Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ko agiye gukurikirana ikibazo cy’umukobwa uherutse kumumenyesha ko yakubitiwe mu nama n’umunyemari mu Mujyi wa Kigali ntahabwe ubutabera.
Kamali Diane avuga ko yakubiswe na Habumugisha Francis nyiri Goodrich TV, ikirego agishyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ariko rumara amezi abiri rutaramuha igisubizo.
Mu bo Diane yamenyesheje ikibazo cye kuri Twitter harimo Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’Ibiro bya Perezidansi (Village Uwugwiro). Perezida Kagame yamusubije amwizeza ko agiye gukurikirana iki kibazo.
Yagize ati, “Turabikurikirana tumenye ukuri kw’ibyabaye, dufate ingamba zikwiye. Byaba bitangaje niba RIB yarabimenyeshejwe ntikore ibyo yagombaga gukora.”
Kamali Diane ahurira na Dr Habumugisha mu nama y’abamaze kugira umubare munini w’abantu babashamikiyeho mu bucuruzi bwa Alliance in Motion Global, ari na yo nama barimo ubwo ikibazo cyavukaga.
Diane avuga ko Francis yamukubise ubwo yarimo atuka “ibitutsi nyandagazi” umukobwa ugaragara muri video, agira ngo Diane arimo gufata video amwambura telefone amukubita urushyi.
RIB yasubije Diane ko ikibazo cye kirimo gukurikiranwa, ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, Diane asabwa kunyura aho yatanze ikirego ngo amenyeshwe aho dosiye igeze.
Mu mashusho ya CCTV Camera, umugabo agaragara ahaguruka agasingira umuntu, akamushikuza ikintu kitagaragara neza ubundi akamukubita.
Diane avuga ko ari Habumugisha ugaragara amukubita, nk’uko yabyanditse kuri Twitter ati, “Nakubitiwe Muruhame numugabo witwa Dr Francis (GoodRich TV). Kuwa 16.07.2019 Mbimenyesha @RIBRwanda hashize amezi 2 atarahanwa,ese kuba umuntu afite amafaranga, ngo anaziranye nabayobozi bakomeye bimwemerera guhohotera ntahanwe?”
Igisubizo cya Perezida Kagame, cyo kuba ibyabaye bigiye gukurikiranwa, cyashimishije abantu batandukanye, na bo bagaragaza icyo batekereza. Benshi bashimiye Perezida Kagame ndetse bagaragaza ko kuba we ubwe agize icyo avuga kuri iki kibazo bitanga icyizere ko kigiye gukemuka.
Abandi bagarutse ku kuba hari ibibazo bikemurwa ari uko Perezida Kagame agize icyo abivugaho, mu gihe byakabaye bikemuka bidategereje ko ari we ubiha umurongo.
Ntiturabasha kuvugana na Dr Habumugisha Francis uregwa gukubita Diane mu ruhame.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yabwiye Diane ko azahabwa ubutabera kuko RIB yavuze ko ifite dosiye ye kandi ikaba irimo kuyikurikirana, nubwo byasabye ko yibutsa iby’iyo dosiye kuri Twitter.
Busingye yamubwiye ko nta muntu mu Rwanda uri hejuru y’amategeko uko yaba ari kose, yaba ari umukire cyangwa aziranye n’uwo ari we wese, cyane ko Diane yavuze ko Francis yamukubise yitwaje ko ari umukire ndetse ngo akaba aziranye n’abakomeye.
Bamwe mu banyamakuru bakoreye Goodrich TV ya Francis, mu myaka yashize bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko bamwishyuje, aho kubishyura arabahohotera. Umwe mu banyamakuru bakoreraga iyi televiziyo icyo gihe yabyibukije kuri Twitter azamukiye ku kirego cya Diane.