Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day i Bonn mu Budage kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019, yagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda, avuga ko ari ryo pfundo ry’iterambere rimaze kugerwaho.
Yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’igihugu, avuga ko kuba serivisi zatangwa nabi mu mabanki cyangwa mu bitaro bidasobanuye ko nta terambere rihari nk’uko bamwe babyumvikanisha.
Ahamya ko imvugo zinenga iterambere ry’u Rwanda uzisanga “hanze, mu bantu bake, kurusha uko Abanyarwanda babyumva” agahamya ko u Rwanda rw’ubu rukomeye.
Gukomera kwarwo ngo rubikesha ubumwe bw’Abanyarwanda, kuba bishakamo ibisubizo mu gukemura ibibazo bihari, ntabwo ari uko rufite intwaro za rutura cyangwa ingabo zikomeye.
Mu magambo ye bwite yagize ati, “u Rwanda rumaze gutera intambwe, rurakomeye, rurahangana n’ibibazo rugifite kandi birahari byinshi, kuba rukomeye si uko turi ibitangaza, si uko dufite intwaro zikomeye, ingabo zikomeye, icyo mvuga ni u Rwanda rw’Abanyarwanda, bakorera hamwe, bafite intego imwe, gukomera gutyo nta gishobora kubisenya.”
Yunzemo ati, “Ni yo mpamvu na bake bakirwanya u Rwanda ndetse batera n’umutekano muke, n’ejo bundi, n’uyu munsi, umwaka ushize, abagiye babigerageza, icyabahagaritse, icyabatsinze, ni Abanyarwanda bari hamwe, ni Abanyarwanda bumva ko ibibazo tugifite ni byo bibazo n’ibindi bihugu byose bifite.’
Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Musanze abagizi ba nabi bataramenyekana bateye bica abantu 8 bakomeretsa abandi 18, nk’uko Polisi y’Igihugu yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019.
Perezida Kagame yakomeje asobanura ko nta gihugu kitagira ibibazo, asaba abitabiriye Rwanda Day kumubwira niba hari igihugu bashobora gutangaho urugero bakavuga bati iki gihugu ni nta makemwa.
Avuga ko bitangaje kuba hari abo ahura na bo akumva barapfobya ibyo u Rwanda rugeraho, akababaza ati “ariko mwe muturuka he, ibibazo by’iwanyu mubibaza nde, aho uturuka hataba ibibazo ni hehe?”
Mu biganiro akorana n’abanyamakuru batandukanye, yavuze ko hari abamubwira ko mu Rwanda nta demokarasi ihari, ko nta bwisanzure, akababaza ati “iwanyu ni mwe mubifite?”
Yunzemo ati, “Niba ibyo bafite bisa bityo ibyabo bimwe ntabwo nshaka na busa, njye nshaka iby’iwacu, nshaka iby’umuco wacu, bahoze bababwira umuco.”
Perezida Kagame asanga kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rihamye rugomba gusigasira umuco warwo, ntirukurikize amabwiriza atangwa n’abanyamahanga bashaka kugenera u Rwanda uko rubaho.
Nubwo nta gihugu yatunze urutoki mu buryo bweruye, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko bimwe muri ibyo bihugu bishaka kwigisha Abanyarwanda uburyo bwo kubaho byavutse “ejo bundi”.
Ati, “Ubu Abanyarwanda imyaka babayeho amagana bagiye kwigishwa kubaho n’umuco n’abantu b’ejo bundi aha? Ibi bihugu bimwe bijya kuduha amasomo ntibyabagaho mu gihe twari turiho, ni byo, ibi bihugu bimwe ntabwo byabagaho pe, ariko twebwe twabayeho imyaka amagana.”
“U Rwanda amateka yarwo murayazi, ugasanga n’umwana arakujomba urutoki mu maso ngo arakwigisha umuco, uko ukwiriye kuvuga, kugenda!”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari Abanyarwanda bemera kugendera kuri bene ibyo, “bakikiriza iyo nteruro, ariko sinzi niba babyumva neza”
Yakomeje agira ati, “Ubu se wahera hehe njyewe, kunyigisha uburenganzira? Ndetse ugashyiramo n’uburenganzira bwanjye, ubwo se unkunda kungana iki ku buryo wareberera uburenganizra bwawe warangiza ukongeraho n’ubwanjye?”
Perezida Kagame asanga abantu bakwiye kubaho mu buryo bwa magirirane, buri umwe akumva ko hari icyo yakungukira ku wundi, ariko ntihabeho kwishongora nk’aho hari uwavukanye byose n’uwavukanye ubusa.
Ati, “Abantu uko babana ni magirirane, twabana, twaganira, twajya impaka, twakumvikana, ufite icyo utanga, ufite icyo uvuga, nanjye ndabifite, ntabwo nakwemera ko umbwira ko wowe waremwe ari wowe ubifite gusa njyewe naremwe ntabifite ari wowe ugomba kubimpa, gute se?
Ni ho hashingira ibintu byo kwiha agaciro, ukamenyera gukora ikintu cyiza kubera ko kikubereye atari ukubikorera undi muntu, ntabwo byaramba kugira ngo ukore ibintu bizima kubera ko wabibwiwe n’abandi, ntabwo bishobora kuramba, ntibikoka.”
Perezida Kagame yakomeje asobanura ko Abanyarwanda mu mahitamo yabo bakomeje urugamba rwo kurwanya ubukene n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho yabo, kandi ko intambwe imaze guterwa ishimishije.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.