Abanyarwanda bamwe basanga inkwano ihanitse ituma bamwe mu bahungu batayibonye badashaka, abakobwa bakagwa ku ziko.
Hari abavuga ko abakobwa basigaye bameze nk’ibicuruzwa, iyo barebye uburyo inkwano bakobwa ziba zihenze ndetse hakabamo gucuririkana hagati y’imiryango.
Gusa, Babonampagaze na Mukantagwera Liberatha bo mu karere ka Bugesera bamaze
imyaka 42 bashakanye bavuga ko umukobwa wigishije akwiye gukobwa menshi.
Umukobwa n’umusore biyumvikanira ku nkwano Mu Bugesera inkwano itangwa si ababyeyi bayumvikanaho nka kera, ahubwo usanga umukobwa n’umuhungu aribo bumvikana ku
nkwano yatangwa, binakorwa hirya no hino.
Uyu muco ariko ngo si uwa vuba, kuko Babonampagaze n’umugore we biyumvikaniye ku nkwano mu myaka ya 1970, agatangwa inkwano y’ibihumbi 100.
Mu Ntara y’Iburengerazuba baratabaza Mu Ntara y’Iburengerazuba isa n’igabanyijemo ibice bibiri mu bijyanye n’imico.
Umwe wo mu karere ka Rubavu yavuze ko ho usanga inkwano ihanitse, bikajyana n’imico nko mu mujyi usanga hatuye abafite amikoro, bakora ubucuruzi bw’ibivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bituma inkwano itangwa muri aka gace, iba iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni, utabashije kubona aya mafaranga ngo usanga gushaka bimugora.
Ingaruka ziba ku bakobwa usanga harimo ababyarira mu ngo, kuko abasore bamwe bataka ubukene, ariko ntibabure aho bakora imibonano mpuzabitsina.
Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, abakobwa rimwe na rimwe baha amafaranga abagabo yo kubakwa, kugira ngo badahera ku ishyiga.
Inkwano muri Rusizi na Nyamasheke ni ikibazo
Gahizi Pontien utuye mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko ikibazo cy’inkwano, ikomeje kuzamuka “nk’ababyeyi tukibona tukicecekera kuko nta kundi twabigenza”
Kera ngo batangiye bakwa, amasuka, abaho bakwa inka, ariko ngo muri iyi minsi, abasore
barasabwa amafaranga menshi, batabona.
Yatanze urugero ko umusore niba asabwe inkwano y’ibihumbi 300 cyangwa 500 nta kandi kazi afite uzasanga bimusaba amafaranga menshi nyuma akabura ayo atungisha urugo.
Abakobwa bashora mu basore Bamwe mu bakobwa bo muri aka gace ngo basigaye bashora
amafaranga ngo babone abagabo.
Urugero ni urw’umukobwa wo mu Murenge wa Gacuba muri Nyamasheke uri mu nkiko
n’umusore yahaye amafaranga ibihumbi 200 ngo amurongore.
Baje gusezerana mu Murenge, ariko bari mu nkiko. Bamwe bavuze ko wasanga yarabonye undi mukobwa umuha menshi kurushaho.
Mu Majyaruguru Mu Karere ka Gicumbi usanga inkwano ari amafaranga agera mu
bihumbi 300.
Mukankuranga Bellancile w’imyaka 44, avuga ko yakowe amafaranga ibihumbi 25 mu mwaka wa 1987.
Amafaranga asabwa ku nkwano ngo hari bamwe mu bahungu batayabona, ugasanga
bivanyemo igitekerezo cyo gushaka.
Iki kibazo abona kizagira ingaruka zikomeye ku bakobwa.
Ati “Abakobwa bagiye guta agaciro, nahura n’umuhungu amutere inda, abyarire iwabo, urumva azaba adataye agaciro?”
Nk’umwanzuro, Mukankuranga asanga abasore bari bakwiye kudohorerwa ku nkwano, mu cyiciro arimo icyo ari cyo cyose.
Mu nkambi naho umuco waratakaye Abanyamurenge baba mu nkambi ya Gihembe na bo bavuga ko bageze mu Rwanda, umuco ugahinduka, abakobwa babo basigaye bakobwa
amafaranga nyamara muri Congo, bari bamenyereye gukobwa inka ebyiri.
Izo nka imwe yitwaga inkwano, indi ikitwa ‘ubwabazi’ yafashaga umuryango w’umukobwa kubona ibirongoranywa. Abahaba bavuga ko hari umukobwa uheruka gukobwa
miliyoni 6.
Iburasirazuba
Mu turere twa Nyagatare na Gatsibo usanga inkwano ari inka eshatu,
cyangwa inka ebyiri n’ibihumbi 500.
Ariko havugwa abasore usanga badashaka kubera ikibazo cy’inkwano, baragira inka
bagahembwa intica ntikize ku buryo batapfa kwigondera inkwano.
Umwe mu bahakomoka aragira ati “ Urumva biba bigoranye, nawe se ko umushumba ahembwa ibihumbi 10 ku kwezi, ayo mafaranga azayabonamo inkwano isabwa mu gihe kingana iki?”
Muri Kayonza, Rwamagana na Ngoma usanga ngo inkwano idahanitse kuko iba iri inka
cyangwa se bagashyira mu mafaranga hagati y’ibihumbi 100 na 300. Hari naho ishobora kurenga ikagera hejuru gato, ariko ngo no mu bize usanga bakobwa mu bihumbi 300 kumanura.
Mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, umukobwa wakowe menshi mu myaka nk’itatu ishize ntiyarengeje ibihumbi 300 nk’uko bigaragazwa n’ibitabo by’irangamimerere.
Gusa bitandukanye no mu gihe cya kera, aho mu myaka ya 1992 na 1993 inkwano yatangwaga icyo gihe ari hagati y’ibihumbi 20 na 30. Uwakoye menshi muri uwo
murenge ni mu mwaka 1993, aho yakoye ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ariko muri rusange usanga inkwano yatangwaga yari inyana banashyiragaho n’ibara ryayo (sine, ubugondo, mukara..) ndetse hakaba n’abakobwaga ikimasa.
Iki kibazo kandi kigira ingaruka zikomeye ku bakobwa n’abahungu, ku buryo na gahunda za leta zo gusezerana imbere y’amategeko zihadindirira.
Mu Majyepfo
Muri aka gace hari aho batanga inka n’amafaranga ariko naho usanga hari aho ahanitse, hamwe wumva ko banakoye amafaranga agera kuri miliyoni.
Inkwano, ubuhemu bitera ingo gutana Hirya no hino usanga ingo zitandukana, bamwe bakavuga ko ikibabaje habamo n’iz’abamaze igihe gito. Umwe muri bo yagize ati “Ugasanga basezeranye ku wa mbere, ku wundi wa mbere batandukanye.”
Bamwe babihuza n’uko hari abasore bimuka mu bice bitangwamo ibishyingiranywa
bikeya, bakajya ahari byinshi. Urugero ni abajya gushaka mu Bugesera, kuko umugeni waho yitwaza igare ndetse n’intebe nziza kuri bamwe. Ariko ngo naho haboneka ingo zisenyuka buri munsi kandi z’abakiri bato.
Hari bamwe kandi batanga inkwano ababyeyi b’umukobwa bakayashora mu bikorwa byabo
aho kuyaguramo ibishyingiranywa bwikwiye ku rugero rw’ayatanzwe.
Ababyeyi barifuza umuco w’inka.
Hari bamwe mu babyeyi bagikomeye ku muco, inka ikagumana agaciro yahoranye. Babihera ko inka ari ikimenyetso kidasibangana mu muryango, ndetse n’uwayitanze ahabwa indongoranyo (inka sebukwe aha umukwe), nyamara ngo amafaranga uyo uyatanzemo inkwano biragoranye ko uhabwa inka.
Inka kandi ngo ni ikimenyetso gikomeye mu muryango ku buryo, abazihanaga kera babaga inshuti magara, bamwe bakumva yakomeza umubano w’imiryango yombi.
Nyamara hari n’abavuga ko batanze ko iyo nka yatangwa, ariko ngo ishobora no kuvunjwa mu mafaranga, ariko ngo atari menshi nk’uko bigaragara ubu, cyane ko n’aho kuzororera hatagipfa kuboneka.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko iki kibazo n’ubwo n’abahungu kibabangamiye ariko kibagiraho ingaruka nke ugereranyije n’abakobwa kuko ngo umukobwa wacuze kubona
umugabo bitamworohera, mu gihe umuhungu ashobora no gushaka ageze ku myaka 60 na 70 kandi agashaka umukoba ukiri muto.
Inteko y’ururimi n’umuco ibivugaho iki?
Inteko y’ururimi n’umuco ivuga ko muri iyi minsi hari ikibazo gikomeye cy’abakobwa cyangwa abahungu bashaka kwigana ibyakozwe n’imiryango yifite.
Nsanzabaganwa Straton ushinzwe umuco mu nteko y’ururimi n’umuco yavuze ko ibi bigaragarira mu bijyanye n’inkwano ndetse n’ubukwe aho usanga n’abakene
bashaka kwigana abakize bigatera bamwe mu bahungu kudashaka, kuko batabonye ibyo bashaka.
Ku bakobwa nabo ngo bibatera ikibazo, ugasanga bamwe bagiye mu matorero asenga ngo berekane ko nta kibazo cy’abagabo bafite, hakabamo n’abajya mu buraya.
Yavuze ko abadepite n’abasenateri bageze hirya no hino bumva ibyo abaturage bavuga kuri iki kibazo, aho bamwe basabaga ko inkwano yavaho, abandi bakifuza ko n’abakobwa bajya bakwa abahungu cyangwa utanze undi akamukwa.
Ubu ngo itegeko ryerekeye iby’imbonezamubano ririmo gusubirwamo, ibitekerezo
birimo gutangwa bikaganisha ku kumvikana hagati y’imiryango.
Yanditswe na Deus Ntakirutimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.