Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette (Ifoto/Kisambira T)

Abaturage babarirwa mu bihumbi 714 basuhukira mu Ntara y’Iburasirazuba buri myaka itanu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko Intara y’Iburasirazuba ari yo yakira abimukira benshi ugereranyije n’izindi Ntara.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko ubwiyongere bukabije bw’abaturage ari umutwaro uremereye iyi Ntara kuko butuma kwegereza abaturage serivisi nk’iz’uburezi n’ubuzima bigorana.

Guverineri Uwamariya Odette yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ubwiyongere bw’abimukira bukomeje guteza ikibazo cy’akajagari mu by’imiturire. Atanga urugero ku  Karere ka Rwamagana aho “ubucucike bumaze kugera ku baturage 470 kuri kirometero kare birengeje ibipimo bigenderwaho ku rwego rw’igihugu”

Uturere twa Gatsibo na Nyagatare natwo ngo ntitworohewe kuko ubwiyongere bw’abaturage bwazamutse ku ijanisha rya 85% mu gihe cy’imyaka itanu.

Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kabiri mu kwakira abimukira benshi, bangana na 543.680.

Imibare yavuye  mu ibarura rusange  ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2012  igaragaza ko Intara y’Amajyaruguru ari yo ifite abaturage benshi basuhuka; bangana na 362.325.

Intara y’Amajyepfo ikurikiraho mu kwimukwamo n’umubare munini w’abaturage 362.292.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko abaturage bo mu Ntara ayoboye bimuka biterwa cyane kuko irimo ubucucike bwo ku rwego rwo hejuru, bakajya gushaka amasambu mu Ntara y’Iburasirazuba kuko yo irimo ubucucike budakabije.

Gusa Guverineri Bosenibamwe Aimé ntiyemeranya n’abavuga ko abasuhukira mu Ntara y’Iburasirazuba baba bahunze inzara. 

Yanditswe na Olivier Rubibi, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY