Perezida Kagame yasinye itegeko ryemera gutwika imirambo mu Rwanda muri Werurwe 2014 ariko nta murambo n’umwe uratwikwa kuva icyo gihe.

Ingingo ya 32 y’iyo tegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi iteganya ko uburyo bwo gutwika umurambo n’ubwo gushyingura ivu bugenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano.

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu Ntako Ishinga Amategeko yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bajya bahura n’ikibazo cy’amategeko atorwa ntihahite hashyirwaho amateka yayo, bigatuma amategeko adakurikizwa.

Augustin Habimana avuga ko Inteko Ishinga Amategeko yatangiye kuganira na Guverinoma kuri icyo kibazo cy’abaminisitiri batinda gushyiraho amateka agena imikoreshereze y’amwe mu mategeko aba yashyizweho.

Yagize ati, “Ubu Inteko yatangiye kubiganiraho na Guverinoma nubwo bitagitinda ugereranyije na mbere.”

Umunyamategeko wa Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) avuga ko impamvu yateye iri teka gutinda ari uko bagombaga gukora ubushakashatsi bwimbitse kuko gutwika imirambo ari ikintu gishya muri sosiyete nyarwanda.

Nsengimana Jean d’Amour yatangarije Izuba Rirashe ariko ko imbanzirizamushinga ya mbere y’iryo teka yamaze gushyikirizwa komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera.

Iyi komisiyo nimara gusoma iyo mbanzirizamushinga (draft) izayisubiza muri MINISPOC. Nsengimana akomeza agira ati, “Dushobora kuzongeramo cyangwa guhinduramo bimwe. Sinzi rero igihe rishobora kuzaba ryamaze kurangira.”

Itegeko ryemera gutwika imirambo mu Rwanda ubwo ryari rikiri umushinga, ryakuruye impaka zikomeye mu baturage, bamwe bavuga ko rihabanye n’umuco nyarwanda, abandi bakavuga ko riziye igihe.

Abadepite bemeje ko imirambo yajya itwikwa (cremation) bitewe n’impamvu zirimo kuba amarimbi akomeza kwiyongera kandi ubuso bw’igihugu butiyongera.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryakozwe muri 2012 eyagaragaje ko Abanyarwanda 208 bapfa buri munsi.

Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi rivuga ko Inama Njyanama y’Akarere ari yo izajya igena ahantu hamwe cyangwa henshi hazajya hatwikirwa imirambo.

Kugira ngo umurambo utwikwe hagomba hagomba gutangwa icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, iyo adahari gitangwa n’umusimbura we.

Icyemezo gisabwa n’ufite uruhare mu byo gushyingura uwapfuye, kikavuga uko itwika rigmba kugenda, igihe n’ahantu rizabera.

Isaba ry’icyemezo cyo gutwika umurambo riherekezwa n’icyemezo cya muganga wemewe na Leta gihamya icyo umuntu yazize.

Mu bihugu bikoresha ubu buryo bwo gutwika imirambo, hari aho bagira ibice bimwe na bimwe by’umubiri babanza gukuraho mbere y’uko bawutwika. Hari n’aho bamara gutwika, ivu bakarijyana mu nyanja cyangwa mu kiyaga.

Ese mu Rwanda bizajya bikorwa bite?

Bimwe mu bikubiye mu mbanzirizamushinga y’Iteka rya Minisitiri w’Umuco na Siporo rigena uburyo bwo gutwika imirambo no gushyingura ivu, ni uko umurambo uzajya utwikwa uko wakabaye.

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamategeko wa MINISPOC, Nsengimana Jean d’Amour, ivu rizajya riba umutungo (property) w’uwapfushije.

Nyuma yo gutwika umurambo, uwapfushije ashobora gutwara ku ivu ry’umurambo ariko irindi rigashyingurwa mu nzu izaba yarabugenewe ari na yo izajya ishyirwamo ivu ry’abapfuye badafite bene wabo.

Nubwo ntawe uramenya igiciro cy’iki gikorwa, birashoboka ko kitazaba gihenzwe nk’ukuryo bwo gushyingura busanzwe.

Nko mu Mujyi wa Kigali mu irimbi rya kijyambere rya Rusororo, imva y’abatishoboye igurwa amafaranga ibihumbi 200, iciriritse ikagurwa ibihumbi 300 naho iy’abishoboye ikagurwa amafaranga ibihumbi 600.

Perezida w’Inama  Njyanama y’Akarere ka Gasabo, Munyentwari Alfred, yabwiye iki kinyamakuru ko kuri iki giciro hiyongeraho amafaranga ibihumbi 150 by’izindi serivisi zirimo akamashini kamanura isanduku mu mva, ibyumba bisakaza amajwi, intebe n’ibindi ushyingura ashobora gukenera.

Nta gihugu cy’Afurika kigaragara ku rutonde rw’ibihugu bibamo gutwika imirambo, u Rwanda rushobora kuba rugiye kuba urwa mbere.

U Buyapani buza ku isonga mu gutwika imirambo cyane ku Isi (95%). Mu mwaka wa 2008 gutwika imirambo byakozwe ku kigero cya 99,89 muri icyo gihugu.

Gutwika imirambo byiganje mu bihugu birimo Abakirisitu bake birimo u Buyapani, u Buhinde n’u Bushinwa.

Yanditswe na Niyigena Faustin, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY