Gasana Edna Darlene, Nyampinga wa CBE 2015 ari imbere ya UR CBE Campus (Ifoto/Irakoze R.)
  • Miss Gasana afite umukunzi witwa Christian 
  • Ntakunda na busa ibya politiki, mu gihe nyina yabaye Umudepite muri manda ishize
  • Muri Miss Rwanda, Gasana yabonaga akanama nkemurampaka akumva Isi isa nk’igiye kumugwaho
  • Gasana ni mubyara w’umuhanzi Umutare Gaby
  • Se akora mu by’icungamutungo muri Kaminuza ya UNATEK (Kibungo),  nyina ubu ni Umurezi mu mashuri abanza

Nyampinga wa 2015 w’ishami ry’Imari rya Kaminuza y’u Rwanda CBE akundana n’umusore witwa Christian: yirinze gutangaza irindi zina rye.

 “Umukunzi ndamufite, yitwa Christian” ariko we ntiyiga hano. Uku ni ko yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe, mu kiganiro cyihariye.

Miss Gasana Edna Darlene, ni umukobwa w’igikara, ufite imyaka 20, akaba yiga muri CBE mu mwaka wa kabiri mu bijyanye n’icungamutungo (Acccounting).

Ni mwene Gasana Emmanuel na Irambona Liberata batuye mu Karere ka Ngoma. Amashuri abanza yayize mu Karere ka Ngoma, mu kigo cyitwa Ecole Les Hirondelle, ayisumbuye ayiga muri Ecole Notre Damme de Citeaux mu Mujyi wa Kigali, akomereza kaminuza muri  CBE.

Uyu mukobwa wakunze kwigaragaza cyane ku nseko ye yihariye, yatsinze amarushanwa ya Nyampinga wa CBE 2015 ahanini biturutse ku bunararibonya yakuye mu marushanwa akomeye aheruka kuba ya Nyampinga w’u Rwanda, aho yahatanaga ahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Muri Miss Rwanda 2015, Gasana yambitswemo ikamba ry’umukobwa uzi kubana neza na bagenzi be, Miss Congeniality. 

Uyu mwari avuga ko ataragira ikintu wakwita gikomeye kimubabaza, buzima bwe, yikundira ibiryo bya kizungu; ni ukuvuga umuceri n’inyama.

Asimbuye muri CBE umukobwa witwa Uwase Ghislaine Samantha wafashwe akopera mu kizamini cy’ishuri agahita yirukanwa akanamburwa ikamba. Ni ibintu byatumye iki kigo kivugwa cyane, we azasibanganya iyi sura mbi ba Nyampinga baho bahawe ate?

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wacu Richard Irakoze

Umunyamakuru : Ni irihe turufu warushije abandi utorerwa kuba Nyampinga wa CBE wa 2015?

Sinzi wenda icyo navuga ko naba narabarushije ariko icyo nakunze gushimangira, ni uko njyewe nari mfite ubunararibonye kandi n’abagize akanama nkemurampaka nicyo bashimangiye ko uwatsinze yari afite icyizere, nari naramenyereye abantu, kuvugira mu ruhame no kugenda; ubwo bunararibonye ni ryo turufu rikomeye natsindishije.

Umunyamakuru: Ushyize iki imbere nyuma yo kwambikwa ikamba?

Kuko ubu turi mu bizamini ndabanza nige cyane, ntsinde kuko akenshi bakunze kuvuga ko ba nyampinga bitwara nabi, ndashaka guhindura iyo sura. Ikindi hari ibikorwa duteganya gukora.

Umunyamakuru: Ibihe bikorwa?

Biriya bihembo twahawe bya Sulfo turashaka kubikusanya byose, tugasaba n’inkunga ahandi tukajya gufasha ziriya mpunzi ziva i Burundi.

Umunyamakuru: Ese amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ni iki gikomeye wavanyemo?

Icya mbere navanyemo ni ukwigirira icyizere; mbere ntabwo numvaga nabasha guhagarara imbere y’abantu nkumva ko nababwira ikintu, nkababwira nti ‘wenda iki n’iki numva ko cyakorwa gutya na gutya’ mbese ngo nanjye ntange ibitekerezo byanjye, ariko ubu aho ngeze aha ngaha uwo ari we wese namuhagarara imbere kandi nkabasha kumuvugisha.

Umunyamakuru: Kuba utaratsinze ririya rushanwa rya Miss Rwanda, ubu ukaba watsinze iri rya Miss CBE 2015, ntibikwereka ko haba hari ibyo utakoze neza, washoboraga gukora ukaba Nyampinga w’u Rwanda?

Nyampinga Gasana: Yego, birahari, hari ibyo ntakoze neza. Mu gusubiza ntabwo nari nifitiye icyizere, nakomezaga ndeba abagize akanama nkemurampaka nkabona ko Isi igiye nko kunyitura hejuru. Ariko ubu ngubu byarashize.

Umunyamakuru: Ari nk’iki gihe wari kuba waritwaye?

Nyampinga Gasana: Ntabwo nakwemeza ko nari kuba naritwaye, kuko nabonaga twese tubizi kandi dukora neza, ariko ku bwanjye njyewe ubwanjye amakosa nakoze narayabonye.

Umunyamakuru: Uzahuza gute ikamba wambitswe rya Miss Congeniality n’iri rya Miss CBE?

Ntekereza ko umwanya natorewe wo kubana neza n’abandi (Miss Congeniality) muri Miss Rwanda uzatuma mbifatanya n’ibya Miss CBE, kuko biruzuzanya. Ahubwo ni na yo mpamvu yatumye nza mu marushanwa ya hano, nyuma yo kwambikwa ririya kamba naribajije nti ‘ese ubundi kuki ntaza mu kigo cyanjye nkiyamamaza, abakobwa ba hano nabo bakanyiyumvamo, bakumva ko ndi nyampinga wabo ku buryo nababwira ngo tujye gukora iki kintu bakanyumva vuba.’

Umunyamakuru: Darlene, wakuranye izihe nzozi mu bwana bwawe?

[atekereze, asa n’usubiza ibitekerezo mu bwana bwe, nuko amwenyure] …ehhh mu bwana bwanjye nakuranye inzozi zo kwigirira business yanjye sinsabe akazi.

Umunyamakuru: Aho ugeze, ubu urabona uzaba iki?

Aho ngeze n’ibyo ndi kwiga mbona ko bigenda bihura, nagize Imana yo kuza kwiga hano kuko tugenda twiga ibijyanye no kwihangira imirimo, ndeba n’ibyo ngenda nkora ubu ngubu ni nk’aho nabaye ijisho rya rubanda (public Figure) ntekereza ko aho nasaba inkunga kugira ngo nanjye ntangize umushinga wanjye batayinyima, nizera ko inzozi zanjye rero nshobora kuzazigeraho.

Umunyamakuru: Uwo usimbuye yarakopeye baramwirukana, uzahindura iyo sura mbi ute?

Yaranganirije, ambwira ubunararibonye yakuye mu kwambikwa ikamba, ambwira byose uko byagenze. Yanambereye umwana mwiza kuko yabashije kumbwira ukuri ananyereka n’inzira nziza nacamo ibyo ngibyo ntibimbeho. Nzagendera ku nyigisho ze yampaye, nzagendera ku mpanuro we yampaye no ku buhamya bwe.

Yambwiye ko kiriya ari ikintu cyabayeho ahubutse, yagikoze ahubutse ntabwo yari yagitekerejeho ariko ubu ngubu aho ari aratsinda kandi ni umuhanga, nanjye ntekereza ko rero nzagendera mu nzira yahise ahindura.

Isomo byampaye ni ugutekereza mbere yo gukora ikintu, ikintu cyose nkabanza nkareba nti ‘ese iki kintu kizagaragara gute? Abantu bazagifata gute?’ Nkamenya nanjye icyo ngomba gukora nyuma yo kugisha inama umutimanama wanjye.

Umunyamakuru: Kuba Nyampinga bifite ibyiza byinshi, ariko se ugendeye nko kuri ibyo nta bintu bibi ubona bishamikiye ku kwambikwa ikamba rya Nyampinga ku bakobwa?

Sinavuga ko ari bibi, ariko hari imbogamizi ushobora kubona kuko buri gihe uba ugomba kwitwara neza, uba wamaze kuba ijisho rya bose, bavuga bati ‘tukuboneyeho’ bati ‘reka turebe noneho uko ameze’. Abantu bakuvuga nabi batagushyigikiye, abo bose batakwemera bakubera nk’abatega iminsi baguca intege, ibyo hari ukuntu biraguhungabanya mu mutwe ariko kuri njyewe kugeza ubu numva nta gishobora kunsha intege.

Umunyamakuru: Ubwira iki ababyeyi batariyumvisha ibya ba Nyampinga?

Ntekereza ko abatabyiyumvisha batekereza ko ari ukujya mu burara baba bibeshya kuko iyo umwana umuretse akaba Nyampinga itangazamakuru n’abandi bantu baramukurikirana, na we agaharanira gukora byiza ngo batamuvuga nabi, ahubwo njye mbona ari amahirwe meza aba agize yo gukora neza.

Umunyamakuru: Wavuze ko mu bikorwa muzakora harimo no kuba mwafasha impunzi z’Abarundi. Ubona gute ibiri kubera mu Burundi?

Ntabwo namenya icyo nabivugaho kuko sinkunda gukurikirana ibintu bya politike cyane, ntacyo narenzaho ni ibintu biba kuriya nikabibona, gusa nziko Imana dusenga izabikemura.

Umunyamakuru: Uramutse uri nk’ufite ubushobozi kandi icyo wakora cyose cyabihosha, wowe ni iki wakora?

Ni ukubahuza nkazanamo ubwiyunge hagati yabo bakumvikana bakicara bakareba igisubizo cyabo kuko ubundi ba nyir’igihugu ni bo baba bazi ibibazo bikirimo, ni bo baba bazi uko igihugu cyabo gishobora kongera kigahura kikagira ubumwe.

Umunyamakuru: Ni uwuhe muhanzi wo mu Rwanda ukunda cyane?  

Nyampinga Gasana:  [atekereze cyane, hanyuma aseke …] Hemmm keretse mvuze benshi! Harimo Riderman, Umutare Gaby kuko ni mubyara wanjye, Knowless Butera, Aline Gahongayire [atekereze…] abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bose ndabakunda ubundi kuko nkunda indirimbo z’Imana cyane.

Umunyamakuru: Ukunda ibihe biryo?

Nyampinga Gasana:  [bise nk’ibimutunguye, abitekerezeho nuko asubize] ehhh nkunda umuceri n’inyama.

Umunyamakuru: Waba ufite umukunzi?

Yego, ndamufite, yitwa Christian

Umunyamakuru: Yiga hano?

Oyaa, mbese namuvuze nyine [abivugane akamwenyu] ndamufite arahari ariko ntabwo yiga hano, hmm!

Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY