Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) bumaze iminsi buzenguruka mu gihugu butanga inkoni zifashishwa n’abatabona mu ngendo zabo.

Abatabona bakunze kugaragaza ko hari ubwo bagwa mu binogo kubera kutamenya ikiri imbere yabo, ubu barishimira ko izi nkoni zituma imodoka zitabagonga kuko zibabona zikamenya ikibazo bafite.

Izi nkoni kandi zituma n’iyo bari mu isoko cyangwa ahantu hahurira abantu benshi badahutazwa, kuko ufite iyi nkoni umubonye wese amenya ko afite ubumuga bwo kutabona akamworohera.

RUB ifite inkoni zigera muri 400 ikomeje gutanga mu mashyirahamwe 64 y’abanyamuryango ba RUB, hagamijwe kuzamura imibereho yabo n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Iki gikorwa cyitezweho gufasha abatabona kwikura mu bwigunge bakitabira gahunda zitandukanye za Leta, ndetse by’umwihariko uburezi bw’umwana ufite ubumuga bwo kutabona.

Abagize amashyirahamwe ya RUB, bamwe bigishijwe imirimo itandukanye mu Kigo cya RUB kiri i Masaka mu Karere ka Kicukiro, mu mahugurwa amara igihe cy’amezi atandatu.

Habaho kubahugura ku kwikorera imirimo iciriritse, ubuhinzi n’ubworozi, kubigisha kwigenza, muri iki kigo bakahakura ubumenyi butuma babasha guteza imbere imiryango bakomokamo.

Mu bindi RUB ibafasha, harimo kubigisha imyuga irimo ububoshyi bw’imipira bagahabwa n’imashini, bagahugurwa kandi ku burenganzira bwabo, ubuvugizi, imiyoborere n’ibindi.

Mu bibazo bakomeje kugaragaza, harimo icyo kutagira inkoni zera zibafasha mu ngendo zabo, uyu mwaka ukaba ugomba kurangira RUB itanze inkoni 400 ku bababaye kurusha abandi.

Hari abo usanga bareba ijisho rimwe, abandi bafite ijisho rimwe ritareba neza cyangwa yombi, abandi ugasanga amaso yombi yarapfuye burundu, ubumuga bamwe bavukanye abandi babugira bakuze.

Muri iyi video, baragaragaza ibyishimo batewe no guhabwa inkoni zera, bagereranya impinduka mu mibereho yabo mbere yo kubona inkoni na nyuma yaho.

LEAVE A REPLY