Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane (wicaye) na bagenzi be, mu ijoro batowemo ryo kuwa 22 Gashyantare 2015 (Ifoto/Ngendahimana S.)

Abakobwa batowe nk’abahiga abandi mu mwaka wa 2015 bagaragara mu bikorwa bitandukanye, ari na ko mu binyamakuru bandikwaho bimwe mu byo baba bakoze.

Gusa umusaruro w’ibyo bakora ugaragarira bake; hakibazwa impamvu badashyira mu bikorwa ibyo bahize uko bikwiye.

Abakobwa beza batorwa mu irushanwa rimenyerewe nka Miss Rwanda, baba ahanini bitezweho gufasha bagenzi babo n’igihugu muri rusange mu bikorwa by’iterambere n’umuco.

Mu bihe byashize abatowe bagiye bahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ndetse n’ibikorwa binyuranye, mu gihugu bagaragara bafasha, bitabira gahunda za leta n’ibindi.

Gusa nta byera ngo de, kuko bagiye bananengwa haba mu myitwarire ndetse no kutagaragaza ibikorwa bifatika byatuma Abanyarwanda benshi cyangwa bose biyumva muri iki gikorwa cyo guhitamo Umwali uhiga abandi.

Imishinga aba bakobwa batangarije imbere y’abakemurampaka ubwo bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda nta n’umwe uragaragaza umusaruro ufatika kandi basigaje amezi atanu ngo basimburwe.

Hari abibagiwe ko bagiye mu maso ya benshi bityo banibagirwa ko biyemeje kubaha umuco nyarwnada, bamwe bakifotoza bambaye ubusa, abandi bakagaragara basohokanye n’abahungu banyuranye mu bihe binyuranye hirya no hino, byose banengwaho kudaha agaciro.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyegereye buri wese mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2015, aho uwahawe ikamba runaka agaragaza aho ageze imishinga yiyemeje ndetse n’abavugwaho imyitwarire ihabanye n’ibyo batorewe barisobanura.

Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane ari na we Nyampinga w’igikundiro/Miss Popularity

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane (wicaye) na bagenzi be, mu ijoro batowemo ryo kuwa 22 Gashyantare 2015 (Ifoto/Ngendahimana S.)

Akimara gutorwa kuwa 22 Gashyantare 2015, Miss Doriane yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko imishinga ye izibanda ku guteza imbere impano ziri mu rubyiruko n’abana bato.

Yaragize ati “Mfite indoto zo kuzabona hari umuntu uri kubeshwaho n’impano ye, ari njye wabigizemo uruhare. Gutungwa n’impano birakorohera kandi bikanagushimisha, gutungwa n’ikintu ukunda ukabaho ubuzima wifuza.” Ibi ntacyo arabikoraho kuko ngo ari umushinga w’igihe kirekire akiri gutegura yitonze.

Miss Kundwa Doriane yasohokeye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga nka Miss FESPAM nubwo yatashye amara masa. Yakoze ingendo zitandukanye hirya no hino ku Isi aho mu Budage yabonye amahirwe yo gukorana n’abashoramali baho.

Igisonga cya mbere: Uwase Vanessa Raissa

Uyu mukobwa avuga ko hari ibyo yiyemeje gufashamo abaturage ariko atifuza gutangaza, ati “Bitarenze kwezi k’Ugushyingo hari ibikorwa nzashyira ahagaragara nzakorera abaturage, ubu ngeze kure mbitegura, ariko sinifuza kubishyira ahabona bitaraba.”

Miss Vanessa, mushiki w’umuhanzi w’icyamamare Stromae (ba se baravukana) avuga ko hari imbogamizi zimwe na zimwe zirimo ishuri n’akazi zituma bimwe mu byo yiyemeje bitinda kugerwaho, ariko akanongeraho hari n’ikibazo cyo kubura abaterankunga.

Mu minsi ishize itangazamakuru ryanenze amafoto Vanessa yashyize hanze bigaragara ko yambaye ubusa, ahavuzwe ko yanyuranyije n’umuco uranga abakobwa b’i Rwanda.

Kuri we nyamara ngo akimara gutorwa yari yiteguye ko ashobora kuvugwaho ibibi n’ibyiza kuko ngo ugiye mu maso ya benshi kubera umwanya afite cyangwa abo ahagarariye atabura kuvugwa.

Igisonga cya kabiri: Akacu Lynca

Nk’umukobwa wabaye uwa gatatu muri aya marushanwa, Miss Lynca ntakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru ndetse n’ibikorwa agaragaramo ni mbarwa kuko aheruka kuvugwa cyane ubwo we na Doriane na Vanessa basuraga indembe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bamwe bakabanenga ko bifotoreje ku bababaye.

Igisonga cya gatatu: Ntarindwa Mutoni Fiona

Uyu mukobwa usanzwe ukora ibijyanye n’imideli amaze igihe ategura umushinga avuga ko adashaka gushyira ahagaragara, ariko yigisha bamwe ibijyanye no kumurika imideli mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Kuva yagirwa Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda, Miss Fiona avuga ko nta kibazo yahuye na cyo mu kugira agere ku ntego yiyemeje, usibye kuba atamenyereye itangazamakuru no kuba buri wese aba acunga intambwe ze kubera ko yamaze kumenywa na benshi.

Umukobwa uzi kubana neza n’abandi (Miss Congeniality): Gasana Edna Darlène

Kuva ku myaka 17 yashinze Umuryango yise Ihumure wita ku bakobwa babyariye iwabo, aho yaterwaga inkunga na nyina gusa.

Aho agiriye mu marushanwa ya Nyampinga ngo yabonye amahirwe yo gukomeza gahunda ze dore ko mu minsi ishize hari irushanwa uyu muryango we wabonyemo igihembo ku buryo igihembo azagishyikiriza abana bo mu Karere ka Kayonza yatoranyije.

Miss Darlène agira ati “Ndi kwandika urupapuro bansabye rwerekana imikoranire yanjye n’Akarere ngo nzabashe kubona inkunga, bigaragare ko umuryango wanjye utari baringa, ubundi ibikorwa bizajya bigenda bigaragara.”

Nyampinga w’umuco (Miss Heritage): Bagwire Keza Joannah

Miss Joannah avuga ko afite umushinga wo kwigisha abana bo mu mashuri yisumbuye indangagaciro na kirazira biranga umuco nyarwanda nubwo ngo atorohewe no kubura abaterankunga ndetse akanabifatanya n’amarushanwa yitegura guserukiramo u Rwanda azabera muri Afurika y’Epfo.

Nk’umukobwa wambitswe ikamba ryo gusigasira umuco nyarwanda, asabwa cyane kwitwararika ngo adatandukira.

Joannah avuga ko agerageza kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’umuco, aho ari we wari ambasaderi w’igitaramo cyiswe “Hobe Rwanda” giherutse mu minsi yashize kirangwa na byinshi bigize umuco w’Abanyarwanda.

Kuba ngo hari abavuga ba Miss ntacyo bakora ahubwo baba baboneyeho umwanya wo kwitemberera basohokana n’ibyamamare hirya no hino, Joannah agira ati “Ntabwo abayobozi batekereza igikorwa cyo gutora ba Nyampinga ngo bahitemo uwo babona azasebya igihugu kandi ndemeza ko abatowe bose bafite imyitwarire myiza.”

Muri Leta babakurikiranira hafi, utandukiriye n’umuco yamburwa ikamba

Minisiteri y’Umuco na Siporo yimuriye mu Nteko y’Ururimi n’Umuco ibikorwa byose byo gukurikirana ba Nyampinga ariko abo muri uyu mwaka ntibakurikiranwa ku by’imishinga yabo kuko bafitanye amasezerano y’uyu mwaka.

Dr. Nzabonimpa Jacques ushinzwe umuco, ubushakashatsi, gusigasira no guteza imbere ubumwe mu Nteko y’Ururimi n’Umuco avuga ko hari amabwiriza ari guterwa asobanura neza ibyo ba Nyampinga bemerewe kujyamo n’ibyo batemerewe.

Agira ati “Iyo Nyampinga runaka yateguriwe igikorwa barabituminyesha. Agize nk’igikorwa ajyamo kitubahirije indangagaciro turabikurikirana. Abanyarwanda babonye ko Nyampinga yagiye mu bintu bidahesha agaciro igihugu akenshi baratubwira.”

Uyu muyobozi avuga ko nko mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi b’ubu, aba ba Nyampinga basabwa kwitondera kujyamo kuko iyo bigaragaye bigwaho bigashobora kubaviramo kwamburwa ikamba.

Rwanda Inspiration Back Up ishinzwe gutegura igikorwa cya Miss Rwanda ndetse no gukurikirana ibikorwa by’aba bakobwa muri iki gihe, ivuga ko buri wese uyigannye bamufasha kugira ngo ashyire mu bikorwa intego ze.

Ishimwe Dieudonné ukuriye uyu muryango agira ati “Turakona cyane na ba Nyampinga mu buryo bushoboka no mu bikorwa byabo kuko utugannye wese turamufasha. (…) Hari n’abataratugana ariko dukora ibishoboka ngo ibyo biyemeje babigereho.”

Akomeza avuga ko mu bijyanye n’imyitwarire, uyu muryango uhamagara uwagaragayeho gutana bakamukebura ngo agaruke mu murongo kandi ngo bariya bakobwa barakuze ku buryo imyitwarire igomba kubaranga igomba kuba nta makemwa.

Biteganyijwe ko aba ba Nyampinga b’u Rwanda bo muri uyu wa 2015 bazasimburwa muri Gashyantare umwaka utaha niba nta gihindutse.

Igikorwa cyo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda kimaze kuba inshuro eshanu gusa mu Rwanda, aho uwa mbere watowe mu 1993 yari Uwera Dalila, naho mu 2009 hatorwa Bahati Grace, mu 2012 hatorwa Mutesi Kayibanda Aurore, mu 2014 hatorwa Akiwacu Colombe, naho ubu mu 2015 ikamba ryambawe na Kundwa Doriane.

Yanditswe na Elisée Mpirwa, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY