Ubuyobozi bwa Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi n‘ubuvuzi bw‘Amatungo ya kaminuza y’u Rwanda (CAVM) buravuga ko nta mwarimu watekinitse amanota y’abanyeshuri.

Umuyobozi w’ibiro byandika abanyeshuri (registrar) Kiiza Pascal, aravuga ko iperereza ryakozwe kuri iki kibazo ryagaragaje ko nta makosa yo gutekinika amanota yabayeho.

Amanota bivugwa ko yatekinitswe ni ay’abanyeshuri barangije amasomo yabo asoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Abanyeshuri bemeza ko bayahawe batararangiza kwandika ibitabo (memoires).

Nubwo ubuyobozi bwa koleji buvuga ko nta mwarimu watekinitse amanota, umuyobozi w’agashami ka Agri-Business we ashimangira ko ibyo ari ibinyoma byambaye ubusa.

Avuga ko kuvuga ko bakoze iperereza bagasanga nta manota yatekinitswe ari ibyo ubuyobozi bwa koleji buvuga mu rwego rwo kwikura mu isoni, ariko ko ibyo buvuga ari ukubeshya.

Umuhango wo gusoza amasomo kuri aba banyeshuri wabaye kuwa 29 Nyakanga 2015. Umunyeshuri wasabye ko amazina ye atatangazwa wiga mu gashami ka Agri-Business avuga ko nawe muri uwo muhango yari ahari nk’umuntu urangije amasomo, ariko ko memoire akiyifite iwe mu rugo kuko atararangiza kuyandika.

Yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Ese ko bisanzwe bizwi ko iyo urangije memoire yawe ukayishyikiriza ubuyobozi hari aho usinya, hari signature yanjye bashobora kunyereka? Nonese bakwerekana gute ko memoire yanjye narangije kuyandika [kandi nkiyifite]?”

Uyu munyeshuri avuga ko iki kibazo agihuriyeho n’abandi banyeshuri benshi, bambaye amakanzu nk’abarangije kwiga kandi urugendo rwari rukiri rurerure.

Umuyobozi w’Agashami ka Agri-Business, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, ashimangira ko icyemezo cyo gutanga amanota ku banyeshuri bacyandika ibitabo cyafashwe n’ubuyobozi bumurenze, kandi ko mu nama cyafatiwemo yakirwanyije ariko igitekerezo cye nticyahabwa agaciro.

Umuyobozi w’aka Gashami yavuze ko bahawe amabwiriza yo gukora ibishoboka byose amanota akaboneka kuko igihe cyo kurangiza amasomo ku mugaragararo [graduation] cyari hafi kugera.

Mu iperereza ubuyobozi bwa koleji buvuga ko bwakoze kuri iki kibazo, umuyobozi w’ibiro byandika abanyeshuri (registrar) asobanura ko babajije uhagarariye abanyeshuri n’Umuyobozi w’ishuri Agri-business ibarirwamo bamubwira nta kibazo gihari.

Yakomeje avuga ko yabajije uhagarariye abanyeshuri akamuhakanira amubwira ko nta munyeshuri n’umwe ufite ikibazo. “Nabajije ubahagarariye kuko sinari kubona abanyeshuri bose.”

Kiiza Pascal akomeza avuga ko “twakoze raporo y’iperereza, ubwo management [inama y’ubuyobozi] izayisesengura. Ibyo twabikoze tubona ari ngombwa ko hagira igikorwa mu buryo bwihuse.”

Abajijwe niba ibyavuzwe ko hari abahawe amanota batararangiza kwandika memoire byaba ari ikinyoma, uyu muyobozi yagize ati, “Kugeza ubu ni ikinyoma kuko nabajije stakeholders [abafite aho bahuriye na byo] bose nsanga bidafatika”.

Yavuze kandi ko niba byarabaye ari isomo bakuyemo. Avuga ko bagiye gukurikirana ku buryo mu gihe cyo kwandika igitabo, buri munyeshuri azajya yerekana intambwe igitabo

cye kigezeho, bityo bigafasha mu kumenya niba umwarimu akorana neza n’umunyeshuri ayobora mu kwandika igitabo.

Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, we yabwiye Izuba Rirashe ko aya makosa atabaye mu gashami ka Agri-Business ayobora gusa, ko amabwiriza yatanzwe mu mashuri (Schools) yose ya Koleji.

Yagize ati “Njyewe icyo nzira ni uko hari abanyeshuri bo muri crop abayobozi bashatse guha amanota y’ubuntu (ponderation) kandi bari batsinzwe ndabyanga.”

Uyu muyobozi avuga ko hari uburyo bwiza bakubaka uburezi mu Rwanda batiriwe batanga amanota y’ubuntu.

Dr Ngabitsinze yavuze kandi ko mu mategeko ya Kaminuza (Academic Regulations) bivugwa ko umunyeshuri atanga memoire mbere y’ibyumweru 4 mbere y’uko umwaka w’amashuri usozwa, ariko ngo igitangaje abanyeshuri basabwe gutanga memoire ku wa 11 Kamena 2015 kandi ku wa 8 Kamena 2015 hari abanyeshuri umuyobozi w’Ishuri (Dean) yari yasinyiye ngo bakore ubushakashatsi kuri terrain.

Yagize ati “Nzakomeza principles zanjye mfite zigamije kuzamura ireme ry’uburezi aho gufasha abana mu bintu bidasobanutse.”

Twashatse kuvugana n’Umuyobozi wa School of Agriculture, Rural Development & Agricultural Economics, ari na ryo agashami ka Agri-Business gaherereyemo ariko ntibyadukundira kuko yatubwiye ko ari mu nama.

Ni na ko byagenze ku Muyobozi wa Koleji, na we ntitwabashije kumubona, kuko telefoni yacagamo ntayitabe.

Gusa nibagira icyo badutangariza kuri iki kibazo, na byo tuzabibatangariza.

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY