Mwalimu Ihorahabona Didace akoza ikarita ya Tap and Go kuri RFI Reader, mu rwego rwo kwereka umunyamakuru uko watsa ukanazimya imodoka ukoresheje iyi karita. Ifoto Janvier Popote

Ikarita ya Tap & Go imenyerewe mu kwishyura amafaranga y’urugendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abanyeshuri bayongereyemo uburyo bwo kwatsa imodoka.

Nyuma y’imyaka itatu biga muri IPRC-Karongi, Niyigirimpuhwe Isidore na Tuyizere Emmanuel bafatanyije na mwalimu wabo bakora amakarita akora akazi nk’aka kontake (contact).

Nk’uko babyeretse umunyamakuru w’Imvaho Nshya wabasuye, ukoza agakarita ku kuma kitwa RFI Reader (RFI: Radio Frequency Identification), akaba ari na ho ukoza mu kuzimya imodoka.

Ako kuma gashyirwa iruhande rw’aho usanzwe winjiza kontake, ku buryo mu kwatsa imodoka cyangwa kuyizimya ukoresha kontake cyangwa ikarita ya Tap & Go bitewe n’ikikubangukiye.

Ikarita ukoresha watsa imodoka ariko si yo ukoresha uzimya, hatekerejwe amakarita abiri mu kwirinda ko iyo wakoresheje watsa yagwa kuri RFI Reader imodoka ikazima utabishaka.

Iyo ukojejeho agakarita bwa mbere imodoka iraka ukaba wacana radiyo cyangwa ukavuza ihoni, washaka gutangira urugendo ugakozaho ubwa kabiri, washaka kuzimya imodoka ugakoresha akandi gakarita.

Tuyizere Emmanuel afashe agakarita k’umweru kagenewe kuzimya imodoka. Ifoto Janvier Popote

Igitekerezo cyo gukora iyi ‘system’ cyazanwe na mwalimu Ihorahabona Didace, agisangiza bamwe mu banyeshuri yigisha, biga uburyo bwo kubaka iryo koranabuhanga, birabakundira.

Ihorahabona avuga ko nta mpamvu yo gutunga imfunguzo nyinshi mu mufuka ku buryo zinagenda zijegera, mu gihe wakoresha agakarita mu gufungura ahantu hatandukanye.

Ati, “Hari ibintu byinshi biba biri mu mifuka yacu, ukabona harimo imfunguzo z’inzu, izo kwatsa imodoka, ibyo byose noneho ntibikiri ngombwa, nshobora kugendana ikarita imwe, ikambera ikarita yo kwerekana ‘presence’ ko nageze ku kazi, ikambera ikarita yo gukingura iwanjye mu rugo, ariko ikanambera kontake yo kwatsa imodoka yanjye.”

Ubu buryo bwo kwatsa imodoka ukoresheje agakarita buzwi nka Smart Starting, umwe mu babukoze Tuyizere Emmanuel avuga ko ntacyo bwangiza ku modoka.

Avuga ko aka ari agashya kamwe muri twinshi bakoze mu gihe cy’imyaka itatu bamaze biga muri iri shuri, aho barangije amasomo yabo umwaka ushize ariko bakaba bakigaruka mu ishuri guterateranya utwuma bahanga utundi dushya.

Kuri we, kuba abanyeshuri babasha gukora ikarita nk’iyi, ni ikimenyetso ko amashuri y’ubumenyi ngiro ari ingenzi mu buzima bw’Abanyarwanda, bityo akaba akwiye kubahwa.

Ati, “Twabashije kwerekana ko ubumenyi ngiro hari aho bugeze, twaje turi abanyeshuri nta kintu gihambaye tuzi ku by’imodoka, ariko twagize icyo twiga turakimenya.”

Ikarita ya Tap and Go ikora akazi kamwe n’aka kontake mu kwatsa no kuzimya imodoka, yakozwe n’abanyeshuri ba IPRC-Karongi. Ifoto Janvier Popote

We na mugenzi we bafatanyije gukora ubu buryo Niyigirimpuhwe Isidore, ni abakanishi b’imodoka ahitwa ku Cyumbati mu Mujyi wa Karongi, bemeza ko ibyo bize bibafasha cyane.

Tuyizere ati, “Hanze mu buzima busanzwe, mbayeho neza, nkora akazi gasanzwe ko gukanika imodoka, imodoka iyo ihuye n’ikibazo bitewe n’ubumenyi nakuye hano, nagikemura ndetse na hano mu kigo nkaza ngakora ibijyanye na innovation (guhanga udushya) nizera ko hari aho bizangeza na mugenzi wanjye.”

Abajijwe niba hari icyo abona arusha abandi bakanishi batanyuze mu ishuri nk’iri ry’ubumenyi ngiro, Tuyizere yavuze ko abo bakanishi bandi hari ubwo bakemura ikibazo bagateza ikindi.

Ati, “Icya mbere cyo yego barakanika ariko uburyo bakoresha, bashobora gukanika ikibazo kimwe kigakemuka ariko bagateza ibindi bitewe n’uko nta bumenyi buhambaye bafite, nta safety courses (amasomo y’ubwirinzi) baba barahuye na zo, ariko hano batwigisha buri kimwe, uburyo bw’ubwirinzi ndetse n’ibindi bikoresho bihambaye by’ikoranabuhanga rigezweho, akenshi abo hanze usanga batazi kubikoresha.”

Abiga ubukanishi bw’imodoka ( Automobile Technology) bo muri IPRC-Karongi bahabwa amasomo ari mu byiciro bitandukanye, nk’uko umwe mu barimu babo Ihorahabona Didace yabibwiye Imvaho Nshya, birimo amashanyarazi y’imodoka, ni ukuvuga uko amatara y’imodoka yaka, uko ushobora guhanagura ikirahuri cyanyagiwe, kureba televiziyo cyangwa kumva radiyo uri mu modoka, hakabaho n’ibijyanye n’ubukanishi nyir’izina, aho Ihorahabona agira ati, “Twigisha guhambura moteri, kongera kuyihambira, kuyasambla (kuyiteranya) tukayisubiza mu modoka cyangwa se gukora ‘boite de vitesse’ kugira ngo zijye zisubira mu modoka neza, guhoma amapine n’ibindi byose n’amapine.”

Mwalimu Ihorahabona Didace akoza ikarita ya Tap and Go kuri RFI Reader, mu rwego rwo kwereka umunyamakuru uko watsa ukanazimya imodoka ukoresheje iyi karita. Ifoto Janvier Popote

Kugabanya ubushomeri

Mwalimu Ihorahabona avuga ko amashuri y’imyuga yaje akenewe, kuko atuma umwana agira ubumenyi bumufasha kwihangira imirimo bityo bikagabanya n’umubare w’abashomeri.

Ati, “Niba twigishije abana ubukanishi, tuba twizeye ko hanze aha ngaha hari imodoka zipfa umunsi ku wundi kandi ziraniyongera, ni ukuvuga abatunze imodoka barakomeza kwiyongera, iyo bagiye hanze bya bindi twabahaye hano baragenda bakabibyaza umusaruro bakora ibiraka, bamwe bari mu magaraje atandukanye, twizera neza ko bitabapfira ubusa.”

Ibi bishimangirwa na Niyigirimpuhwe uhamya ko kuri ubu amashuri y’ubumenyi ngiro akenewe kurusha amashuri asanzwe, kuko afasha uwayizemo kwihangira imirimo mu buryo bworoshye.

Niyigirimpuhwe avuga ko ikibazo kigikomereye abarangiza muri aya mashuri ari igishoro, aho bamwe bananirwa kwihangira imirimo kubera kubura ibikoresho nkenerwa.

Avuga ariko ko hari ubwo ikigega cya BDF gifasha abantu kubona inguzanyo, bityo umuntu agatangira gushyira mu bikorwa ibyo yize, akiteza imbere ndetse n’agace akoreramo.

Ishuri rya IPRC Karongi rifite amashami ane, ari yo iry’Ubukanishi (Mechanical Engeneering), iryo kwita ku bashyitsi (Hospitality Management), Ikoranabuhanga (ICT) n’ishami ry’ibijyanye n’Amashanyarazi (Electrical and Electronics Engeneering).

Higamo abanyeshuri bari mu byiciro bitandukanye, birimo VTC na TSS wagereranya na segonderi, aho mu banyeshuri ba VTC (Vocational Training Centre) harimo abahugurwa kuva ku kwezi, amezi atatu, amezi atandatu n’umwaka; aba TSS (Technical Secondary School) biga imyaka itatu ndetse n’abanyeshuri biga amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Advanced Diploma Program).

Abana bakoze uburyo bwo kwatsa no kuzimya imodoka ukoresheje ikarita ya Tap & Go ni abigaga muri TSS, bakaba barahanze ako gashya nk’umukoro bahawe ubahesha amanota.

Dore video y’ikiganiro twagiranye.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY