Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buremeza ko bukomeje iperereza “ku bufatanye bwa FDLR na Guverineri Bosenibamwe”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yavuzweho kwicisha IP Mucyurabuhoro, gushaka kwivugana umuyobozi w’Akarere ka Musanze no gukorana na FDLR.
Ibi byavuzwe na Nsengiyumva Jotham witiriwe urubanza ruregwamo abantu 14 bakurikiranweho gukorana n’Umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda , urubanza rwatangiye kuburanishwa mu ruhame tariki ya 11 Ukuboza 2014 muri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze.
Mu mpera z’ Ukuboza 2014, amakuru yageraga ku kinyamakuru Izuba Rirashe avuye mu nzego zigenza ibyaha yemezaga ko ibyavuzwe kuri Bosenibamwe bisa nk’ibidafite ishingiro kuko ubivuga adashobora kubitangira ibimenyetso ndetse na Bosenibamwe akaba abihakana.
Andi makuru ava mu nzego z’iperereza akavuga ko habayeho gutungurwa n’aya makuru kuko hatigeze hanabaho gukeka ko Bosenibamwe yagira umugambi mubisha.
Guverineri Bosenibamwe aherutse kubwira umunyamakuru w’Izuba Rirashe ko yahamagajwe n’inzego z’umutekano ariko mu buryo butunguranye Umuvugizi wa Polisi yabwiye Umunyamakuru wacu James Habimana ko Ubugenzacyaha butarahabwa amabwiriza yo kubaza Bosenibamwe.
CSP Celestin Twahirwa yagize ati; “biriya byavugiwe mu Rukiko, gusa twe dukora ibyo twasabwe na Parike kandi ntabwo birakorwa.”
Tariki ya 06 Mutarama 2015, Bosenibamwe yabwiye Umunyamakuru wacu Fred Muvunyi ko yababajwe bikomeye n’ibyamuvuzweho ariko yashimye ko inzego zibishinzwe ari zo zagaragaza ukuri kwabyo…
Yabivuze muri aya magambo; “…Wenda [ahari] ntekereza ko ari agaciro gake babihaye; birashoboka, sinasubiza ibiri mu mitima y’abantu, cyane ko nasanze bikimara kuba;[Natekereje] ko icyafasha ari uko inzego zibishinzwe zashyira ukuri ahagaragara, icyo nicyo nifuza. Birumvikana ko ari ibintu bitoroshye, ni ibintu bigoye ariko bisaba Sagesse[ubwenge]…”
Nubwo Inzego za Polisi n’izindi zigenza ibyaha mu Rwanda zivuga ko ibyavuzwe na Jotham Nsengiyumva mu rukiko bigoye kubiha agaciro; Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Muhumuza Richard, yabwiye Izuba Rirashe ko iperereza kuri Bosenibamwe ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kwabyo.
Yagize ati “Ibyavugiwe mu Rukiko bigomba gukorwaho iperereza kandi ryaratangiye, gusa biracyari ibanga.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru aherutse gusaba Imbabazi umukuru w’Igihugu ubwo yasuraga Intara ayoboye mu mpera z’Umwaka ushize; ariko Bwana Bosenibamwe avuga ko yasabaga imbabazi Umukuru w’Igihugu kuko hari abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyaruguru bateshutse ku murongo bakifatanya na FDLR.
Yanditswe na Fred Muvunyi, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.