Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugakurura intambara y’amagambo, yahise abuhanagura. Hari kuwa 24 Kanama 2020. Kubusiba kuri Twitter ariko, ntibyazimije umuriro w’ababwuririyeho bamushinja guhakana icyo bita Jenoside kitemejwe n’umuryango mpuzamahanga, bamusaba guhambira utwe agataha iwabo mu rw’imisozi igihumbi, muri bo hakabamo Martin Fayulu wahatanye na Etienne Tsisekedi mu matora ya Perezida w’icyo gihugu aheruka.

Imyigaragambyo isaba ko Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Vincent Karega ahambirizwa, irarimbanyije. Barashaka ko yirukanwa muri icyo gihugu kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda, igihugu yoherejwemo guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Nyakanga 2019.

Uti ipfundo ry’ikibazo ni irihe? Vincent Karega mu kiganiro yahaye Jeune Afrique, ntahakana ko habaye ubwicanyi kuwa 24 Kanama 1998 ahitwa Kasika mu Burasirazuba bwa Congo. Icyo ahakana yivuye inyuma ni ukuba u Rwanda rwaragize uruhare muri ibyo bikorwa byo kumena amaraso, aho avuga ko ari ibintu bigamije guharabika u Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 57, yavukiye hafi ya Lubumbashi mu 1963 abyawe na Ferdinand Karega na Mukandori Mariya. Ntari mu bihe byiza kuva mu kwezi gushize. Ibaze nawe kuba wavugwaho guhakana jenoside yabereye mu gihugu wavukiyemo, ukabikora uharanira ishema ry’igihugu utavukiyemo ariko ufata nk’umugongo uguhetse.

Ambasaderi Vincent Karega yibutsa ko yavukiye i Wakilake muri Kivu y’Amajyaruguru, mbere y’uko abona ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 1995. Vincent Karega, avuga ko adahakana ko habayeho ubwicanyi, ko icyo yavuze ari uko ibyabaye bikwiye gusobanurwa, akavuga ko ubutumwa bwa Twitter yasubizaga bwavugaga ko mu 1998 hatwitswe insisiro 6, hapfa abantu 1,100, ingabo z’u Rwanda zigatungwa agatoki muri ubwo bwicanyi.

Avuga ko icyo gihe hari n’ingabo za FARDC za Congo-Kinshasa, iz’u Burundi, iza Angola, iza Uganda, abarwanyi ba Mai Mai n’abandi, akibaza impamvu muri abo bose u Rwanda ari rwo rutungwa agatoki. Kuri we, akeka ko ari icengezamatwara rigamije guharabika u Rwanda cyangwa kwangisha abantu u Rwanda.

Ntiyicuza kuba yaranyujije ubwo butumwa kuri Twitter, ubutumwa busobanura ko u Rwanda rubeshyerwa, nka ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu ibyo bikorwa u Rwanda rutungwamo agatoki mu buryo butagakwiye byabereyemo.

Igitangazamakuru Euro News kivuga ko kuwa Gatanu tariki 4 Nzeri 2020, i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amagana n’amagana y’abigaragambya basaba kwirukanwa kwa Ambasaderi Vincent Karega ku butaka bwa Congo, yagonze urukuta, aho Polisi y’icyo gihugu yakoreshejke ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya. Ni imyigaragambyo yari yabujijwe n’ubuyobozi nk’uko binemezwa na bamwe mu bayiteguye.

Abigaragambya barimo amatsinda ya Lucha na Filimbi, basaba ko hahagarikwa igitutu gishyirwa kuri Dr Denis Mukwege watsindiye igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel mu mwaka wa 2018. Dr Mukwege yavuze ko yakomeje kwibasirwa kuva muri Nyakanga 2018 ubwo yavugaga ko habayeho ubwicanyi bwakorewe abasivili mu ntara akomokamo ya Kivu y’Amajyepfo ihana umupaka n’u Rwanda.

Abateguye imyigaragambyo kandi, bashyigikiwe n’imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi, basaba ko hacika umuco wo kudahana ku byaha byabereye mu Burasirazuba bw’igihugu, ari na ko bakomeza gutunga u Rwanda urutoki, bagasaba ko hanatangwa impozamarira.

Imibanire hagati y’u Rwanda na Congo muri rusange imeze neza, dore ko no mu biganiro byahuje Ambasaderi Vincent Karega na Perezida Etienne Tshisekedi kuwa 25 Kanama 2020, ni ukuvuga umunsi umwe nyuma y’aho yanditse kuri Twitter ubutumwa bwakiriwe nabi ku bwicanyi bwa Kasika, Karega avuga ko baganiriye ku buryo umubano w’igihugu byombi wanozwa nk’uko byari byateganyijwe muri gahunda yari imaze iminsi itegurwa, ko ntacyo baganiriye kuri ubwo bwicanyi bwa Kasika n’ubutumwa bwe bwa Twitter bwakiriwe nabi.

Gumana na Popote.rw ndetse na Popote TV kuri Youtube, uhore ku isonga mu kubona amakuru y’ubutengamare atariho umukungugu. Ntiwibagirwe gukanda subcribe.

LEAVE A REPLY