Perezida Kagame yagaragaje ko adashyigikiye umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wo kugumisha mu byaha mpanabyaha gusebya Perezida wa Repubulika.
Kuwa Gatatu tariki 24 Mata 2019, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko gusebya abayobozi b’igihugu bikurwa mu byaha mpanabyaha, usibye Perezida wa Repubulika.
Gusa Perezida Kagame asanga bidakwiye kumushyiriraho umwihariko, kuko na we ari umuyobozi w’igihugu nk’abandi.
Itangazo rya Perezidansi “ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga” ryo kuwa 25 Mata 2019, riragira riti,
“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.
Perezida ariko ntiyemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari umuyobozi w’Igihugu, yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.”
Iri tangazo rya Perezidansi ryakiriwe neza n’abanyamakuru batandukanye, bari bamaze igihe basaba ko gukoza isoni uwo ari we wese byareka kuba icyaha mu mategeko mpanabyaha, bikaba imbonezamubano.
Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga waje usubiza icyifuzo cy’umunyamategeko Mugisha Richard, wiyambaje urukiko ngo ruhanagure ingingo eshatu mu itegeko iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse umwaka ushize.
Ingingo ya 154 yahanaga abaharabika imyemerere y’amadini, ndetse n’iya 233 yahanaga abasebya abayobozi b’igihugu, Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Prof Rugege Sam, yavuze ko zidafite ishingiro kuko zivuga ibitandukanye n’ibikubiye mu Itegeko Nshinga riha uburenganzira abanyarwanda gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.
Gusa, Prof Rugege yashimangiye ko ingingo ya 236 ihana abasebya umukuru w’igihugu ari ntayegayezwa, avuga ko Perezida wa Repubulika akwiye kurindwa abamuharabika bitewe n’inshingano zikomeye afite mu gihugu.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.