri Miss Rwanda 2019), hari igihe nagiyeyo nakoranye ikiganiro na Gatanazi (Etienne, kuri Real Talk Channel) baturega ko twavuze ibintu by’ingengabitekerezo n’ibiki…,” aya ni amwe mu magambo Karasira Aimable yabwiye Popote TV mu masaha make yabanjirije gufungwa kwe kuwa 31 Gicurasi 2021.
Yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo guhamagarwa n’Umugenzacyaha witwa Sebagabo Philbert usanzwe akurikirana dosiye ye. Ntiyagarutse kubera impamvu RIB itatinze gutangaza binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter.
“Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.”
Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 31, 2021
Uyu mugabo yari amaze amezi menshi acisha kuri Youtube ibiganiro bitavuzweho rumwe, aho bamwe babitwaye mu murongo wo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure, abandi bakavuga ko bigoreka amateka, cyane cyane aya Jenoside.
Haba kuri Youtube Channel ye “Ukuri Mbona ndetse n’ahandi yagiye atumirwa nko kuri Umurabyo TV kwa Agnes Uwimana n’ahandi, Karasira Aimable yumvikanye kenshi ashinja ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi (APR) gukorera ubwicanyi Abahutu, ndetse hari ubwo yacishagamo akavuga ko atari umucikacumu nubwo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo akiyita Umushingwacumu, avuga ko abo mu muryango we bishwe na FPR.
Ni amagambo bamwe bashyigikiye, haba muri comments zo kuri Youtube n’ahandi ku mbuga nkoranyambaga, abandi ariko bayamaganira kure bavuga ko FPR itari guhagarika Jenoside ngo inakore ubwicanyi, ndetse bamwe basaba inzego z’ubutabera kumutambikana babinyujije mu muryango Umurinzi Initiative. Kanda hano usome ubwo busabe bwabo
Mu bamwamaganiye kure hakabamo Tom Ndahiro, umushakashatsi kuri Jenoside, unamushinja gukorana n’umutwe wa Rwanda National Congress (RNC) urwanya Leta y’u Rwanda.
Iki ni ikimenyetso ko #Karasira akorana n'umutwe w'iterabwoba wa RNC. Mu kanya hari umuntu umpamagaye akoresheje +33 7 53 61 07 98. Ntiyashatse kumbwira uwo ari we, ngo ni "Rose". Ambwiye ko nari nkwiye kumva #Karasira. Guha agaciro ingengabitekerezo ya jenoside? Aluta continua! pic.twitter.com/ryHFc0gIF4
— Tom Ndahiro (@TomNdahiro) May 31, 2021
Nubwo wenda bizasobanuka neza mu rukiko, Karasira Aimable yatangaje kenshi ko hari amafaranga yohererezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga bakunda ibiganiro bye.
Ubwo yahagarikwaga ku kazi aho yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2020, hari abishyize hamwe bamwoherereza amamiliyoni. Abo na bo yarabashimiye.
Mu bamugaragarije urukundo ndetse atahwemye gushimira harimo abatavuga rumwe na Leta bo mu muryango Jambo Asbl baba hanze; aba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ikavuga ko bapfobya bakanaha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi. Kanda hano usome itangazo CNLG yigeze gusohora ribamagana.
Mu gihe icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo giteganywa n’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ibyaha byo guhakana jenoside no guha ishingiro jenoside byo biteganywa n’Itegeko nº 59/2018 RYO KU WA 22/8/2018 ryerekeye Ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo; mu gihe ikindi cyaha Karasira Aimable akekwaho cyo gukurura amacakubiri cyo giteganywa n’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
“Ingingo ya 5: Guhakana jenoside
Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije:
1º kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside;
2º kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda;
3º kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri (2);
4º kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe;
aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”
“Ingingo ya 7: Guha ishingiro jenoside
Umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije:
1º gushimagiza jenoside;
2º gushyigikira jenoside;
3º kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro;
aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”
“Ingingo ya 164: Icyaha cyo gukurura amacakubiri
Umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha.
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”
Itabwa muri yombi rya Karasira Aimable kuwa 31 Gicurasi 2021 ryakomewe amashyi n’abari bamaze iminsi bamusabira gufungwa bibaza niba inzego z’ubutabera zisinziriye ku buryo zitumva ibyo avuga.
Gusa hari n’abaryamaganye barimo Ishyaka rya Rwandese Platform for Democracy rya Dr Kayumba Christopher ryavuze ko icyari kimukwiriye atari ukumufunga ahubwo ari ukumuvuza kuko mu biganiro bye yavugaga ko afite uburwayi amaranye igihe bw’agahinda gakabije (depression).
Yanditswe na Janvier Popote