Hashize iminsi ibiri umuhanzi Jules Sentore aterwa amacumu ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa yatanze kuri Twitter bugahuzwa n’indirimbo nshya ya Meddy, My Vow.
Byatangiye uvumirwa ku gahera ari Teta Diana wanditse ko views za Youtube zigurwa mu gihe inkuru yari yabaye kimomo ko My Vow yagize Miliyoni imwe ya views.
Abamukurikira kuri Twitter barimo ibice bibiri, abemeranya na we barimo umuhanzi mugenzi we Jules Sentore utarahiriwe n’urugendo kuko bamututse ibyo gupfunyika.
Byavuye ku mbuga nkoranyambaga bikomereza mu itangazamakuru, Jules aravuga ko yababajwe no kuba hari abanyamakuru babyijanditsemo, bakamuviraho inda imwe.
Yimuriye ibirwanisho kuri Instagram, avuga ashize amanga ko “mu Rwanda ibyiciro byose by’ubuzima byateye imbere” usibye “itangazamakuru ryiyita irya showbiz”.
Mu bitekerezo byashyizweho, hari abamushyigikiye bavuga ko ubunyamwuga mu itangazamakuru bukiri hasi, abandi bavuga ko imvugo ye yuzuye ubwishongozi.
Gusa we, mu kiganiro yahaye Popote.rw yashimangiye ko atavuze itangazamakuru muri rusange, ahubwo yavugaga “abiyita abanyamakuru” kandi batarangwa n’ubunyamwuga.
Abishingira ku kuba abamutaramye ku maradiyo, televiziyo no kuri murandasi, bataramuhaye ijambo nk’uko biteganywa n’amahame agenga itangazamakuru.
Ati, “Navuze umuntu ukora mu buryo butagendera ku mahame y’itangazamakuru, ntabwo navuze abanyamakuru muri rusange, nkawe urampamagaye ariko bo ntibampamagaye.”
Ikibabaje kurushaho, nk’uko abivuga, ni uko umwe mu bamwise umunyeshyari ari umunyamakuru n’ubundi bigeze kugirana ibibazo, akamusaba imbabazi mu nyandiko.
Ngo yamureze mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) aratsindwa, uwo munyamakuru asaba imbabazi kuri email ndetse akora n’ikiganiro cyisegura.
Jules akavuga ko kuba umuhanzi runaka yasohoye indirimbo bitamwambura uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye, agashimangira ko ibyo yavuze ntaho bihuriye na Meddy.
Yungamo ko nubwo inkuru zamutangajweho zari zigamije kumusebya, ntacyo zangije ku mubano mwiza asanzwe afitanye na Meddy afata nk’Ikirenga mu bahanzi.
Ati, “Twahuye kenshi yaba hano no muri Amerika, dufite uko tuziranye n’uko tuganira, umubano wacu ntacyo wakwangirikaho kubera ziriya nkuru.”
“Nshatse kugira ikintu mvuga kuri Meddy cyangwa undi muhanzi nakivuga ntaciye ku ruhande, ibyo nkora simbikora ngo nteze confusion (urujijo) mu bantu.”
Mu kwerekana ko ntacyo bapfa, Jules yahise apostinga indirimbo ya Meddy kuri Twitter, amushimira ko ari “intore yabyihariye”, asoza yibutsa ko urukundo rugomba kogera.
Uraho neza Ikirenga mubahanzi @Meddyonly komeza Imihigo uri Intore yabyihariye. NI RWOGERE ❤️https://t.co/mBqxwB7jz5
— Jules Sentore 🎶 (@julesentore) July 27, 2021
Jules ashimangira ko umunyamakuru atakabaye atwarwa n’amarangamutima nk’abafana, ahubwo yakabaye yegera abavugwa mu nkuru akabaha ijambo, aho kubatekerereza.
Ati, “Umufana we ashobora kuvuga ibyo ashaka kuko wavuze ikintu akagihuza n’umuhanzi afana, abafana bo ndanabapfukamira, ariko umunyamakuru ntakwiye kuba nk’umufana.”
“Umunyamakuru ugenda agafata ibyo abafana bavuze ntabishungure, akabihuza n’akazi kanjye ka buri munsi nkora, agashaka kunyangisha rubanda ntaho byatugeza.”
Yabwiye Popote.rw ko afite gahunda yo kuzegera aba banyamakuru bamuharabitse bakaganira, akababaza impamvu bashishikazwa no kumukamira mu kitoze.
Eddie Nsabimana wandikira The New Times ariko, avuga ko Jules na we atakabaye yaratwawe n’amarangamutima ngo ashyire abanyamakuru bose mu gatebo kanduye.
Asanga Jules yakabaye yaradomye agatoki kuri abo banyamakuru bita ku matiku n’amateshwa, kugira ngo hatagira uwiyumva kandi wenda atari mu bo yavugaga.
Ati, “Uwanditse kuri Jules atamubajije yakoze amakosa akomeye kuko telefone ya Jules yari iriho, nkeka ko ari na byo bintu byamubabaje bigatuma apostinga biriya bintu.”
“Ariko yarakabije (Jules), yagombaga kuba specific akavuga abo bamwe (bamuharabitse) ni ba nde, kuko natabavuga birarangira buri wese avuze ati ese ni njyewe?”
“Ni yo mpamvu abanyamakuru b’imyidagaduro batabyakiriye neza, buri wese aribaza ati ese nanjye yanshyize muri kano gatebo? …Yarishongoye.”
“Kabone n’ubwo byaba byarabaye, umuntu w’umuhanzi nka Sentore ntabwo yari kuvuga ngo itangazamakuru rivuga amateshwa.”
Umva ikiganiro cyose twagiranye na Eddie Nsabimana
Joel Rutaganda ayobora Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro mu Rwanda (RSJF). Asanga hakenewe inama yahuza Jules Sentore n’abanyamakuru bafitanye amakimbirane.
Kimwe na Eddie, Joel avuga ko abanyamakuru bakwiye kurangwa n’ubunyamwuga bagaha ijambo impande zose zirebwa n’inkuru, bakirinda kwandagaza abo batangazaho amakuru.
Ati, “Mbere na mbere itangazamakuru ryajyaga kureba ngo iki gitekerezo cya Teta gishatse kuvuga iki, Jules Sentore kuki yaje abivugaho na we bishatse kuvuga iki?”
Joel avuga ko nta kibazo abona mu kuba Teta na Jules baravuze ko views za Youtube zigurwa, cyane ko ari ibintu bisanzwe bizwi ndetse hari n’imbuga zifasha ababikeneye.
Joel avuga ariko ko Jules na we atakabaye yaratwawe n’uburakari ngo akoreshe amagambo akakaye, yagombaga kureka agatuza akavuga ibintu yatekerejeho neza.
Ati, “Yakabaye yaregereye abo banyamakuru akababwira ati si icyo nashakaga kuvuga, nashakaga kuvuga iki, nimukosore, nimuvuguruze ariko ntiyashoboye gukoresha ubwo buryo kuko yabaye umuntu cyane.”
Joel avuga ko nk’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abanyamakuru ba showbiz baza kwegera Jules bakamubwira ko mu gihe habaye ikibazo atagomba kwibasira itangazamakuru ryose.
Umva ikiganiro cyose twagiranye na Joel Rutaganda
Ku rundi ruhande ngo hazabaho no kwegera igitangazamakuru cyaharabitse Jules kugira ngo ubutaha mbere yo gusohora inkuru bajye babanza gusuzuma ubuziranenge bwayo.
Abakurikira imibereho y’uruganda rw’imyidagaduro muribuka Jay Polly akoresha ijambo “amadebe” avuga abanyamakuru Jean Paul Ibambe, Patycope na Ally Soudy.
Jules we ntawe yise idebe, yasabye abanyamakuru biyita aba showbiz kureka amatiku ndetse n’amateshwa, tutibagiwe no gukurura inzangano ati, “ibyo twarabirenze”.
Jay Polly yita bamwe amadebe, Inyarwanda.com yari yatangaje ko yafungiwe muri Kenya, agarutse ajya kuri Flash FM kubinyomoza mu mvugo yashyize umuziki we mu kangaratete.
Yaragize ati, “Murashaka gucuruza sha Ally Soudy we? Okay nzaba mpari munyereke uburyo mfungiye Kenya, ariko nta n’ubwo mugira n’ubwenge. Umuntu afungwana ikoranabuhanga? Ko ndi muri Kigali se kandi ko nta n’aho muzanca? Nta tangazamakuru ryanyu. Kenya, UG (Uganda) na Tanzaniya baharanira ko abahanzi babo batera imbere mwebwe murarwana no gusenya ibyo twubatse. Kiriya cyaha mu Rwanda gihanirwa n’amategeko. Mu Rwanda sinzi icyo munshinja sha duherukana munteranya na King James ngo naramusebeje ahubwo murasebye. Turakizwa na Leta. Ibambe wo ku Nyarwanda, Patycope n’utundi twana mwigishije twose kuvugavuga munyitege. Eh ok Leta nishyire ingufu mu mashuri yigishe itangazamakuru naho ubundi bararera amadebe nk’aya ngaya? icyo ni cyo nashakaga kuvuga tu kuko byari bimbabaje,…kwanza uwayanditse yarayinyomoje, none ngo noneho bafite gihamya y’uko nafunzwe,….ikibazo dufitanye ntabwo ari njye njyenyine dufitanye ni ubuswa bw’abantu tu ni ukutamenya icyo ukora…inkuru ngo nafunzwe ni yo bari gushaka gucuruza…”
Nubwo Jay Polly yatunze agatoki abanyamakuru afitanye na bo ikibazo, ntibyabujije ko n’abo atavuzeho bababajwe no kumva avuga ko Leta irera amadebe, biyumvamo.
Icyakurikiyeho ni uko yabaye nk’ushyirwa mu kato, indirimbo ze zihagarikwa gucurangwa ndetse hari radiyo zasibweho zose, zaba ize wenyine n’izo yafatanyije n’abandi.
Igikundiro yari afite cyasubiye inyuma ndetse kuko abanyamakuru bagiraga ijambo rinini mu kugena abahanzi bajya muri Guma Guma, Jay Polly yarengejwe ingohe ntiyayijyamo.
Nyuma y’amezi menshi yahuye n’abanyamakuru asaba imbabazi, indirimbo ze zirongera zirakinwa nubwo yaje kuvangirwa no gufungwa bya hato na hato, n’ubu ari mu gihome.
Mu gihe hari abanyamakuru bavuga ko Jules agomba gusaba imbabazi, Nsabimana ukorera The New Times avuga ko ibyo bidakwiye kuko na we (Jules) yakabaye asabwa imbabazi.