Koffi Olomide (Ibumoso) na Andy Bumuntu umwamagana.

Niba hari umuntu utavugwaho rumwe kuri ubu mu Rwanda ndetse wavugishije abantu menshi, ni Antoine Christophe Agbepa Mumba benshi muzi nka Koffi Olomidé.

Bamwe bafite amatsiko yo kumubona n’ababyinnyi be bakaraga umubyimba muri Kigali Arena, mu gihe abandi bamuvumira ku gahera kubera ibirego byo gufata ku ngufu.

Aheruka mu Rwanda muri 2017, nyuma yo gutaramira abanyabirori mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyabereye muri Kigali Convention Centre kuwa 31 Ukuboza 2016.

Usibye kunogerwa n’umuziki, uwakubeshya yakubwira ko icyo gihe hari inkubiri yabaye yo kumwamagana. Ashwi da!

Ibyaha byo gufata ku ngufu byari bitarajya kuri bose babireba.

Kuri ubu, amazi ntakiri ya yandi.

Abateguye igitaramo yatumiwemo – Intore Entertainment – Ndetse na Leta y’u Rwanda isabwa kugihagarika, kugeza ubu hategerejwe ikibava mu kanwa.

Intambara y’amagambo ni yo yimitswe ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe baravuga ko nta gikwiye kubahombya umuziki uyunguruye wa Koffi, mu gihe abandi batabikozwa.

Ntibumva ukuntu umugabo utarasaba imbabazi ku byaha byo gufata ku ngufu no gukubita abagore yakwakirwa mu Rwanda ruzwiho kuba umugore ari “don’t touch” (ndakorwaho).

Andy Bumuntu, nyuma yo kwitegereza ibivugwa n’ibyandikwa, na we yagize icyo abivugaho. Yeruye ko umugore yakandamijwe kuva kera, hakaba hakenewe impinduka.

Uyu muhanzi wa RnB yanditse kuri Twitter ko abagore bamaze igihe kirekire bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibintu bidakwiye gukomeza kwihanganirwa.

Mu gusoza ubutumwa bwe, yavuze ko yifatanyije n’abababajwe n’igitaramo cyateguwe kigatumirwamo Koffi Olomidé, Umunyekongo wamamaye mu njyana ya Soukus.

Rugango wa Ntiti, nta kuzuyaza yibajije impamvu “aba bose bavuze ku bya Koffi” atarabona bamagana ihohoterwa rikorerwa abana b’Abanyarwanda bagaterwa inda.

Uwiyita It is what is is we, yasabye Andy Bumuntu gutanga isobanurampamvu y’ibyo avuga, aho gutwarwa n’amarangamutima.

Asobanuye impamvu ye ikumvikana, ngo byatuma abamukurikira bareka kugura amatike y’igitaramo, naho abagiteguye bo ngo bibereye mu bucuruzi nta kosa bafite.

Mu mwaka wa 2019, Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Koffi igifungo gisubitse cy’imyaka 2, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu umubyinnyi we.

Yategetswe gutanga amayero ibihumbi 5 – ahwanye na miliyoni 5,7 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda – nk’impozamarira igenewe uwo mukobwa yafashe ku ngufu.

Si ibyo gusa kuko Koffi yanategetswe gutanga amafaranga angana n’ayo kubera kwinjiza mu Bufaransa ababyinnyi be bane binyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo ariko, Urukiko rwamuhamije icyitwa mu Cyongereza statutory rape, bivuze ko umukobwa atasambanyijwe ku gahato.

Bivuze ko abasambanye babyumvikanyeho, ariko ntibibibuza kuba icyaha kuko uwo mwana w’umukobwa yari afite imyaka 15, ataruzuza imyaka y’ubukure ngo amenye ikimukwiriye.

Koffi yaburanishijwe adahari kuko atitabye Urukiko, Ubushinjacyaha butangaza ko bujuriye, dore ko bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 8 ariko Urukiko ntirwabiha agaciro.

Imyanzuro y’Urubanza rw’Ubujurire itegerejwe muri uku kwa Cumi n’abiri, 2021.

Kuba Koffi yarakatiwe igifungo gisubitse, bivuze ko atahise afungwa, ariko ahamijwe ikindi cyaha gifungirwa yafatwa agafungwa, ku gifungo gishya hakiyongeraho n’iriya myaka 2.

Kuko yagumye hanze, yakomeje kwikorera ibikorwa bye bya muzika nta nkomyi, bityo na Bruce Intore yigira inama yo kumutumira mu Rwanda ngo yiyinjirize agatubutse.

Kumutumira ariko byabaye nko gutoneka ibisebe by’abadahwema guhirimbanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa mu Rwanda, bamuviraho inda imwe.

Muri bo hakabamo Juliette Karitanyi, Nsanga Sylvie, Umurungi Cyntia n’abandi bamenyerewe “ku mihanda” ya Twitter bamagana ihohoterwa rikorerwa abagore.

Juliette Karitanyi (@JujuLaBelle) akora iyi “post” kuwa 25 Ugushyingo 2021, Koffi Olomide yari yibereye Goma yizihiza isabukuru y’imyaka 35 ya Quartier Latin International.

Ni itsinda ry’abanyamuziki yashinze mu 1986, ryazamukiyemo impano zirimo Fally Ipupa waje kurivamo mu mwaka wa 2006.

Mu kwamagana igitaramo gitegerejwemo Koffi, hari benshi bashyigikiye Karitanyi, bavuga ko biteye ipfunwe kuba u Rwanda rwakwemera kwakira Koffi n’ukuntu rurengera abagore.

Hakaba abandi ariko, bavuga ko urubanza Koffi aregwamo gufata ku ngufu rutarapfundikirwa, bityo akaba adakwiye kwamaganwa ngo abuzwe gukora ubucuruzi.

Muri bo, harimo umusesenguzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Deogratias Ukurikiyenyagasani na Elhamid uhirimbanira uburenganzira bw’abagabo.

Hagati aho ariko, amajwi asaba ko igitaramo cya Koffi kitaba, yakomeje kumvikana no ku zindi mbuga zitari Twitter, harimo n’urwa  Change.org rwakozweho “petition”.

Mu mikono 1000 ikenewe, hamaze gukusanywa 916 kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. Ikigamijwe ni uko Minisiteri y’Umuryango n’izindi nzego ziburizamo igitaramo cya Koffi.

Si Bruce Intore na sosiyete akuriye ya Intore Entertainment yatumiye Koffi gusa bamaganwa, haranamaganwa umuterankunga Skol Rwanda wengera mu Nzove.

Amateka

Mu mwaka wa 2016, Kenya yirukanye Koffi ku butaka bwayo nyuma y’aho agaragaye muri video akubita umubyinnyi we ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Nairobi.

Inkuru yo gukubita umwe mu bagore bamubyiniraga yabaye gikwira ku mbuga nkoranyambaga binatuma igitaramo yari agiye gukorera muri iki gihugu gihagarikwa.

Sicily Kariuki, Minisitiri w’Uburinganire n’Urubyiruko, yahise atangaza ko Koffi akwiye guhambirizwa agasubira iwabo i Kinshasa kubera “kuvogera Itegeko Nshinga rya Kenya.”

Uyu muyobozi yasabye kandi ko uruhushya rw’inzira rwemerera Koffi kuza muri Kenya ruhagarikwa burundu kuko ibyo yakoze bibangamiye ituze n’umutekano bya Kenya.

Abashinzwe umutekano muri Kenya bamumaranye iminsi ine, irangiye yurizwa indege asubizwa iwabo muri DR Congo adataramiye Abanyakenya yari yaje gususurutsa.

Si ibyo gusa kuko hari ababyinnyi be bane babwiye Urukiko ko hagati ya 2002-2006, iki cyamamare cyabafungiranye mu nzu kikabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu mugabo, wibuke kandi ko muri 2018 yatawe muri yombi muri Zambia akekwaho gukubita gafotozi we.

Hari hashize imyaka 6 ahamijwe icyaha cyo gukubira umu-producer we iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yakatiwe gufungwa amezi 3 asubitse.

Imyaka ine mbere yaho, ni ukuvuga muri 2008, Koffi yari yakurikiranweho gukubita umukameramani wa televiziyo RTGA nanone muri Congo, anamumenera kamera.

Iki cyaha ariko nticyamukururiye ibihano bitangwa n’inkiko kuko uwahemutse n’uwahemukiwe byarangiye biyunze, bashyira akadomo ku makimbirane yabo.

Ese igitaramo cya Koffi kizahagarikwa?

Umunyamakuru Gonzaga Muganwa avuga ko Koffi acurangiye mu Rwanda, byatuma abana b’abahungu bumva ko na bo bashobora gukora amarorerwa ubuzima bugakomeza.

Ku rundi ruhande ariko hakaba abibaza impamvu hamaganwa Koffi, ariko Evode Uwizeyimana wakubise umugore akaba yicaye mu Nteko Ishinga Amategeko nta nkomyi.

Nyuma yo gukubita uyu mugore bikamuviramo gutakaza umwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ariko, Evode bivugwa ko yasabye imbabazi uwo yakubise.

Amakuru yatangajwe mu ntangiriro za Gashyantare 2020, avuga ko yegereye uwo musekirite wa ISCO wasakaga abantu kuri Grand Pension Plazza, amwiseguraho.

Gonzaga Muganwa ariko, akavuga ko kuba kanaka yaba atarahaniwe icyaha runaka bitavuze ko ihohoterwa ryakozwe n’abandi rigomba kurenzwaho uruho rw’amazi.

Ikusanyamibare rito (poll) ryakorewe kuri Twitter, rirerekana ko abenshi ari abashyigikiye ko Koffi Olomide asusurutsa Abanyakigali nta mususu, abo ni 63,6%.

Abavuga ko adakwiye guhabwa rugari muri Kigali Arena ni 12,3%, barutwa na 24,1% bavuga ko batitaye ku kuba yacurangira Abanyarwanda cyangwa yakumirwa.

Kuri Nsanga Sylvie ariko, ihohoterwa rikorerwa abagore ntirizacika abantu nibadashyira hamwe ngo baryamagane, kandi abashyigikira Koffi bari mu baritiza umurindi.

Hari aho igitutu cya rubanda cyagamburuje abatumiye Koffi

Muri 2019, ibitaramo Koffi yagombaga kwitabira muri Afurika y’Epfo byarahagaritswe, nyuma y’aho abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bahagurutse bakabyamagana.

Bagize batya bibumbira mu itsinda ryiswe Stop Koffi Olomide Collective basaba Department of Home Affairs wagereranya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kubihagarika.

Banasabye inzu z’imyidagaduro zagombaga kumwakira – Gallagher Estate na Shimmy Beach Club – kudakora iryo kosa.

Igitutu cyabo cyatanze umusaruro bifuzaga, ibitaramo bya Koffi birakumirwa ntibyaba.

Impamvu batanze basaba ko Koffi atakwakirwa mu gihugu cyabo, ni zo zitangwa n’aba Banyarwanda n’Abanyarwandakazi: amateka ye yo guhohotera abagore.

Icyo benshi bahanze amaso, ni ukureba niba Leta y’u Rwanda na yo izabuza Koffi kubyaza umusaruro urubyiniro rwa Kigali Arena, cyangwa niba izakomeza ikareka kubyivangamo.

Kutabyivangamo, ni inama itangwa n’umunyamakuru Edmund Kagire uvuga ko Leta idakwiye kwivanga mu gitaramo cyateguwe n’abikorera.

Ku ruhande rwe ariko, Umunyamakuru Byansi Samuel Baker yasabye abantu kwitabira kugura amatike y’igitaramo cya Koffi, abasaba kureka kwanzura ibyo inkiko zitanzuye.

Asobanura ko mu bihano yahawe n’ubutabera hatarimo kubuzwa gucuranga, bityo ko kumwangira gutaramira Abanyarwanda ari ukunyuranya n’amategeko.

Mbere yaho, yari yabanje gusobanura impamvu igitaramo cya Koffi kidakwiye guhagarikwa akoresheje hashtag ya #DoNotCancelKoffiKigaliConcert.

Ni mu gihe hari abavuga ko u Rwanda nirumuha rugari akaririmba, ruzaba rugaragaje ko rudakomeye ku ndangagaciro yo kubaha umugore n’umukobwa ruzwiho.

Hari yewe n’abavuga ko Koffi naririmbira muri Kigali bazacika kuri Skol, abandi bakavuga ko naramuka yakiriwe na Kigali Arena batazayisubiramo mbere y’imyaka 50.

Ese izamwakira?

Qui vivra verra!

Yanditswe na Janvier Popote

LEAVE A REPLY