Miss Mutesi Jolly

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly agiye gusohora filime nto ivuga ku buzima bwe, ibintu avuga ko yatewe n’ubuzima yanyuzemo.

Ni filime izaba ivuga ku ncamake y’ubuzima bw’uyu mukobwa mbere ndetse na nyuma y’uko abaye nyampinga w’u Rwanda.

Abinyijije ku mashusho yashyize kuri Instagram, Mutse Jolly yavuze ko yabitewe ahanini n’ubuzima yanyuzemo yaba mbere y’uko aba nyampinga ndetse na nyuma yaho kuko hari byinshi yahuye na byo.

Yagize ati, “Nayitekereje ndebye ubuzima nabayemo mbere y’uko menyekana nka Nyampinga w’u Rwanda ndetse na nyuma y’uko bibaye, kuko nahuye na byinshi kandi n’ubu ndacyahura nabyo.”

Akomeza avuga ko ubuzima yari abayemo mbere y’uko aba Nyampinga w’u Rwanda bwaje guhinduka burundu amaze gutorwa, akaba ari bimwe ashaka gusangiza abantu.

“Mbere y’uko mba icyamamare nari umukobwa wakuze nisanzuye mu muryango wubahaga indangaciro z’umuryango, ugenda nta nkomyi ku muhanda, wibereye mu mahoro. Umukobwa w’amasoni udakunda kujya mu ruhame. Nyuma yo kuba icyamamare nta yandi mahitamo nari mfite. Biragoye cyane no gukora ibishimwa.” Mutse Jolly

View this post on Instagram

#Astoryofmylife #thisisjolly A short film based on a true story! art of reading,writing and acting!! Premiering on Monday On my YouTube channel! Click the subscribe button and subscribe to my YouTube channel ! @lalionneeee @realgracebahati @leahkagasa @kunene_ntando @aurorekayibanda @miss colombe @ishimwenaomie5_ @iradukunda_elsa @iradukunda_liliane @meghan_nimwiza @rwigema9014 @kid_with_oldman_shoe @alga_love @patycope @muyoboke_alex @official_willyndahiro @luckmannzeyimana @emmy_rwanda_ikinege @inyarwanda @ktradio @1023kissfm @rba.rwanda @nicky_linda @missheritage2015 @cynthiaumurungi @cyu_zuzo @philpeter250 @irenemurindahabi @shema_inno @nathanshema @jeradmbabazi @ingabire_yvonne @anita.pendo2 @damy_gyal12 @dadakabendera_250_255 @dady_de_maximo_mwicira_mitali @antoinetteniyongira @sandrineisheja @arthurnkusi @uncleaustin @gentilmisigaro @adrienmis @gentil_gedeon @umutonilinda @talentumutoni @kwizerapeace @ariane_uw @janemutoni @micheleiradukunda @dorianekundwa @umurerwaevelyne

A post shared by Miss Rwanda2016 (@mutesi_jolly) on

Source: Isimbi

LEAVE A REPLY