Kuva kuwa 16-30 Kanama 2022 mu Rwanda hose hazaba ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, rifite umwihariko wo kuzakoresha ikoranabuhanga.
Ni ibarura rya gatanu rikurikira iryabaye mu 1978, iryo mu 1991, iryo mu 2002, ndetse n’irya kane ryakozwe muri 2012.
Habarugira Venant, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amabarura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), avuga ko “umwihariko w’iri barura ni uko hazakoreshwa ikoranabuhanga.”
Ati, “Mu mabarura ashize hakoreshwaga impapuro, hakaba igihe cyo kwandika amakuru ku mpapuro bigatinda, kuyahuriza hamwe, gukora amaraporo bigafata igihe kirekire.”
“Tugikoresha impapuro byatwaraga nk’imyaka 2 ngo tugire imibare, ikintu twashoboraga gutanga mu mezi atatu ni umubare w’abaturage gusa.”
“Umukarani w’ibarura azaba afite telefone, amakuru yinjijemo ahite ajya mu bubiko bw’amakuru (servers) bwa NISR, ababishinzwe bahite bayabona.”
Ibyavuye mu ibarura bizatangazwa mu Kuboza 2023 ariko mbere yaho hari raporo zimwe na zimwe zizaba zamaze gushyirwa hanze, nk’uko Habarugira abisobanura.
Usibye kugabanya igihe cyakoreshwaga ngo amakuru ajye hanze, ikoranabuhanga ngo rizanafasha mu kongera ireme ry’amakuru ava mu ibarura.
Habarugira ati, “Hari amakosa amwe n’amwe yakorwaga tugikoresha impapuro, nko mu kwandukura amakuru ava ku mpapuro uyashyira muri mudasobwa.”
“Ku mpapuro wasangaga n’umukarani w’ibarura akora amakosa, ubu twizera ko gukoresha ikoranabuhanga bifite inyungu nyinshi kurusha gukoresha impapuro.”
Imyiteguro yo gukoresha ikoranabuhanga yatangiye kwigwaho muri 2019.
Umuryango w’Abibumbye usaba ibihugu gukora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire nibura inshuro imwe mu myaka icumi.
Hagenwe imyaka 10 kuko gukora ibarura bihenze, ariko nanone ibipimo birebwa mu ibarura (uburumbuke, icyizere cyo kubaho…) ntabwo ari ibihinduka umwaka ku mwaka.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rigera ku ngo zose no mu bigo bituwe n’abantu nk’amagereza, ibigo bya gisirikari, ibya polisi, inkambi z’impunzi, ibigo by’inzererezi n’ibindi.
Abantu bose bari mu gihugu basabwa kwibaruza, ihame ni ukubarura 100% ariko hakirindwa ko umuntu yabarurwa 2.
Mu myiteguro y’iri barura yatangiye muri 2019 hakozwe amakarita y’ibarura (census mapping), ahazakorerwa ibarura (GPS coordinates) n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ni cyo gifite inshingano yo gukora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire.
Ni inshingano gikomora mu Itegeko Ngenga nimero 45/2013 ryo kuwa 16/6/2013 rigena imitunganyirize y’imirimo y’ibarurishamibare mu Rwanda.
Usibye ikoranabuhanga, undi mwihariko w’iri barura ni uko rizagaragaza ibijyanye n’abantu batagira igihugu na kimwe kibazi nk’abaturage bacyo (stateless people).
Habarugira avuga ko “nko muri Camp Zaire uhasanga umuntu ahamaze imyaka 100 mu Rwanda, nta cyangombwa cya Congo afite, atanabarwa nk’Umunyarwanda.”
“Umuntu wavukiye mu Rwanda, nubwo waba waravutse ku munyamahanga wemerewe kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko hari abatarasabye ubwenegihugu, iri barura rizerekana ni bangahe bafite icyo kibazo, hajyeho n’amategeko abafasha.”
Intego rusange z’ibarura
Habarugira asobanura ko ibarura rigamije kwerekana umubare w’abaturarwanda n’ibipimo ngenderwaho mu biranga imibereho yabo, imiterere yabo, n’ubukungu.
Amakuru azavamo azafasha igihugu, abaterankunga n’abafatanyabikorwa muri gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturarwanda, hashyirwaho igenamigambi rirambye.
Intego zihariye
- Kugaragaza umubare w’abaturarwanda bose: Nta rindi barura rishobora kugaragaza umubare w’abaturarwanda kugeza ku rwego rw’umudugudu, ntubishobora kuboneka mu yandi mabarura.
- Ibarura rifasha muri gahunda z’iterambere ry’umuturage, harimo ibikorwaremezo, imiturire, uburezi kuko umubare w’amashuri wubakwa hagendewe ku mubare w’abana bazayigamo n’ibindi.
- Kureba uburezi n’amashuri abantu bize, kureba imirimo, ni bangahe bakora, abashomeri ni bangahe, n’uburyo abakora bakoramo, etc
- Kugaragaza igipimo cy’ubwiyongere bw’abaturage uhereye ku burumbuke, uhereye ku bavuka, abitaba Imana, abimuka bava hamwe bajya handi, ahimukirwa cyane Leta ihibandaho mu bikorwaremezo. Ibarura riheruka ryerekanye ko abaturage benshi bimuka bajya mu Burasirazuba,
- Kwerekana ibipimo ngenderwaho mu kwerekana byiciro byihariye: urubyiruko, abana abafite ubumuga, abadamu, n’abageze mu za bukuru. Ibarura ni ryo ryonyine ryerekana imibereho y’ibi byiciro uko ari bitanu.
- Kugaragaza imiterere y’amazu y’abantu, ibyubatse inkuta, ibisakaye, ibishashe hasi. Bituma Leta ifata ingamba zizamura imiturire y’umuturage uhereye hasi, ikanamenya uko ubukene buhagaze mu gihugu.
- Kwerekana uko abaturage bazaba bangana mu myaka 20 iri imbere (projections). Kuri iyi nshuro hazerekanwa uko ubwiyongere bw’abaturage buzaba bumeze ku rwego rw’uturere, ni mu gihe amabarura ashize yerekanaga projections zo ku rwego rw’igihugu gusa.
- Gufasha kuvugurura inzego, imbibi z’inzego z’imitegekere y’igihugu, kumenya umudugudu utakiriho, utugari tutakiriho etc.
Biteganyijwe ko iri barura rusange ry’abaturage n’imiturire rizakenera abakarani b’ibarura ibihumbi 27.
Abantu twakoze ibizamini mukadushyira ku mugereka ko twe mutatwatse amafoto uruhare rwacu ni uruhe mu ibarura ry’abaturage? murakoze.