Perezida Kagame ntashidikanya ku kuba iterambere igihugu kigenda kigeraho kuva kibohowe mu 1994 bizaramba “kubera ko tubigezwaho n’Abanyarwanda ubwabo babifitemo uruhare”.
Ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu kiganiro Umukuru w’Urw’Imisozi igihumbi yahaye RBA ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019, amasaha make mbere y’uko umwaka urangira.
Umunyamakuru Gloria Mukamabano yamubajije niba ibimaze kubakwa n’ibiteganyijwe kubakwa Abanyarwanda bakwizera ko bizaramba, amusubiza ko bizaramba keretse habaye impanuka.
Ati, “Ibyiza byose tumaze kugeraho bigomba kuramba kandi bizaramba kubera ko tubigezwaho n’Abanyarwanda ubwabo babifitemo uruhare. Kuvuga rero ngo ntibizaramba ni nko kuvuga ngo wenda hazaba impanuka izongere mu buryo bwayo isenye ibyo abantu bubaka.”
Yashimangiye ko “mu myaka 25 ishize Abanyarwanda bongeye kubana no kubaka umutekano”, avuga ko imibanire y’Abanyarwanda n’iterambere mu bukungu muri rusange ryiyongereye.
Yunzemo ati, “Tugeze ahantu Umunyarwanda ashobora kuvuga ati mfite icyizere cy’ejo hazaza kandi mfite nanjye icyo natanga kugira ngo ibintu bimere neza.”
Avuga ko kuba ibyubatswe mbere ya 1994 byarasenyutse muri uwo mwaka wabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, byatewe na politiki mbi yo mu bihe by’ubukoloni n’imyaka yabukurikiye.
Yavuze ko nubwo hari n’ibibazo byasenye u Rwanda biturutse hanze, byatewe no kuba abanyagihugu batari bafite icyerekezo gihamye batanafite ubumwe.
Ati, “Bishoboka kubera ko mu gihugu ubwacyo abanyagihugu baba batafashe inshingano ku buzima bwabo n’igihugu cyabo, ntabwo rero nibwira ko hari ibyahinduka ngo bimere nabi biturutse hanze, kubera ko Abanyarwanda twongeye gutera intambwe yo kungera kuba umwe.”
Perezidfa Kagame yakomeje avuga ko uyu munsi Abanyarwanda bakorera ku ntego, ndetse u Rwanda rugakorana n’abaterankunga bo hanze ariko bakaza basanga umusingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati, “Ibyo byose (inkunga) byose biza byubakira ku mbaraga zacu, umusingi ni uwacu ntabwo abandi bakubakira umusingi, kuramba (kw’ibyo twubaka) rero njye numva ari ibintu numva ko ari ngombwa.”
U Rwanda rwavuye habi
Perezida Kagame avuga ko mu bihe by’ubukoloni, nyuma yabwo kugeza mu myaka 25 ishize, ari ibihe by’ubuzima butari bwiza ku Banyarwanda kubera politiki mbi yimakajwe igasenya igihugu.
Avuga ko impinduka nziza zatangiye kugaragara mu buzima bw’Abanyarwanda kugeza mu 1994 zahereye mu mateka mabi y’ihohotera n’iyicwa ry’Abatutsi, ariko byagize ingaruka no ku bandi.
Yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi itagize ingaruka ku Batutsi gusa, ahamya ko “buri Munyarwanda aho ava akagera yaratakaje”, yaba umuyobozi cyangwa umuturage usanzwe.
Ati, “Mu byabaye muri 1994, nta Munyarwanda wavuga ngo yagize inyungu, ubuzima bwe bwahindutse bumera neza mu 1994, hari abishe hari abishwe bose, bose baratakaje.”
Avuga ko amateka mashya yubakwa agomba kuba atandukanye n’ayabanje, buri munyarwanda akumva ko ibyabaye atari byo byagombaga kuba, agaharanira kwiteza imbere no kubaka igihugu muri rusange.
Icyerekezo 2020
Mu mwaka wa 2000, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugendera ku cyerekezo cy’imyaka 20 kuri ubu gisatira umusozo. Perezida Kagame avuga ko igihugu cyageze kuri byinshi ariko hari n’imbogamizi.
Avuga ko byari bigoye kuko icyo gihe “byari ukubaka bundi bushya no gusana kubera ko igihugu mu by’ukuri gisa n’icyahereye ku busa ndetse na nyuma y’ubusa.”
Mu gushyira mu bikorwa intego z’Icyerekezo 2020, Perezida Kagame avuga ko ikibazo nyamukuru cyari imyumvire, ati, “Hari ikibazo cy’imyumvire, kuvuga ngo ariko abantu ubundi barumva ikibazo icyo ari cyo, ndetse n’aho twifuza kugana? Nanone ntabwo ari abantu bose babyumva, ariko ndibwira ko Abanyarwandac benshi babyumva.”
“Ingorane ya kabiri ni uburyo, ese niba twumva ikibazo, aho tugana dufite n’imbaraga zihagije? Kubaka amashuri, ibikorwaremezo, ubuzima bw’abantu, ntabwo biva mu magambo gusa, nta n’ubwo uvuga uti ni ugukora, ukora agomba kuba afite icyo akoresha, uhinga agira isuka, uworora agira ubwatsi, ucuruza agira aho ahera, agira ibyo acuruza, ayo mikoro na yo yajemo ikibazo.”
Perezida Kagame ariko avuga ko nubwo habayeho imbogamizi, intego z’Icyerekezo 2020 zagezweho ku ijanisha rya 80-85%, avuga ko ibisigaye bitarakorwa bizashyirwa mu cyerekezo gitaha.
Kuri demokarasi, yavuze ko igihugu ubwacyo ari cyo gikwiye kwihitiramo demokarasi ikibereye, ntihagire igihugu gihitiramo ikindi, avuga ko u Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo by’abashaka kuruhutiramo.
Avuga ko bimwe mu bihugu bikomeye bisaba ibikennye kwimakaza demokarasi, ariko na byo wareba ugasanga bifite ibibazo, bigaragaza ko demokarasi basaba abandi kwimakaza na bo ubwabo batayifite.
Yasabye abanyafurika kunga ubumwe mu kubaka uyu mugabane, kandi ntihabeho ibintu byo gukorera ku bwoba, ahubwo abayobozi bagafatanya n’abaturage mu kwigenera icyerekezo cyabo bo ubwabo.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya