Mu mbwirwaruhame Perezida w’u Burusiya yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Ubucuruzi ibera i Saant Petersburg mu Burusiya, yongeye kwikoma Amerika.

Vladmir Putin yavuze ko “umuryango mpuzamahanga wacu uri mu bihe biwukomereye kuko amahame y’ubucuruzi bwawo yugarijwe” n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Yavuze ko inzitizi ziriho ubu ku bucuruzi zaje ziyongera ku zatewe n’icyorezo cya Covid-19, kuri ubu ngo nta cyizere kiri mu bakorana ubucuruzi.

Putin muri iyi nama ngarukamwaka ya 25 ya Saint Peresburg, yagaragaje aho u Burusiya buhagaze mu bucuruzi mpuzamahanga, anenga imyitwarire y’Amerika ashize amanga.

Ati, “Mu myaka ibiri ishize navugiye i Davos (mu Busuwisi) ko Isi iyobowe n’igihugu kimwe yarangiye”, avuga ko iyo Si yarangiye nubwo Amerika ntacyo itakoze ngo igumeho.

Yavuze ko mu mibanire y’abakorana ubucuruzi bidakwiye ko umwe muri bo ari we ugena amahame, avuga ko bidakwiye ko ibihugu bikomeye ari byo bigena ahazaza h’ubucuruzi.

Ati, “Leta zunze Ubumwe zatangaje intsinzi mu Ntambara y’Ubutita zibwira ko ari intumwa z’Imana ku Isi zifite inyungu zahawe umugisha”

“Ntabwo Amerika yabonye ko mu myaka 10 ishize haremwe andi mahuriro mashya kandi ayo mahuriro yishyiriraho amahame yayo ayafasha gutera imbere mu bukungu.”

“Ayo mahuriro afite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwayo”.

Putin yongeyeho ko ayo mahuriro yaremwe anatezwa imbere mu mfuruka zitandukanye z’ubucuruzi mpuzamahanga, ariko abo mu Burengerazuba bibeshya ko bakiyoboye bonyine.

Yunzemo ati, “Ntibishoboka ko twakongera kwicara ngo dutegereze ko ibintu bisubira uko byahoze. Oya. Ibyo ntibizabaho. Ariko bisa n’aho bamwe mu bayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bakomeje kwizerera mu cyuka cy’ahahise.”

“Batekereza ko ubucuruzi mpuzamahanga buzakomeza kugengwa mu buryo buhoraho n’ibihugu byo mu Burengerazuba, impinduka zihari bigira nk’abatazibona.”

“Bafata ibindi bihugu by’Isi nk’aho babikolonije, abatuye ibyo bihugu bakabifata nk’abantu bo mu cyiciro cya kabiri, bakura hehe ubwo bushake bwo guhana abo batari mu cyiciro kimwe badashaka kubiyungaho?”

Putin yakomeje avuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba byangiza amahame bivuga ko bigenderaho, bigahutaza ubusugire bw’ibihugu nka Yougoslavie, Libya, Syria na Iraq.

Avuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba biheza ibihugu bitabyumva kimwe na byo, bikagera no muri siporo no mu mikino olempike no mu bijyanye n’umuco.

Yakomoje no ku bihano byafatiwe u Burusiya avuga ko nta shingiro bifite, avuga ko bigamije gusubiza inyuma ubukungu bw’u Burusiya ariko ko byazahaje cyane ubukungu bw’Amerika n’inshuti zayo z’i Burayi.

Intambara yo muri Ukraine yazambije imibanire yari isanzwemo igitotsi hagati y’Amerika n’u Burusiya, ariko inagaragaza isura nshya y’aho Isi isa n’iyerekera.

Ibihano byafatiwe abayobozi bakuru b’u Burusiya n’ubucuruzi bw’abarusiya hirya no hino muri Amerika n’i Burayi, ariko ntibyabuza Putin gukomeza intambara muri Ukraine.

Kuri ubu Ibihugu byohereza mu mahanga 50% bya peteroli ikoreshwa ku Isi byibumbiye mu muryango wa OPEC, byatangaje kugabanya utugunguru miliyoni ebyiri ku munsi twa peteroli kuri peteroli bitunganya.

Ni umwanzuro bisobanura ko ujyanye n’ubushobozi buke bwo gutunganya peteroli, ariko Amerika ikabifata nko gushyigikira u Burusiya buri muri uwo muryango bwahanwe.

Uko ingano ya peteroli itunganywa iba nkeya, ni ko igiciro cyayo ku Isoko kizamuka, ni ko imibereho y’abatuye Isi ihungabana.

Perezida Joe Biden w’Amerika yatangaje ko Amerika iza guhana yihanukiriye igihugu cya Saudi Arabia kiyoboye umuryango wa OPEC.

Nubwo atatangaje ibihano bizafatwa, abategetsi batandukanye muri Amerika batangaje ko Amerika ishobora guhagarika kugurisha intwaro Saudi Arabia.

Mu 1945 Amerika na Saudi Arabia byumvikanye ko Amerika yorohereza Saudi Arabia kubona imbunda, Saudi Arabia yemera kugurisha peteroli yayo yose mu madolari.

LEAVE A REPLY