Perezida Kagame asuhuza abitabiriye Rwanda Day mu Budage mu Mujyi wa Bonn

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day i Bonn mu Budage, Perezida Kagame yasobanuye byinshi ku iterambere ry’u Rwanda n’ibizazane rigenda rihura na byo.

Yabwiye ibihumbi n’ibihumbi byitabiriye uyu muhango uhuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba mu mahanga, ko iterambere ry’u Rwanda ari nk’indege n’imiyaga yo mu kirere.

Ati, “Iyo indege igenda ihura n’imiyaga, hari umuyaga uturuka imbere usa n’uyisubiza inyuma hari n’undi uturuka inyuma ugasa n’uyisunika, twe twagiye duhura n’ituruka imbere gusa.”

Yavuze ko nubwo imiyaga ituruka imbere indege ari myinshi, bitayibuza gukomeza ndetse ikagera aho ijya bitewe n’imbaraga ikoresha ngo ijye imbere.

Yabwiye Abanyarwanda baba mu mahanga ko imiyaga ituruka inyuma isunika u Rwanda ari bo, ati “Ni mwe musunika u Rwanda mwanga ko hari ikirubuza kugera aho rwajyaga.”

Yunzemo ati, “Icyo bikeneye ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu, kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa ahubwo tuhagere mu gihe gitoya, twihute.”

Yibukije ko intego ya Rwanda Day ari ukugira ngo ari abari hanze y’u Rwanda n’abari mu gihugu “dukorere hamwe u Rwanda rwihute, rugere aho rwifuza kugera ku buryo bitebuka.”

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku banenga Rwanda Day bayifata nk’iturufu Leta ikoresha ngo yigarurire imitima y’Abanyarwanda bari mu mahanga, avuga ko atumva ikosa ririmo.

Abandika bene ibyo mu itangazamakuru, abashyira mu gatebo k’abo agereranya n’imiyaga ishaka gukoma mu nkokora iterambere ry’u Rwanda, nk’uko yabisobanuye muri aya magambo.

“Murabizi muri abo baturuka imbere, abatangira indege ngo itihuta ni byo dusoma baba bandika, ejo nahoze nsoma abantu bandika ngira ngo bamwe babyandikiraga hano, mbese harimo nko kunenga Rwanda Day, ngo buriya ngo ni politiki, ngo ni politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, ariko njye nshaka ikinegu kirimo ndakibura.”

Yunzemo ati, “N’ubundi nari nzi ko ari ko bigenda, uhura n’Abanyarwanda ukabasanga aho bari, bakagusanga aho uri, ukababwira icyo ubatezemo na bo bakakubwira icyo bagutezemo, ni yo politiki n’ubundi, naho ibyo gusobanura Abanyarwanda ngo bashyigikire igihugu cyabo inzira kirimo, kiyihutemo kibashe kugera aho kugera vuba, rwose uwanenga ibyo ajye ahora anenga.”

Perezida Kagame ntiyavuze mu buryo butaziguye ikinyamakuru cyanditse iyo nkuru yasomye ejo ipfobya Rwanda Day, ariko yayinenze avuga ko ibyo igaragaza nk’amafuti ari byo biboneye.

Umwanditsi ngo avuga ko Rwanda Day igamije gusaba Abanyarwanda bari mu mahanga kuvuganira u Rwanda mu bihugu barimo nk’aho hari icyaha kiri mu gukora ibyo.

Ati, “Abandi muri iyo nyandiko [bakavuga] ngo biriya ni ukugira ngo dushake Abanyarwanda bafite amaboko mu bihugu barimo byo hanze ngo batuvugire neza, icya mbere nta baturusha kumenya abo bantu bo muri icyo gihugu, ariko n’iyo baba bahari na byo ni byiza ko babikora batyo, ni ko bakwiriye kubikora, bakoresha ubushobozi bafite, aho bari, mu buryo ubwo ari bwo bwose, kugira ngo igihugu cyabo kibone izo mbaraga, gishobore kugenda, cyihute, igihugu kigere aho twifuza ko kigana.”

Perezida w’urw’Imisozi igihumbi yabwiye Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day mu Budage ati “tubategerejeho byinshi”, abasaba kumubwira icyo bo bamutegerejeho n’icyo yaba yarabimye.

Yabibukije ko bafite uburenganzira busesuye bwo kuba cyangwa gukorera mu gihugu cyabo, ko ibyo mu mahanga ari intizanyo mu gihe u Rwanda nk’igihugu cyababyaye hahora ari iwabo.

Ati, “Iby’iwanyu nta wabibaka, n’iyo ugiye ukagera aho isi iherera, ugasanga nta handi ho kujya ugaruka iwanyu.” Yabasabye guruhare mu kubaka u Rwanda barurimo cyangwa batarurimo.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY